Kigali

Rayon Sports iguye miswi na AS Muhanga, Marines itsinda Ettincelles-Uko shampiyona yagenze

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:16/02/2016 18:50
5


Ikipe ya Rayon Sports inganyije ubusa ku busa na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma mu gihe AS Kigali ikomeje kuyobora shampiyona nubwo yanganyije na Bugesera igitego 1-1.



Ikipe ya Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 yagabanye amanota na AS Muhanga yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 gusa.

Ni umukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Rayon Sports yarushije AS Muhanga mu gice cya mbere guherekanya umupira gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro by’umwihariko amahirwe abasore bayo barimo Fabrice Mugheni baboneye imbere y’izamu rya AS Muhanga.

AS Muhanga na yo yakomeje kwihagararaho ikajya icishamo igasatira izamu gusa ukabona ikina isa n’aho ishaka kutinjizwa igitego.

Rayon Sports yabonye koruneri ebyiri na coup franc gusa ntizagira icyo ziyimarira kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Muhanga Edouard Rutayisire yasimbuje Ibyimana Crispin ashyiramo Kalisa America wagaragezaga gusatira izamu rya Rayon Sports mu gice cya kabiri.

Muhire Kevin wa Rayon Sports yavuyemo asimburwa na Nsengiyumva Moustapha.

Ku munota wa 60, myugariro wa Rayon Sports Niyonkuru Djuma yacenze aciye ku ruhande rw’iburyo ahindura umupira mwiza Nshuti Dominique Savio yasimbutse ntiyabasha kuwukozaho umutwe.

Ku munota wa 63, Djabel Imanishimwe yacenze neza ateye umupira uca hejuru y’izamu rya Muhanga ryari ririnzwe na Ilunga Freddy.

Kuri uwo munota kandi, Nsengiyumva Moustapha wari winjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, na we yahise asimbuzwa maze hajyamo Gahonzire Olave.

Action

Rayon Sports yasatiriye AS Muhanga cyane

Ku munota wa 66, umunyezamu wa AS Muhanga Ilunga Freedy yakandagiwe na rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra wanahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

AS Muhanga yacishagamo igasatira izamu rya Rayon Sports gusa imipira ibiri Kalisa America yaboneye imbere y’izamu ayitera hanze y’izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

Umutoza wa AS Muhanga yakuyemo Manirambona Evode amusimbuza Nkotanyi Frank.

Iminota 90 yarangiye amakipe akinganya ubusa ku busa maze umusifuzi yongeraho iminota 7 kubera ahanini umupira wakunze guhagarara binyuze ku munyezamu w’ikipe ya AS Muhanga wakundaga kuryama hasi kubera imvune yari yagize.

Manishimwe Emmanuel yasimbuwe na Ndacyayisenga Alexis ku munota wa 91.

Iminota 7 yari yongeweho na yo yarangiye nta kipe ibashije kureba  mu izamu ry’indi maze umusifuzi ahuha mu ifirimbi ye yerekana ko umukino urangiye amakipe yombi akinganya ubusa ku busa.

Abakinnyi babanje ku ruhande rwa Rayon Sports

Gikundiro

Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonkuru Djuma, Manzi Thierry, Tubane James, Imanishimwe Emmanuel, Niyonkuru Olivier Sefu, Fabrice Mugheni, Nshuti Dominique Savio, Kevin Muhire, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra.

Ababanjemo ku ruhande rwa AS Muhanga

Ilunga Freddy, Ibyimana Crispin, Hitimana Omar, Mutsinzi Ange, Niyigena Jules Moise, Ndayishimiye Dieudonne’, Nkurikiye Jackson, Nizigiyimana Junior, Rutinywa Gonzalez, Ngabo Mucyo Freddy, Manirambona Evode.

Muhanga

Mu yindi mikino yo ku munsi wa 11 yabaye kuri uyu wa kabiri, AS Kigali ikomeje kuyobora shampiyona yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino wabereye ku kibuga cy’i Nyamata mu Bugesera.

Marines FC yatsinze Ettincelles mu mukino w’ishyiraniro wabereye kuri Stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu ayo makipe yombi abarizwamo mu gihe Gicumbi FC yanganyije na Sunrise igitego 1-1.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, tariki ya 17, Police FC izakirira Espoir ku kibuga cya Kicukiro mu gihe Rwamagana City izakina na Kiyovu Sports ku kibuga cya Polisi cy’i Rwamagana mu gihe Musanze FC izakina na Mukura Victory Sport kuri Stade Umuganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umufana8 years ago
    As muhanga turabashyigikiyeeee...mukomeze muzamuke nezaa...kandi mwirinde ko hazajyamo abanya mahanga.....!! Gonzalez na jules moise tubarinyumaaaa.....!! Muracyari bato mufite imbere hezaaa
  • Zidane8 years ago
    Oyeee...muhanga mukomereze aho....!! Rwose tubarinyuma....ndabona harimo abana bakiri bato...!!bogota ntimuzamwemerere ko ajya muri team yanyu..ndetse nabandi banyamahanga rwoseee...Omar arashaje ariko hahah muzi keraaa..gusa aragerageza discipline. E
  • Nulu fassasi8 years ago
    Kbsa mukomereze aho @wakasso
  • Nulu fassasi8 years ago
    Kbsa mukomereze aho @wakasso
  • chrishidah8 years ago
    stay strong muhanga never give up we are together



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND