Ku mugoorba y’uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018 nibwo itsinda ry’abanyarwanda icumi (10) ririmo abatoza batatu (3) n’abakinnyi barindwi (7) babarizwa mu mukino wa Table Tennis bagarutse mu Rwanda bavuye mu Bushinwa aho bari bagiye mu mahugurwa y’amezi abiri muri gahunda yo kurushaho kumenya uyu mukino.
Iri tsinda ry’abanyarwanda, ryahagurutse mu Rwanda kuwa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2018 ryiganjemo abakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza marushanwa atandukanye yari yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF). Aba bose bari bayobowe na Ndizeye Yves umuyobozi mukuru wa Tekinike (DTN) akaba n’umutoza muri iri shyirahamwe.
Abakinnhyi basohoka mu kibuga cy'indege
Aya mahugurwa ni gahunda ijyanye no kubahiriza zimwe mu ngingo ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis (RTTF) bagiranye mu masezerano y’ubufatanye na Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda harimo ko abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda bazajya bahabwa amahugurwa kugira ngo uyu mukino urusheho kumenyekana no kuba uzwi n’abantu.
Ndizeye Yves umutoza wari wajyanye n'aba bakinnyi ubwo yageraga i Kanombe
Ababyeyi bari baje kwakira abana babo
Bamenyesha bagenzi babo ko bagarutse mu gihugu
Bari bakumbuye bashiki na basaza babo
Bamwe mu bakinnyi bakubutse mu Bushinwa
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO