RFL
Kigali

Musanze FC yatsinze AS Muhanga mu mukino wa gishuti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2018 11:59
1


Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Muhanga ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2018.



Ibitego bya AS Muhanga byatsinzwe na Lulioshi Dieumerci na Nsengiyumva Fabien mu gihe ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Bokota Labama, Nduwayezu Jean Paul (Chouchou) na Gabiro Claude.

AS Muhanga yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatatu (3’) w’umukino gitsinzwe na Lulioshi Dieumerci. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Bokota Labama ku munota wa 21’. Igitego cya kabiri cya FC Musanze cyatsinzwe na Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou kuri penaliti yateye ku munota wa 72’ mbere yuko Gabiro Claude atera penaliti y’indi ku munota wa 84’. Igitego cya kabiri cya AS Muhanga cyatsinzwe na Fabien Nsengiyumva ku munota wa 88’.

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi

Musanze Fc yatsinze Penaliti ebyiri

Musanze Fc yatsinze Penaliti ebyiri

Bokota Labama ku mupira ashaka inzira ya bugufi igana ku izamu

Bokota Labama ku mupira ashaka inzira ya bugufi igana ku izamu 

Kayigamba Jean Paul myugariro Musanze FC yakuye muri Etincelles FC ntabwo yakinnye

Kayigamba Jean Paul myugariro Musanze FC yakuye muri Etincelles FC ntabwo yakinnye

Imurora Japhet kapiteni wa Musanze FC atambukana umupira

Imurora Japhet azirika Shaban Hussein Tchabalala

Imurora Japhet kapiteni wa Musanze FC atambukana umupira 

Hakundukize Adolphe  agurukana umupira asanga Mugenzi Cedric Ramires

Hakundukize Adolphe  agurukana umupira asanga Mugenzi Cedric Ramires 

Majyambere Alype yakinnye iminota 90' mu mutima w'ubwugarizi

Majyambere Alype yakinnye iminota 90' mu mutima w'ubwugariz

Mugenzi Cedric Ramires (Ibumoso) na Gikamba Ismael (Iburyo) bavuye muri Etincelles bajya muri FC Musanze

Mugenzi Cedric Ramires (Ibumoso) na Gikamba Ismael (Iburyo) bavuye muri Etincelles bajya muri FC Musanze

Abakinnyi ba FC Musanze bajya inama

Abakinnyi ba FC Musanze bajya inama 

Muri uyu mukino, amakipe yombi yari afite intego ahuriyeho yo gusuzuma abakinnyi bashya bayagezemo no kureba uko batangira kwitegura umwaka w’imikino 2018-2019 ugomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018 nk’uko gahunda za FERWAFA zibiteganya.

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa FC Musanze yari yakoze impinduka ahereye ku myanya abakinnyi basanzwe bakina bitewe nuko abenshi mu bayikina basohotse muri iyi kipe iba mu maboko y’akarere ka Musanze.

Uyu mutoza waje muri FC Musanze waje ava muri Etincelles FC unavuga ko uko abakinnyi bahagaze atari bibi, yahereye mu izamu ashyiramo Emile Mbarushimana bakuye mu ikipe ya Kirehe FC mu gihe abandi nka Mazimpaka Andre na Ndayisaba Olivier babanje hanze. Gusa Ndayisaba Olivier yaje kujyamo asimbuye.

Ku ruhande rw’iburyo ahasanzwe hakinwa na Eugene Habyarimana hari hari Harerimana Obed usanzwe akina ahagana imbere mu mpande bityo inyuma ibumoso hasanzwe Kanamugire Moses hari Habyarimana Eugene.

Mu mutima w’ubwugarizi hari harimo Majyambere Alype na Shyaka Philbert bityo Gikamba Ismael , Ndahayo Valeur na Imurora Japhet bari hagati mu kibuga. Bokota Labama akina ashaka ibitego naho Mugenzi Cedric Ramires agaca ibumoso ari nako Iradukunda Laurent agaca iburyo.

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga 

Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga yari yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo, Munyaneza Jacques wari mu izamu. Mu bwugarizi hari harimo; Niyokwizera Celestin, Rucogoza Elias, Kagaba Obed, Munyeshuli Aoron.

Hagati mu kibuga byari, Nsengiyumva Idrissa wahoze muri Rayon Sports, Ntirushwa Aime  bityo imbere yabo hari Hakundukize Adolphe wavuye muri Espoir FC aca iburyo, Kubwamarayika Silas, Lulioshi Dieumerici na Bizimana Yannick.

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino bishyushya

Mu gukora impinduka, Ruremesha Emmanuel yakuyemo Shyaka Philbert ashyiramo Donald Bidjick ku munota wa 58’, Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta asimbura Laurent Iradukunda ku munota wa 54’, Niyonkuru Ramadhan asimbura Guikamba Ismael, Tuyisenge Pekeake Pekinho asimbura Bokota Labama, Claude Gabiro asimbura Imurora Japhet kapiteni w’ikipe. Ndayisaba Olivier (GK) asimbura Emile Mbarushimana (GK), Ramires Mugenzi Cedrick asimburwa na Nduwayezu Jean Paul, Harerimana Obed asimburwa na Jean de Dieu Uwingeneye, Niyonzima Jean Paul asimburwa na Lambert Kamenyereye naho Nduwayo Valeur asimburwa Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou.

Ku ruhande rwa AS Muhanga, bashyizemo Danny Niyongira, Iradukunda Pacifique, Mukunzi Vivens, Nsengiyumva Fabien na Kagire Mike (GK), bakuramo Harerimana Obed, Rucogoza Elias, Nsengiyumva Idrissa, Munyaneza Jacques (GK), Niyokwizera Celestin na Ntirushwa Aime.

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Luliusho Dieumerci agarura umupira wari utwawe na Mugenzi Cedric Ramires

Kagaba Obed wahoze muri Miroplast FC agarura umupira wari utwawe na Mugenzi Cedric Ramires 

Abakinnyi ba AS Muhanga bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Muhanga bishimira igitego 

Ubwo Gikamba Ismael yari ageze hasi agize ikibazo

Ubwo Gikamba Ismael yari ageze hasi agize ikibazo

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC

Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga

Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga

Bokota Labama ashaka umupira mu kirere

Bokota Labama ashaka umupira mu kirere 

Nduwayo Valeur umwe mu bakinnyi beza hagati mu kibuga ashaka aho yatanga umupira

Nduwayo Valeur umwe mu bakinnyi beza hagati mu kibuga ashaka aho yatanga umupira

Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou yishimira igitego cya penaliti

Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou yishimira igitego cya penaliti

Mugenzi Cedric Ramires ajya kumva inama z'abatoza

Mugenzi Cedric Ramires ajya kumva inama z'abatoza 

Bikorimana Gerard umunyezamu wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

Bikorimana Gerard umunyezamu wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga

11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga 

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard5 years ago
    nineza kabis





Inyarwanda BACKGROUND