Kigali

Rayon Sports na APR FC ziguye miswi, Police ibifashijwemo na Isaie Songa irara ku isonga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/10/2015 20:18
6


Nyuma y’imikino ibiri yabaye kuwa Gatanu, aho ikipe ya Rwamagana city yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, naho Amagaju agatsinda FC Musanze ibitego 2-1, kuri uyu wa Gatandatu imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere, Azam Rwanda Premier League yakomezaga, aho uyu munsi hakinwe imikino 3 indi ikazakomeza kuri iki Cyumweru.



Kimwe mu byaranze imikino yo kuri uyu wa Gatandatu, ni uko amakipe yose yakinnye yagabanye amanota kuko ntayabashije gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego. Umwe mu mikino wari utegerejwe cyane kuri uyu munsi, ni uwuhuje amakipe y’abakeba, Rayon sports yakiraga APR FC mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera, ari nawo mukino wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka ukiniwe kuri iki kibuga.

Rayon sport

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon sports: 1 Ndayishimiye Eric Bakame (C), 3 Niyonkuru Radjou, 8 Irambona Eric, 4 Manzi Thierry, 2 Munezero Fiston, 17 Mugheni Fabrice, 21 Niyonzima Olivier Sefu, 10 Kasirye Davis, Kwizera Pierrot, 19 Ndacyayisenga Alexis , 27 Nshuti Dominique Savio.

Ikipe ya Rayon sport yari iyobowe n’umutoza Habimana Sosthene nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gutera umugongo humvikanye umwuka utari mwiza hagati ya komite ya Rayon sport n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, umufaransa David Donadei byarangiye batabashije kumvikana,  ndetse akaba yarebeye uyu mukino mu bafana.

APR FC

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC: 1 Olivier Kwizera, 22 Rusheshangoga Michel, 3 Ngabo Albert (C), 28 Rwatubyaye Abdoul, 15 Usengimana Faustin, 8 Djihad Bizimana, 6 Yannick Mukunzi, 26 Issa Bigirimana, 12 Iranzi Jean Claude, 11 Sibomana Patrick, 7 Farouk Ssentongo (Ruhinda).

Uretse kuba mu ikipe ya Rayon sport hari hamaze iminsi humvikanamo ibibazo, ku rundi ruhande APR FC ya Rubona Emmanuel nayo n’ubwo nta bibazo byayivugwagamo, ni ikipe kugeza ubu itaremeza abafana bayo muri uyu mwaka w’imikino, byanatumye ku mpande zombie abafana batari benshi cyane nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku mikino ihuza aya makipe.

APR

Olivier Kwizera

Olivier Kwizera yaratanze APR FC, kubera ikosa ry'ubwana yakoze ashaka gucenga imbere y'izamu rye

Ni umukino wari uri ku rwego rwo hasi ku makipe yombi, ariko ikipe ya Rayon sport ikaba yabonanye cyane, ndetse ibona uburyo butandukanye imbere y’izamu rya APR FC, ariko rutahizamu Davis Kasirye akaba atabashije kubona izamu.

Rusheshangoga

Rusheshangoga yavunikiye muri uyu mukino

Muri uyu mukino APR FC yavunikishije abakinnyi babiri batarangije umukino barimo Rusheshangoga Micheal na Issa Bigirimana.

Rayon sport

Kwizera Olivier yakuyemo ishoti rikomeye rya Davis Kasirye

Kunganya na Rayon sports byatumye APR FC ihita igira amanota 11 ikaza ku mwanya wa 3, mu gihe Rayon sport nyuma yo kunganya imikino itatu, bagatsinda ibiri, bagatsindwa umwe bisanga ku mwanya 6 n’amanota 9.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police Fc yari yasuye ikipe ya Sunrise, maze banganya igitego 1-1, ku ruhande rwa Police, Isaie Songa niwe wongeye kubatsindira mu mukino wa 3 wikurikiranya areba mu izamu, mu gihe Sunrise yatsindiwe na Bahame Hassan nawe watsindaga igitego cya kabiri yikurikiranya, nyuma y’icyo yaherukaga gutsinda ubwo Mukura VS yabatsindaga 2-1.

Marines FC nayo ikaba yanganyije na Espoir FC 0-0 mu mukino wabereye Tam Tam i Rubavu. Imikino izakinwa kuri iki cyumweru, harimo uzahuza ikipe ya AS Kigali na Kiyovu sport, aho ikipe izatsinda muri izi izahita iyobora urutonde rw’agateganyo, dore ko ikipe ya AS Kigali ifite amanota 11 ikarushwa inota 1 na Police, naho Kiyovu ikagira 9 ikarushwa amanota 3 na Police FC iyoboye urutonde.

Uretse uyu mukino, Gicumbi FC izaba yakira Mukura VS, naho  Etincelles FC yakire AS Muhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mug9 years ago
    Uyu mupira wari ku rwego rwo hejuru cyane. Birantangaje ibyo wanditse.
  • John9 years ago
    Yewe Twirangayeho Kare Twabonye Amahirwe Tuyapfushubusa Nacyo Ariko Rusibiye Aho Ruzanyura Byanze Bikunze Igikona Tuzagipfura Amababa Tuya Twike Reyo Sport Oyeeee! Oyeeee!!!!Tuzayingwa. Inyuma.
  • Muhire9 years ago
    Uyu munyamakuru si umunyamwuga CG se afana Apr kuko ni yo yakinnye umukino wo kurwego rwo hasi!Naho Rayon yo twabuze amahirwebnaho umupira wo twawuconze karahavaaaaaaaaaaa!
  • hakizimanaemmanuer9 years ago
    uriyaninde wavunitse
  • emmanuel9 years ago
    uriya mukinyiyagowe
  • vedaste9 years ago
    ibikona byararokotse arik nihahandi habo tuza bapfura



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND