Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade Muhanga ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2018.
Ibitego bya AS Muhanga byatsinzwe na Lulioshi Dieumerci na Nsengiyumva Fabien mu gihe ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Bokota Labama, Nduwayezu Jean Paul (Chouchou) na Gabiro Claude.
AS Muhanga yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatatu (3’) w’umukino gitsinzwe na Lulioshi Dieumerci. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Bokota Labama ku munota wa 21’. Igitego cya kabiri cya FC Musanze cyatsinzwe na Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou kuri penaliti yateye ku munota wa 72’ mbere yuko Gabiro Claude atera penaliti y’indi ku munota wa 84’. Igitego cya kabiri cya AS Muhanga cyatsinzwe na Fabien Nsengiyumva ku munota wa 88’.
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi
Musanze Fc yatsinze Penaliti ebyiri
Bokota Labama ku mupira ashaka inzira ya bugufi igana ku izamu
Kayigamba Jean Paul myugariro Musanze FC yakuye muri Etincelles FC ntabwo yakinnye
Imurora Japhet kapiteni wa Musanze FC atambukana umupira
Hakundukize Adolphe agurukana umupira asanga Mugenzi Cedric Ramires
Majyambere Alype yakinnye iminota 90' mu mutima w'ubwugariz
Mugenzi Cedric Ramires (Ibumoso) na Gikamba Ismael (Iburyo) bavuye muri Etincelles bajya muri FC Musanze
Abakinnyi ba FC Musanze bajya inama
Muri uyu mukino, amakipe yombi yari afite intego ahuriyeho yo gusuzuma abakinnyi bashya bayagezemo no kureba uko batangira kwitegura umwaka w’imikino 2018-2019 ugomba gutangira kuwa 19 Ukwakira 2018 nk’uko gahunda za FERWAFA zibiteganya.
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa FC Musanze yari yakoze impinduka ahereye ku myanya abakinnyi basanzwe bakina bitewe nuko abenshi mu bayikina basohotse muri iyi kipe iba mu maboko y’akarere ka Musanze.
Uyu mutoza waje muri FC Musanze waje ava muri Etincelles FC unavuga ko uko abakinnyi bahagaze atari bibi, yahereye mu izamu ashyiramo Emile Mbarushimana bakuye mu ikipe ya Kirehe FC mu gihe abandi nka Mazimpaka Andre na Ndayisaba Olivier babanje hanze. Gusa Ndayisaba Olivier yaje kujyamo asimbuye.
Ku ruhande rw’iburyo ahasanzwe hakinwa na Eugene Habyarimana hari hari Harerimana Obed usanzwe akina ahagana imbere mu mpande bityo inyuma ibumoso hasanzwe Kanamugire Moses hari Habyarimana Eugene.
Mu mutima w’ubwugarizi hari harimo Majyambere Alype na Shyaka Philbert bityo Gikamba Ismael , Ndahayo Valeur na Imurora Japhet bari hagati mu kibuga. Bokota Labama akina ashaka ibitego naho Mugenzi Cedric Ramires agaca ibumoso ari nako Iradukunda Laurent agaca iburyo.
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga yari yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo, Munyaneza Jacques wari mu izamu. Mu bwugarizi hari harimo; Niyokwizera Celestin, Rucogoza Elias, Kagaba Obed, Munyeshuli Aoron.
Hagati mu kibuga byari, Nsengiyumva Idrissa wahoze muri Rayon Sports, Ntirushwa Aime bityo imbere yabo hari Hakundukize Adolphe wavuye muri Espoir FC aca iburyo, Kubwamarayika Silas, Lulioshi Dieumerici na Bizimana Yannick.
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasifuzi b'umukino bishyushya
Mu gukora impinduka, Ruremesha Emmanuel yakuyemo Shyaka Philbert ashyiramo Donald Bidjick ku munota wa 58’, Kikunda Musombwa Patrick Kaburuta asimbura Laurent Iradukunda ku munota wa 54’, Niyonkuru Ramadhan asimbura Guikamba Ismael, Tuyisenge Pekeake Pekinho asimbura Bokota Labama, Claude Gabiro asimbura Imurora Japhet kapiteni w’ikipe. Ndayisaba Olivier (GK) asimbura Emile Mbarushimana (GK), Ramires Mugenzi Cedrick asimburwa na Nduwayezu Jean Paul, Harerimana Obed asimburwa na Jean de Dieu Uwingeneye, Niyonzima Jean Paul asimburwa na Lambert Kamenyereye naho Nduwayo Valeur asimburwa Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou.
Ku ruhande rwa AS Muhanga, bashyizemo Danny Niyongira, Iradukunda Pacifique, Mukunzi Vivens, Nsengiyumva Fabien na Kagire Mike (GK), bakuramo Harerimana Obed, Rucogoza Elias, Nsengiyumva Idrissa, Munyaneza Jacques (GK), Niyokwizera Celestin na Ntirushwa Aime.
Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi basuhuzanya
Kagaba Obed wahoze muri Miroplast FC agarura umupira wari utwawe na Mugenzi Cedric Ramires
Abakinnyi ba AS Muhanga bishimira igitego
Ubwo Gikamba Ismael yari ageze hasi agize ikibazo
Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Musanze FC
Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga
Bokota Labama ashaka umupira mu kirere
Nduwayo Valeur umwe mu bakinnyi beza hagati mu kibuga ashaka aho yatanga umupira
Nduwayezu Jean Paul bita Chouchou yishimira igitego cya penaliti
Mugenzi Cedric Ramires ajya kumva inama z'abatoza
Bikorimana Gerard umunyezamu wa Rayon Sports yarebye uyu mukino
11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO