Kigali

Rasmus Hojlund yafashije Manchester United kwikura mu menyo y’abasetsi ba Viktoria Plzen

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/12/2024 22:17
0


Umunya Denmark Rasmus Hojlund yatsinze ibitego bibiri byafashije Manchester United kubona itsinzi y’uyu munsi mu mikino ya Eulopa League.



Kuri uyu wa Kane itariki 12 Ukuboza 2024 ikipe ya Manchester United yari yasuye Viktoria Plzen mu mukino wa Gatandatu mu matsinda ya Eulopa League, birangira Manchester United ibonye intsinzi yiyushye akuya.

Ni umukino watangiye abakunzi ba Manchester United nta cyizere cyo gutsinda bafite, cyane ko batari banyurwa n’imitoreze y’umutoza mushya wabo Ruben Amorim, kuko ntarafatisha umurongo wa Nyawo wo gutsinda.

Ikizere gicye ku bafana ba Manchester United, gisa n‘aho cyari gifite ishyingiro, kuko igice cya mbere cyarangiye ubusatirizi bwayo butarabona igitego, n’ikipe ya Viktoria Plzen ntabwo yari yakabonye igitego.

Mu gice cya kabiri, Viktoria Palzen niyo yatangiye ifungura amazamu, kuko ku munota wa 48 Matej Vydra  yayitsindiye igitego cya mbere, maze itangira kuyobora umukino.

Nyuma yo kubona ko Manchester United ishobora gutsindwa, umutoza Ruben Amorim ku munota wa 56 yafashe icyemezo cyo gukura mu kibuga Marcus Rashford, ashiramo umu ya Denmark Rasmus Hojlund.

Rasmus Hojlund nyuma yo kugera mu kibuga asimbuye, yabaye umucunguzi wa Manchester United kuko ku munota wa 62 na 88 yatsinze ibitego bibiri byatumye Manchester United ibona amanota atatu. Gutsinda uyu mukino, byatumye Man United igira amanota 12, ndetse ikaba yageze mu makipe umunani meza.


Rasmus Hojlund yatsinze ibitego bibiri byatumye Manchester United yitwara neza muri Uelopa League


Marcuis rashford akomeje kugorwa no gufasha Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND