Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 ni bwo ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasuye Hategekimana Bonaventure uzwi nka ‘Gangi’ urwariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi. Hategimana amaze igihe kitari gito arwaye akaba yarakiniye amakipe menshi ya hano mu Rwanda n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Itsinda ry’abasifuzi n'abakomiseri baturutse mu mujyi wa Kigali bayobowe na Kagabo Issa wanasoje gusifura, baje bitwaje inkunga y’amafaranga ingana n’ibihumbi Magana acyenda na makumyabiri na kimwe by’amafaranga y’u Rwanda (921.000 FRW). Aba basifuzi baganiriye na we mu kiganiro biba bitemewe gufata amajwi no gufotora aho bamubwiye ko bazamuba hafi mu gihe cyose gishoboka kandi ko n'ubwo yarangije gukina umupira w’amaguru bazamukorera ibishoboka agakomeza kuba mu bikorwa by’umupira w’amaguru nko kuba yatangira amasomo y’ubutoza n’indi mirimo iba mu mupira w’amaguru.
Itsinda ry’abaganga bita ku buzima bwa Gangi bavuga ko bigendanye n’uburyo babona ameze nuko yabagezeho ameze binashoboka ko nko kuwa Mbere bafata umwanzuro wo kumwohereza mu rugo akajya yubahiriza amabwiriza y’abaganga ari kumwe n’umuryango we kuko babona amaze gutora agatege.
Aba basifuzi bageze kuri ibi bitaro nyuma y'uko Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yari yahavuye mu ijoro ryo kuwa Kane aho yamusuye bakaganira ingingo zitandukanye amwizeza ko FERWAFA izakomeza kumuba hafi ku bufasha bwose n’ibizakenerwa kugira ngo ubuzima bwe bukomeze burindwe umuze.
Nzamwita yageze kuri ibi bitaro akurikiranye n’ikipe ya AS Kigali yamusuye ubwo yari imaze kunganya igitego 1-1 na FC Marines yanabereye kapiteni dore ko na we (Gangi) avuka mu murenge wa Gisenyi.
Yaba Nzamwita Vincent de Gaule ndetse n’ishyirahamwe ry’abasifuzi basuye Hategekimana Bonaventure Gangi nyuma yaho Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe yari yamusuye mu ijoro ryo kuwa Kabiri aho baganiriye akamubwira uko yiyumva dore ko yari yatangiye kugarura agatege bitandukanye n’uko yari ameze bamukura mu bitaro bya Ruhengeli.
Gen.James Kabarebe yasabye ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Gisenyi ko bamufasha bakimura Gangi aho yari arwariye bakaba bamushyira mu cyumba cya wenyine, ahantu hisanzuye.
Kuri ubu uyu mugabo wahoze ari myugariro wa FC Musanze yanasorejemo umupira w’amaguru nyuma yo kumwirukana akimara kurwara, avuga ko ashimira umuryango w’aba-sportifs bose muri rusange bakomeza kumusura kandi ko mu buzima buryoshye yabayemo bw’umupira w’amaguru yasanze nta cyo yawunganya.
Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bakomeje gusura no gukusanya inkuga zitandukanye kugira ngo Gangi yitabweho, Ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda (AJSPOR) barimbanyije mu gikorwa cyo gukusanya inkunga izahabwa uyu mugabo dore ko igikorwa cyo gukusanya iyi nkunga kizasozwa n'umukino wa gishuti aba banyamakuru bazakina na Gikundiro Forever kuwa 25 Gashyantare 2017 saa sita n'igice (12h30') kuri sitade Amahoro mbere y'uko Police FC izaba yakira Rayon Sports mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 16 wa shampiyona,
Gangi wabaye umwe muri ba myugariro bakomeye b’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, akanakinira amakipe menshi yo mu cyicyiro cya mbere harimo APR FC, Rayon Sports, Espoir FC, AS Muhanga na Musanze FC.
Ibitaro bikuru bya Gisenyi (Gisenyi Hospital) aho Hategekimana Bonaventure Gangi arwariye (Photo: Saddam MIHIGO)
TANGA IGITECYEREZO