RFL
Kigali

APR FC yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Djoliba

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 12:19
0


Ikipe y’ingabo z’igihugu iseruka mu mupira w’amaguru (APR FC) yaraye igarutse mu Rwanda ikubutse muri Mali aho iheruka gutsindirwa na FC Djoliba igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe (Clubs) yatwaye ibikombe by’ibihugu byabo. APR FC yageze i Kanombe mu ijoro rishyira uyu wa Gatanu.



Igitego kimwe ikipe ya APR FC yatsinzwe cyashyizwemo na Cheikh Niang wari wambaye nimero 18. Ikipe ya APR FC irasabwa nibura gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo yirinde kuba yasezererwa iri imbere y’abafana bayo bazaba bari kuri sitade Amahoro. Wari umukino wa mbere kuri Petrovic nk’umutoza mukuru ariko atari uba mbere muri APR FC kuko  mu 2014 yari umutoza wabo mukuru mbere yo gutandukana.

Muri uyu mukino, Iranzi Jean Claude yagiye mu kibuga asimbura Hakizimana Muhadjili naho Nshimiyimana Amran asimbura Nshuti Dominique Savio. Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere wa APR FC yabashije gutabara iyi kipe akuramo penaliti yabonywe na Djoliba hagati mu mukino. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy Kapiteni wa APR FC akigera i Kanombe yavuze ko icyabuze kuri APR FC atari ikintu kinini kuko ngo habayeho kurangara gato. Yagize ati:

Navuga ko ikintu cyabuze ari kwa kundi urangara gato ugasa n'uva mu mukino (manque de concentration) kuko ni kufura babonye barayitera ni yo yavuyemo igitego kuko ni abasore bazi imipira y'imiterekano amakufura na Koruneri. Amahirwe kandi turabyizeye kuko ni abasore bafite bakina imipira miremire nkeka ko nidukina umupira wacu wo hasi tuzayisezerera.

APR FC bagomba gukomeza imyiteguro ikakaye kugira ngo barebe uko bazabona umusaruro i Kigali bityo bazabone uko bakomeza mu mikino y’icyiciro gikurikira.

Abakinnyi 11 Petrovic yari yabanjemo:

Kimenyi Yves (GK, 21), Rugwiro Herve 4, Mugiraneza Jean Baptiste 7, Bizimana Djihad 8, Hakizimana Muhadjili 10, Byiringiro Lague 14, Buregeya Prince 18, Imanishimwe Emmanuel 24, Ombolenga Fitina 25, Nshuti Dominique Savio 11 na Rukundo Denis 28.

Bizimana Djihad agera i Kanombe 

Iranzi Jean Claude (Ibumoso) ari kumwe na Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA

Nshuti Dominique Savio anyura mu nzira abafana bari bateguye

AMAFOTO: Eachamps.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND