Ikipe ya Pepinieres FC ibarizwa ku Ruyenzi yatsinze Sorwathe FC y’i Kinihira ibitego 4-2 mu mukino w’rurugamba rwo gushaka itike ibajyana mu cyiciro cya mbere nyuma yahoo Intare FA yikuyemo nyamara yarabitsindiye.
Ni umukino waberaga ku kibuga cya sitade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri kuva saa cyenda n’igice (15h30’), umukino nk’uko byari byitezwe utarebwe n’abantu benshi ariko ukarangira Pepinieres FC iteye intambwe n’ibitego 4-2.
Ibitego bya Pepinieres FC byatsinzwe na Dukundane Pacifique kapiteni wayo watsinzemo ibitego bibiri (23’,61’), Arihokubwayo Jean Claude (63’) na Mugisha Josue Alberto (90+4’).
Ibitego bya Sorwathe FC yanafunguye amazamu byatsinzwe na Telesphore Mushimiyimana ku munota wa kane (4’) na Noel Habimana ku munota wa 12’ w’umukino.
Pepinieres FC bishimira intsinzi nyuma y'umukino
Sorwathe FC bishimira igitego babonye hakiri kare
Dukundane Pacifique (6) kapiteni wa Pepinieres FC yatsinzemo ibitego 2
Umukino ugitangira ikipe ya Sorwathe FC wabonaga iri hejuru kurusha Pepinieres FC ndetse banabona igitego hakiri kare cyatsinzwe na Telesphore Mushimiyimana bitangira bitanga ubutumwa ko iyi kipe ishobora kuza kugirana mu mukino rusange. Muri uku kuza iri hejuru mu mukino, Noel Habimana yaje kungamo ikindi gitego bityo biba ibibazo kuri Pepinieres FC yari itaribona mu mukino ku munota wa 12’.
Nyuma y’iki gitego, Pepinieres FC yabaye nk’aho ikangutse itangira gukina umupira mwinshi ushingiye hagati mu kibuga no ku ruhande rw’ibumoso ugana imbere. Abakinnyi nka Shyaka Pierre Celestin ukina hagati, Manirambona Evode uca ibumoso imbere na Dukundane Pacifite rutahizamu akaba na kapiteni wa Pepinieres FC bakoze akazi gakomeye ngo iyi kipe yo ku Ruyenzi igaruke mu mukino.
Muri uyu mukino; Dushimimana Janvier na Bizimana Christian ba Pepinieres FC bahawe ikarita z’ibara ry’umuhondo.
Banamwana Camarade umutoza mukuru wa Sorwathe FC yavuze ko abakinnyi batari batgeguye neza kuko atabonye umwanya wo kwitegura bityo bibateza kunanirwa mu mukino
Mu myanya y'icyubahiro ya Sitade ya Kigali
Kalimba Richard umutoza mukuru wa Pepinieres FC yavuze ko imyiteguro bakoze yabaye umusaruro
Abafana ba Rayon Sports bafanaga Pepinieres FC
Emmanuel Niyitegeka umwe mu bakinnyi beza Sorwathe FC ifite bakina mu mpande
Ibitego byose Pepinieres FC yatsinze , Manirambona Evode yabigizemo uruhare mu gutuma babona imipira myinshi imbere y'izamu iva mu ruhande
Kalimba Richard umutoza mukuru w'ikipe ya Pepinieres FC ubwo abakinnyi be bari batinze kwinjira neza mu mukino
Banamwana Camarade umutoza mukuru wa Sorwathe FC atanga amabwiriza
Uku gukanguka niko kwatumye Dukundane Pacifique n’ubundi abona igitego ku munota wa 23’ w’umukino nyuma yuko abugarira ba Sorwathe FC bari bahagaze nabi.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Pepinieres FC yakomeje kuzamura umwuka ibona igitego cyakabiri ku munota wa 61’ w’umukino gitsinzwe na Dukundane Pacifique kapiteni wayo watsindaga igitego cya kabiri mu mukino nyma yuko Arihokubwayo Jean Claude wari winjiye asimbuye yari amaze gishyiramo igitego ku munota wa 63’ . Sorwathe FC yahise igaragaza umunaniro niko kwinjizwa igitego cya kane cyatsinzwe na Mugisha Josue Alberto ku munota wa kane w’inyongera y’iminota itanu yarengagaho 90+4’.
Shyaka Pierre Celestin 8 umukinnyi mwiza hagati mu kibuga wanafashije Pepinieres FC kuzibira Sorwathe FC aha yari akurikiwe na Noel Habimana 7 watsinze kimwe mu bitego bya Sorwathe FC
Twagiramungu Mudathier (9) rutahizamu wa Pepinieres FC utajya utuma abugarira baruhuka
Manirankunda Saleh umunyezamu wa Pepinieres FC biboneka ko akiri muto ariko uzi guhagarara mu izamu no gusohoka neza
Umukino amakipe yombi yari yakaniye kuko nta kwishyura bibamo
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Pepinierees FC XI: Manirankunda Saleh (GK,22), Bizimana Christian 2, Dushimimana Janvier 4, Ahishakiye Olivier 15, Usengimana Jean Claude 19, Mugisha Josue Alberto 10, Kwizera Epaphrodite 3, Shyaka Pierre Celestin 8, Twagiramungu Mudathir 9, Dukundane Pacifique (C,6) na Manirambona Evode 11.
Sorwathe FC XI: Mizero Alain (GK,1), Abumuremyi 14, Nzamurambaho Cassien 6, Eric Hatangimana 18, Kamuhanda Benoit (C,2), Mucyo Yussuf 3,Emmanuel Niyitegeka 10, Gafishi Innocent 5, Noel Habimana 7, Boniface Gahamanyi 16 na Telesphore Mushimiyimana 9.
Kamuhanda Benoit (2) yiyahura mu bakinnyi ba Pepinieres FC
Mizero Alain umunyezamu wa Sorwathe FC
Kamuhanda Benoit kapiteni wa Sorwathe FC ntabwo yabashije kuzibira
Abasifuzi n'abakapiteni bafata ifoto mbere yo gutangiza umukino
Abakapiteni batombola ibibuga
11 ba Sorwathe FC babanje mu kibuga
11 ba Pepinieres FC babanje mu kibuga
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO