Kigali

Bruce Melodie ari ku isonga! Abahanzi 5 bakoze ibitaramo byinshi mu 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2024 6:03
0


Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bakoze ibitaramo byinshi mu 2024, yaba ibyo bakoreye imbere mu gihugu cyangwa se ibyo batumiwemo mu mahanga.



2024 wabaye umwaka udasanzwe ku bahanzi Nyarwanda! Ahanini biturutse mu kuba hari ibitaramo byinshi bagiye batumirwamo mu bihe bitandukanye kuva muri Mutarama 2024 kugeza mu Ukuboza 2024. 

Ni umwaka wanabaye mwiza, biturutse mu kuba warabayemo ibirori bidasazwe by’irahira ry’Umukuru w’Igihugu, byabanjirijwe n’ibikorwa birenga 20 abahanzi batoranyijwe baririmbyemo mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda. 

Ni umwaka kandi watanze ifaranga ku bahanzi baririmbye muri MTN Iwacu Muzika Awards. 2024, ariko kandi isize ibirori bikomeye nka Trace Awards, Move Africa, Giants of Africa bitabereye i Kigali nk’uko byari byitezwe. 

InyaRwanda igiye kugaruka ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda 5 bakoze ibitaramo byinshi muri uyu mwaka.


1.Bruce Melodie yaje ku mwanya wa Mbere

Gashyantare

Bruce Melodie yaririmbye mu birori bya ‘Rwanda Day’ byabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yanahawe umwanya wo gutanga ikiganiro yahuriyemo Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa ndetse n’umushoramari Eugene Ubalijoro, akaba ari Visi Perezida w’ikigo cya Molson Coors, cyenga ibinyobwa. 

Iki kiganiro cyiswe “Iterambere ry’Ubukungu binyuze mu mikino n’imyidagaduro” - Economic Development through Sports and Entertainment. Ni mu gihe Rwanda Day yabaye, yubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “U Rwanda: Umurage wacu twese aho turi hose”.

Nyakanga –Kanama

Uyu muhanzi yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame wahataniraga kuyobora u Rwanda. Yasibye igikorwa kimwe, ahanini bitewe n’uko yari afite ibitaramo yagombaga gukorera mu Bubiligi.

Yinjiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, afite indirimbo ‘Ogera’ yakoranye n’umuhanzikazi Bwiza.

-Kanama –Ukwakira

Bruce Melodie yaririmbye mu bitaramo 8 bya MTN Iwacu Muzika Festival. Ibi bitaramo byabaye hagati tariki 31 Kanama bisozwa tariki 19 Ukwakira 2024.

Abahanzi baririmbaga bakanacuranga umuziki mu buryo bw’umwimerere, ibizwi nka ‘Live’. Byaririmbyemo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone.

Ibi bitaramo byabaye tariki 31 Kanama 2024 i Musanze, bibera i Gicumbi tariki 7 Nzeri 2024 i Gicumbi, ku wa 14 Gicumbi bataramiye i Nyagatare, 21 Nzeri bataramira i Ngoma, tariki 28 Nzeri bataramiye Bugesera, tariki 5 Ukwakira 2024 bataramiye Huye, tariki 12 Ukwakira basusurutsa abanya-Rusizi, ibitaramo bisorezwa i Rubavu tariki 19 Ukwakira 2024.

Nyakanga 2024

Uyu mugabo kandi yataramiye mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa 6 Nyakanga 2024, aho yari kumwe n'abarimo Dj Marnaud.

Ni kimwe mu bitaramo yakozwe afashijwe na Team Production, sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gukorerayo ibitaramo, n’ubu nibo batumiye Chriss Eazy mu gitaramo.

Yagiye mu Bubiligi ariko yagombaga no gutaramira mu gihugu cya Suede, azitirwa n’uko atigeze abona ibyangombwa.

Ukwakira 2024

Bruce Melodie yakoreye ibitaramo bine muri Canada. Ni ibitaramo byatangiriye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024

Akomereza mu Mujyi wa Montreal, ku wa 1 Ugushyingo 2024; ku wa 2 Ugushyingo 2024 ataramira mu Mujyi wa Toronto, n’aho tariki 9 Ugushyingo 2024 yakoreye igitaramo cya nyuma mu Mujyi wa Vancouver.

Ukuboza 2024

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cye bwite kizaba ku wa 21 Ukuboza 2024, ubwo azaba amurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki we Album ye nshya.

