RFL
Kigali

Jean Butoyi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/02/2018 12:16
0


Jean Butoyi umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu yo kuyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR), umwanya yari amazeho imyaka itanu.



Ni amatora yakozwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 mu nama y’inteko rusange yateraniye mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera.

Muri aya matora, Butoyi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 41 mu bantu 43 batoye . Jean Butoyi avuga ko muri iyi manda nshya azakora uko ashoboye kugira ngo AJSPOR irusheho kuba umuryango ukomeye unafite icyo uzamarira abanyamuryango.

Jean Butoyi umaze imyaka 26 mu itangazamakuru rya siporo niwe wakomeje kuba perezida wa AJSPOR

Jean Butoyi umaze imyaka 26 mu itangazamakuru rya siporo ni we wakomeje kuba perezida wa AJSPOR

Mu yindi myanya yabonye abayobozi bashya, Jean Luc Imfurayacu ukorera Radio/TV10 na RuhagoYacu yatorewe kuba visi perezida. Imfurayacu yagize amajwi 45/45 mu gihe Dukuze Jean de Dieu yabaye umunyamabanga mukuru n’amajwi 47/47. Imanishimwe Samuel ukorera KigaliToday yatorewe kuba umukozi ushinzwe umutungo w’umuryango n’amajwi 47/47.

Dore komite nshya ya AJSPOR:

-Perezida: Butoyi Jean

-Visi Perezida: Imfurayacu Jean Luc

-Umunyamabanga Mukuru: Dukuzimana Jean de Dieu

-Ushinzwe umutungo: Imanishimwe Samuel  

-Umujyanama mu by'amategeko: Karangwa Jules

-Umujyanama mu by'ubukungu: Mukeshimana Assumpta

-Abagenzuzi b'umutungo: Bugingo Fidèle &  Rigoga Ruth

-Abagize akanama nkemurampaka:  Bigirimana Augustin, Kamasa Peter, Habyalimana Froduard

Dukuze Jean de Dieu niwe munyamabanga mukuru wa AJSPOR

Dukuze Jean de Dieu ni we munyamabanga mukuru wa AJSPOR 

Imfurayacu Jean Luc niwe visi perezida wa AJSPOR

Imfurayacu Jean Luc ni we visi perezida wa AJSPOR 

Komite nshya ya AJSPOR

Komite nshya ya AJSPOR 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND