Nyuma y’uko Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016, uretse Abanyarwanda muri rusange babyinaga intsinzi mu gihugu cyose, ababyeyi be nabo bari mu byishimo bikomeye cyane cyane nyina uvuga ko yari yaramuragije Imana mu isengesho.
Kuri iki cyumweru ubwo irushanwa ryari rirangiye, ababyeyi ba Valens Ndayisenga baganiriye na Televiziyo y’u Rwanda bayitangariza ibyishimo bidasanzwe bari bafite nyuma y’aho umuhungu wabo yongeye kwegukana Tour du Rwanda nyuma y’iyo aheruka muri 2014.
Se umubyara yavuze ko bishimye cyane kuburyo atabasha gusobanura kuko kuri we asanga byari urugamba nk’izindi zose. Se yongeyeho ko yakunze gufasha no gushyigikira umuhungu we mu rugendo rwe kuva atangiye gusiganwa ku magare, bityo ko yishimiye ibyo amaze kugeraho. Nyina umubyara we yavuze ko ashimira cyane Imana kuko yasubije isengesho yari yayigejejeho kuva Tour du Rwanda igitangira.
Ati “Twishimye, twanezerewe rwose utanishimye nta nikindi wakora ariko cyane cyane ndashimira Imana. Kuva bitangira, narayibwiye ngo umuheke mu mugongo, uzamwururutse umunsi basoje, none irabikoze, ndishimye mbese.” Yunzemo ati “Iransubije rwose , icyubahiro ni icyayo kuko ibyo nayibwiye ntabwo yigeze intererana. Ibyo abana banjye bageraho ni ibyo Imana yikorera, ni imbaraga ibaha rwose. Na mushiki we nabonye atangiye. Turishimye cyane birenze urugero , uwareba mu mitima yacu yasanga ari ibyishimo birenze.”
Ababyeyi ba Valens Ndayisenga ku munsi w'isozwa rya Tour du Rwanda kuri iki cyumweru
Hoooobe muhungu wanjye, umpesheje ishema n'igihugu muri rusange
Aimable Bayingana, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare na Minisitiri Uwacu Julienne baramukanya n'ababyeyi ba Valens Ndayisenga
Valens Ndayisenga hagati y'ababyeyi be
Photo:Umuseke.rw
TANGA IGITECYEREZO