Jean Butoyi umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu yo kuyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR), umwanya yari amazeho imyaka itanu.
Ni amatora yakozwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 mu nama y’inteko rusange yateraniye mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) i Remera.
Muri aya matora, Butoyi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 41 mu bantu 43 batoye . Jean Butoyi avuga ko muri iyi manda nshya azakora uko ashoboye kugira ngo AJSPOR irusheho kuba umuryango ukomeye unafite icyo uzamarira abanyamuryango.
Jean Butoyi umaze imyaka 26 mu itangazamakuru rya siporo ni we wakomeje kuba perezida wa AJSPOR
Mu yindi myanya yabonye abayobozi bashya, Jean Luc Imfurayacu ukorera Radio/TV10 na RuhagoYacu yatorewe kuba visi perezida. Imfurayacu yagize amajwi 45/45 mu gihe Dukuze Jean de Dieu yabaye umunyamabanga mukuru n’amajwi 47/47. Imanishimwe Samuel ukorera KigaliToday yatorewe kuba umukozi ushinzwe umutungo w’umuryango n’amajwi 47/47.
Dore komite nshya ya AJSPOR:
-Perezida: Butoyi Jean
-Visi Perezida: Imfurayacu Jean Luc
-Umunyamabanga Mukuru: Dukuzimana Jean de Dieu
-Ushinzwe umutungo: Imanishimwe Samuel
-Umujyanama mu by'amategeko: Karangwa Jules
-Umujyanama mu by'ubukungu: Mukeshimana Assumpta
-Abagenzuzi b'umutungo: Bugingo Fidèle & Rigoga Ruth
-Abagize akanama nkemurampaka: Bigirimana Augustin, Kamasa Peter, Habyalimana Froduard
Dukuze Jean de Dieu ni we munyamabanga mukuru wa AJSPOR
Imfurayacu Jean Luc ni we visi perezida wa AJSPOR
Komite nshya ya AJSPOR
TANGA IGITECYEREZO