Ni Album iriho indirimbo 17 yise ‘Colourful Genertion’. Ni mu gihe ku wa 28 Ukuboza 2024 azataramira mu Mujyi wa Nairobi mu iserukiramuco ‘Ahava Fest’ azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo nka Ya Levis

 

2. Massamba Intore 

Mutarama

Massamba yakoreye igitaramo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashije Abanyarwanda batuye muri Georgia muri Atlanta kwinjira neza mu mwaka.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu bari hagati ya 100 na 150. Byabaye ku wa 24 Mutarama 2024. Umushyitsi Mukuru ya Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mukabantabana Mathilde, ni mu gihe Massamba na Jay Pac bafatanyije gutaramira abari bitabiriye.

Gicurasi

Ku wa 18 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yataramiye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda binyuze mu gitaramo “A Cultural Night” cyabereye muri Kampala Serena Hotel.

Ni igitaramo yahuriyemo na Ruti Joel, umuhanzi asanzwe afasha cyane mu kwisanga mu muziki gakondo. Massamba ari kumwe n’abo bafatanyije bari bageze muri Uganda, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo.

Massamba kiriya gihe abwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyari kidasanzwe kuri we. Ati “Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.”

Kanama

Uyu muririmbyi yakoze igitaramo yise ‘3040 y’ubutore’ cyabereye muri BK Arena, ku wa 31 Kanama 2024.

Massamba Intore yatekereje gutegura iki gitaramo nk’uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rwo guhesha ishema umuziki gakondo no gutoza abato kuwuzirikana.

Ategura iki gitaramo hari aho yavuze ati ati “Ni igitaramo kigaruka ku rugendo rw’imyaka 30, wagereranya no kuvuka bwa kabiri k’u Rwanda ndetse n’intambwe rumaze gutera urebeye aho rwaturutse n’uko rwiyubatse.

Nzeri

Massamba Intore yataramanye na Alpha Rwirangria mu gitaramo cyiswe "Hope Day" cyateguwe mu rwego rwo kwishimira urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda.

Cyabaye ku wa 15 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Canada. Aba bahanzi bombi baherukaga mu bitaramo bya Rwanda Day.

Ukwakira

Massamba yataramiye i burayi binyuze mu Mwiherero w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bihugu by’i Burayi, wabereye muri Denmark guhera tariki ya 4-6 Ukwakira 2024.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimaraga imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ariko nanone banishimira intsinzi y’Umukuru w’Igihugu.

Mbere y’uko ahaguruka, yagize ati “U Rwanda ni igihugu gitandukanye n’ibindi bihugu mu mateka, n’abahanzi rero bagomba kugira ingendo bagenda yubaka iki gihugu, ariko mu buryo burimo indangagaciro n’ikinyabupfura. Burimo no kudasamara kuko umwanzi ahora arekereje ku muryango avuga ati icyampa bagasamara nanjye ngo mbasame.”

Ukuboza

Massamba Intore afite igitaramo azakorera mu Butaliyani, ku wa 28 Ukuboza 2024, kigamije gukusanya inkunga yo gufasha Diaspora y’Abanyarwanda muri kiriya gihugu


3.Israel Mbonyi yaguye ivugabutumwa

Kanama 

Ku wa 23 Kanama 2024, Israel Mbonye yakoreye igitaramo cy'amateka mu Mujyi wa Kampala, aho yataramiye abarenga ibihumbi 15 bari bateraniye mu kibuga cya Lugogo Cricket Oval.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka 'Nina Siri', imbere y'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col.Joseph Rutaban bari bitabiriye igitaramo cye.

Nyuma y'iyi gitaramo, uyu muhanzi yavuze ati " “Mana yanjye, Kampala mbega ijoro ryuzuye amashimwe, wakoze Mana ku bw’ibi bihe bitazibagirana.” 

Kamena

Ku wa 6 Kanama 2024, Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi, ni nyuma y'igihe cyari gishize abafana n'abakunzi b'ibihangano bye bamutegereje.

Yataramiye mu nyubako y'imyidagaduro ya Dome Event Hall, ndetse yabashije kuyuzuza abantu barenga 1000.

Si ubwa mbere yari ataramiye muri iki gihugu, kuko yagiye yiyambazwa cyane muri kiriya gihugu.

Nzeri

Israel Mbonyi ari kumwe na Aime Uwimana bataramiye mu Mujyi wa London mu Bwongereza ku butumire bw'Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apotre Alice Mignonne Kabera.

Ryari ivugabutumwa ryagutse, kuko ryabaye mu gihe cy'iminsi ibiri. Byabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, ndetse no ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024.

Ibi biterane byahuje ibihumbi by'abantu cyane cyane Abanyarwanda n'abandi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba babarizwa muri kiriya gihugu.

