RFL
Kigali

Ngabonziza wasifuye umukino wa Mukura VS na Miroplast FC yahanwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/12/2017 12:23
0


Ngabonziza Dieudonne wari umusifuzi wo hagati ubwo Miroplast yasuraga Mukura Victory Sport ku munsi wa karindwi wa shampiyona, yahawe igihano cy’amezi atatu adakoza ifirimbi ku munwa nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kuba yarahaye Miroplast FC penaliti.



Ni umukino wakinwe kuwa 22 Ugushyingo 2017 kuri sitade Huye, amakipe yombi yaguye miswi banganya ibitego 2-2. Igitego cyatumye Miroplast FC itahana inota ntabwo cyabonetse mu buryo bwiza. Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe na komisiyo y’abasifuzi, bamusabiye ko yahanishwa amezi atatu (3) adasifura kugira ngo abe yitekerezaho kuko amategeko agenga imisifurire yasanze penaliti yabahaye mu by’ukuri itabaho.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, nubwo Miroplast FC yahawe penaliti ndetse ikanatahan ainota irivanye mu majyepfo y’u Rwanda bityo na Mukura VS igahomba amanota abiri, ngo ntabwo kuba Ngabonziza yahanwe bihindura na gato ibyavuye mu mukino.

Ngabonziza Dieudonne yahanishijwe amezi 3 adasifura

Ngabonziza Dieudonne yahanishijwe amezi 3 adasifura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND