Kigali

Perezida Kagame n'Umuyobozi wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/12/2024 22:21
0


Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse imodoka y’amasiganwa ya "Cross Car" yakorewe mu Rwanda aho yakozwe n'abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre, ni bwo Perezida Kagame yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n'itangwa ry'ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino.

Muri iki gikorwa hanamuritswe imodoka y'amasiganwa yari imaze ukwezi ikorwa n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali bafatanyije n’umutekinisiye wa FIA. 

Iyi imodoka ifite ibice bitandukanye by’ingenzi harimo intebe y’umukinnyi imufasha kwirinda, moteri igendanye n’amarushanwa, amapine yabugenewe ndetse n’imiterere y’ubwirinzi burinda impanuka uyirimo.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihano yahawe na FIA.

Ni ubwa mbere Inteko Rusange ya FIA iteraniye muri Afurika, ndetse ikaba izanahemberwamo abitwaye neza mu mikino iri Shyirahamwe rireberera, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 120 rimaze.

Perezida Kagame yashimiye abayitabiriye abifuriza kugubwa neza mu gihe bazamara mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIA bamuritse imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda 

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Inteko Rusange y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND