Itsinda ryiganjemo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo hashakwaga itike y’igikombe cya Afurika 2004 cyabereye muri Tunisiya, bari gukina n’ikipe ya Uganda nayo y'abakanyujijeho icyo gihe dore ko ibihugu byombi byari mu itsinda rimwe, ndetse bakaba baragiye banahurira mu mikino itandukanye nka CECAFA.
Kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2016 nibwo aya makipe yombi yakinny umukino wa gishuti ugamije kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo mu mwaka w’1994 ndetse no gukusanya inkunga yazafasha imiryango y’abahoze ari abakinnyi , abatoza n’abandi bose bari bafite ahobahurira n’umupira w’amaguru.
11 b'u Rwanda
Muri uyu mukino watangaiye saa cyenda n’iminota 50’ (15h50’), nyuma y’iminota 18’ gusa Uganda yahise ibona igitego cyatsinzwe na Vicent Kayizi.
11 ba Uganda
Ku munota wa 29’ nibwo Kadubiri Ashraf yasimbuwe na Lita Mana kuko byabonekaga ko Ashraf yari yananiwe.
Ku munota wa 30’ Kamana Bokota Labama yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo guhanahana neza kuva kwa Eric Nshimiyimana, Karekezi Olivier, Ntaganda Elias, Said Abed Makasi wahise atanga umupira kwa Bokota ahita atsinda igitego.
Jimmy Mulisa
Mbere gato ko igice cya mbere kirangira Jimmy Mulisa yasimbuwe na Mutarambirwa Djabil.Ari nabwo Saidi Abed Makasi yahise abona igitego cya kabiri cy’Amavubi.
Saidi Abed Makasi
HT: Ex-AMAVUBI 2-1 Ex-Uganda Cranes
11 babanjemo ku mpande Zombi:
RWANDA:Nkunzingoma Ramadhan(GK), Hategekimana Bonaventure Gangi, Ndikumana Hamad Katauti, Mulisa Jimmy, Eric Nshimiyimana, Ntaganda Elias, Kayiranga Jean Baptiste, Karekezi Olivier ( C ), Bokota Labama, Munyaneza Ashraf,Munyakazi Hassan na Saidi Abed Makasi.
UGANDA: Kamalya Sam (GK),Simeon Masaba, Daniel Ntare, Andy Lule, George Ssemwogerere, Abdallah Mubiru, Vincent Kayizi, Hakim Magumba, Philip Obwiy, James Odoch ( C ) na Kefa Kisala,.
Karekezi Olivier agiye gutera koruneri
Igice cya kabiri kigitangira, Kamanzi Kharim wari winjiye asimbuye yahise abonera igitego cya gatatu Amavubi, bidatinze nyuma y'amasegonda 40 gusa Bokota Kamana Labama yongera guhagurutsa abafana b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ayibonera igitego cya kane. Ku munota wa 60 Karekezi Olivier nawe yongeye kwerekana ko kunyegageza inshunduro akibisobanukiwe abonera igitego cya gatanu Amavubi yabakanyujijeho. Nyuma y'iminota itatu Karekezi Olivier yahise ava mu kibuga asigira igitambaro cya kapiteni Ndikumana Katawuti, ubundi hinjiramo Muvunyi Fils.
Muri iyi minota habayeho gusimbuza cyane ku ruhande rw'Amavubi,Kamana Bokota Labama nawe aha umwanya Bagumaho Hamissi, Mutarambirwa Djabil nawe aha umwanya Kayihura Youssuf Chami, Ku rundi ruhande Muhamudou Mossi wari winjiye asimbuye Nkunzingoma Ramadhan yarimo akora udushya mu izamu twashimishaga abafana nk'uko yabigenzaga mu myaka yashize.
Nyuma yuko Karekezi na Katatuti bari bamaze kuva mu kibuga, u Rwanda watangiye gusatirwa kuko nibwo Uganda yatangiye kubona ama-Coufranc menshi ariko abakinnyi barimo Hategekimana Bonaventure Gangi bakomeza kuryama ku bitego bitanu byari bimaze kwinjira mu izamu rya Uganda.
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego cya Karekezi Olivier wari kapiteni
Abakinnyi b'Amavuvi bicaye ku ntebe y'abasimbura
Nyuma y'iminota micye cyane hakomeje kunyuranyurana ama-coup franc, Vicent Kayizi yaboneye Uganda igitego cya gatatu ku munota wa 82' w'umukino.Mu minota yakurikiye kugeza ku munota wa nyuma w'umukino ari ibitego bitanu (5) by'u Rwanda kuri bitatu(3) bya Uganda.
Uwahoze ari mu izamu ry'u Rwanda Mouhamud Mossi (18)
Said Abed Makassi yishimira igitego
TANGA IGITECYEREZO