Ku wa 5 Nzeri 2024, Israel Mbonyi yagombaga kuririmba muri ‘Rwanda Shima Imana’, ariko ntibyakunze ahubwo yaririmbye mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza ya ULK ku gisozi.           

Ukwakira

Ku wa 27 Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live concert" Session 2, cyateguwe na Korari Family of Singers ibarizwa mu itorero rya EPR Kiyovu.

Iyi korali yamamaye cyane mu ndirimbo nka "Nzamusingiza", "Mwuka wera", "Ntabwo nkwiye kujya niganyira", "Itwitaho"," Ikidendezi", "Adonai" n’izindi.

Ni mu gihe Israel Mbonyi yamamaye mu ndirimbo zirimo "Nina Siri", "Nitaamini", "Sikiliza", "Malengo ya Mungu", "Baho", "Yaratwimanye", "Icyambu", "Hari ubuzima", n’izindi.

Ugushyingo

Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cya Tanzania. Bwari ubwa mbere ataramiye muri iki gihugu, ndetse yakiranywe ubwuzu n'abantu benshi.

Ibitaramo bye byabereye mu mujyi wa Dar es Sallam. 2024, wabaye umwuka udasanzwe, kuko watumye yagura imbago z'umuziki, kuko ni bwo yabashije gutaramira hirya no hino ku Isi. Yataramiye muri kiriya guhugu, ku wa 2 ndetse na 3 Ugushyingo 2024.

Ukuboza

Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera igitaramo muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2024, ni mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2024 azongera gutaramira mu gihugu cya Kenya.


4.Butera Knowless 

Nyakanga- Kanama

Ni umwe mu bahanzikazi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu bice bitandukanye by'Igihugu. Ndetse, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, Knowless yahawe umwanya agaruka ku gihango afitanye n'Inkotanyi n'uburyo yabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari aho Knowless yagize ati “Ariko nyakubahwa ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyanyu, twizerera muri mwebwe, twarebye icyerekezo mufitiye u Rwanda, icyo mufitiye buno Bugesera, turahaguma bigenda neza, turatura turatekana, ariko noneho ikintu mwadukoreye turavuga ngo mukoroze umuti, twagiye kubona tubona mu buryo butunguranye mwebwe na Madamu mutubereye abaturanyi b’i Bugesera, ibintu mwabishyize ku rundi rwego noneho.”   

Ukwakira

Ku wa 10 Ukwakira 2024, Knowless yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado.

Uyu muryango ‘Global Livingston Institute’ usanzwe ukorana bya hafi na KINA Music, kuko batangiye gukorana ubwo bakoranaga mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.

Ukuboza

Knowless yongeye gutaramana na Vampino bakoranye indirimbo "Byemere" yamamaye kuva mu myaka 13 ishize, hari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda cyahuje amagana y'Abanyarwanda n'abandi basanzwe batuye muri kiriya gihugu.

Knowless yaherukaga muri kiriya gihugu mu myaka irindwi (7) ishize. Yataramiye kandi asabana n'abafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki we mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2024, cyabereye kuri Nomad Ball and Grill.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yaririmbiye muri Nomad Ball abisikana na Producer Element uherutse kuhataramira. 


5.Ruti Joel, The Ben Kenny Sol banganya umubare w'ibitaramo bakoreye hanze y'Igihugu

-The Ben niwe muhanzi waririmbye asoza ibirori by’imikino ya BAL byabereye muri BK Arena, ku wa1 Kamena 2024. Uyu muhanzi witegura kumurika Album ye, yanataramye na Rema Namakula mu gitaramo cyabereye i Musanze, ku wa 16 Kanama 2024.

Ari no ku rutonde rw’abahanzi bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington. 

-Kenny Sol aherutse gukorera ibitaramo bibiri muri Canada, byari bigamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Phenomenal'. Ni ibitaramo yakoreye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Ugushyingo 2024, ni mu gitaramo yataramiye i Montreal ku wa 22 Ugushyingo 2024. Uyu muhanzi ariko yanaririmbye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.       

-Ni nako byagenze kuri Ruti Joel kuko yaririmbye bwa mbere mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Ariko kandi yataramiye bwa mbere mu Bubiligi, ku wa 16 Ugushyingo 2024. Uyu musore yanataramiye mu gihugu cya Uganda, ari kumwe na Massamba Intore. 

Mu bandi bahanzi bataramiye hanze y’u Rwanda, barimo Chriss Eazy utegerejwe mu gitaramo cyo ku wa 14 Ukuboza 2024, umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim wataramiye mu Bwongereza, Christopher uri gukora uruhererekaane rw’ibitaramo muri Amerika n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND