IKipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Police FC banganya ibitego 2-2 mu mukino w’ikiraranye cy’umunsi wa 16 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu, umukino Gianni Infantino uyobora FIFA yahaye ijisho.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku mbaraga za Kwizera Pierrot ku munota wa karindwi (7’) mbere yuko Usengimana Danny yishyurira Police FC ku munota wa 14’ w’umukino. Mico Justin yaje kubonera Police FC igitego cya kabiri ku munota wa 29’. Nova Bayama ni we wishyuriye Rayon Sports igitego cya kabiri.
Seninga Innocent yari yakoze impinduka abanza Uwihoreye Jean Paul mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Patrick Umwungeri, binatuma Mpozembizi Mohammed abanza mu kibuga. Uyu mutoza kandi yari yafashe Imurora Japhet amukinisha ku mwanya wo hagati asa naho ari inyuma ya Usengimana Danny na Mico Justin ari nako Mwizerwa Amin akina aca ku ruhande rw’iburyo.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yari yagarutse mu kibuga afatanya na Mugabo Gabriel mu mutima w’ubwugarizi n'ubwo baje guhinduranya na Manzi Thierry bigatuma Rwatubyaye ajya ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri kabiri (2).
Seninga Innocent yakuyemo Mico Justin na Amini Muzerwa yinjiza Songa Isaie na Ndayishimiye Antoine Dominique mu gihe Rayon Sports bakuyemo Mugisha Francois agasimburwa na Manishimwe Djabel, Muhire Kevin asimbura Nova Bayama naho Nsengiyumva Moustapha asimbura Sibomana Abouba wagize ikibazo cy’imvune.
Niyonzima Jean Paul wa Police Fc yaje kujya mu kibuga asimbuye umwungeri Patrick wagize ikibazo cy'akaboko umukino wenda kurangira.
Police FC: Bwanakweli Emmanuel (GK), Uwihoreye Jean Paul, Umwungeri Patrick, Eric Ngendahimana ©, Mico Justin, Nizeyimana Mirafa, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Usengimana Danny, Japhet Imurora na Mwizerwa Amini.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Rwatubyaye Abdul, Mugisha Francois Master, Sibomana Abouba, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Savio Nshuti na Mugheni Fabrice.
Dore uko indi mikino yarangiye:
*Marines Fc 2-3 Sunrise Fc
*Kirehe Fc 0-0 Pepiniere Fc
*Espoir Fc 0-0 Bugesera Fc
*Gicumbi 2-2 SC Kiyovu
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Gianni Infantino uyobora FIFA (ibumoso) yari muri sitade areba uyu mukino
Police FC bishimira igitego cya Mico Justin
Manzi Thierry yatangiye akina inyuma ku ruhande aza kujya mu mutima w'ubwugarizi
Nizeyimana Mirafa wa Police FC mu mbaraga na Kwizera Pierrot
Muvandimwe JMV hejuru ya Nahimana Shassir
Rwatubyaye Abdul yatangiye akina mu mutima w'ubwugarizi asoza akina inyuma ku ruhande rw'iburyo
Mico Justin ni we watsindiye Police FC igitego cya kabiri anuzuza ibitego icyenda muri shampiyona mu gihe Usengimana Danny yagejeje 13
Nahimana Shassir niwe wakinaga asatira izamu mu gihe Moussa Camara na Tidiane Kone batabonetse
Uwihoreye Jean Paul yakinaga mu mutima w'ubwugarizi
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO