Umuraperi w’Umunya Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi ku izina rya Skales, yashimiye cyane rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria ndetse na Galatasaray, Victor Osimhen.
Umuraperi w’icyamamare mu muziki w’Umunya Nigeria Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales, yashimiye cyane rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe ya Galatasaray, Victor Osimhen, ku bufasha yamuhaye mu rugendo rwe rwa muzika.
Ibi byagaragaje uburyo abakinnyi b’umupira n’abahanzi bashobora gushyigikirana mu byerekezo byabo bitandukanye.
Skales yavuze ko Osimhen yamuhaye inkunga ikomeye, nubwo atigeze asobanura neza iby’iyo nkunga.
Yagize ati: “Victor
Osimhen ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye cyane muri Afurika
kandi ari mu beza ku isi. Ndamushimira uburyo akomeje kungira inama n’uburyo
ansindagiza mu rugendo rw’ubuhanzi.”
Yasabye abafana be ko
bafata umwanya wo gushimira Osimhen ku bw’ubufasha bwiza yamuhaye, agaragaza ko
iki gikorwa cy’uyu mukinnyi gikwiye kuba urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’abakora
mu nzego zitandukanye, abakinnyi, abahinzi, abahanzi n’izindi.
Victor Osimhen, ukinira ikipe ya Galatasaray
muri Turkey, ndetse akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, azwiho ubuhanga
buhebuje. Uretse kuba ashimwa mu kibuga, ibikorwa bye byo gushyigikira abandi
byatangiye kumugira intangarugero mu buryo butandukanye.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kugenda
bavuga ko Victor Osimhen ari intwari ya Afurika itanga icyizere, kandi Skales
akamushimira ni ikindi kimenyetso cy’uko uyu mukinnyi akora byinshi birenze
ibyo tubona mu kibuga.
Ibi bikorwa bya Osimhen byatumye abahanzi,
abafana, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bashimira cyane uru rugero rwiza
rw’ubufatanye. Bishimangira ko n’ubwo impano ziba zitandukanye, guhuza
imbaraga bishobora gusiga umurage mwiza mu buzima bw’abandi.
Skales yashimiye Victor Osmhen ku bwo kumufasha mu muziki we
Skales yahamije ko Victor Osmhen yashyize itafari ku muziki we
TANGA IGITECYEREZO