RFL
Kigali

TTC Muramba yahigitse GS.St Alloys Rwamagana n'ibindi bigo 11 itwara igikombe cy’amarushanwa y’umuco-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/10/2018 9:01
8


TTC Muramba ikigo cy’amashuri cyo mu Karere ka Ngororero ni cyo cyatwaye igikombe mu cyiciro cy’imbyino z’amatorero y’amashuli makuru nyuma yo kugira amanota 89.8 ku ijana mu gihe GS St Alloys yaje ku mwanya wa kane n’amanota 84.6 ku ijana n'ubwo yari imaze imyaka ibiri idakorwaho.



Ni amarushanwa ngaruka mwaka ahuza amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ahaba hari ibyiciro bitandukanye birimo; indirimbo, imivugo n’imbyino ahanini biba byibanda ku nsanganyamatsiko runaka iba igezweho mu gihugu. Ni amarushanwa yaberaga mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo.

TTC Muramba bishimira igikombe batwaye bahigitse GS St Alloys Rwamagana

TTC Muramba bishimira igikombe batwaye bahigitse GS St Alloys Rwamagana

TTC Muramba bishimira igikombe batwaye bahigitse GS St Alloys Rwamagana

Kuri iyi nshuro rero abarushanwa bibandaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Ejo heza hari mu biganza byacu” ariko bakanakomoza ku muco wo kugira isuku ahantu hose, kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya inda zitateganyijwe. TTC Muramba ni cyo kigo cyahize ibindi bigo 12 bahatanaga ku rwego rw’igihugu baba aba mbere n’amanota 89.8 % mu gihe ikigo cya CIC Muramba nacyo cyo muri Ngororero cyaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 87.4%.

GS St Alloys Rwamagana nabo wabonaga bagerageje

GS St Alloys Rwamagana nabo wabonaga bagerageje

Stade Amahoro

GS St Alloys Rwamagana nabo wabonaga bagerageje uretse amakosa macye bagiye bakora

Kagarama Secondary School ya Kicukiro yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 85.8% mu gihe GS St Alloys Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa kane n’amanota 84.6 %. GS St Alloys Rwamagana yahigitswe na TTC Muramba yari ije bwa mbere muri aya marushawa mu gihe iyi St Alloys yari ibitse igikombe cya 2016 na 2017.

Fr.Camile Rudasingwa Karemera visi perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli ushinzwe itera mbere ry’umuco na Siporo akanaba umuyobozi wa GS St Alloys Rwamagana, yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu babona ko abana bamaze kuzamuka muri aya marushanwa kandi ko ibyo batoza abana mu mpano zitandukanye kandi ko babifatana umwete. Yagize ati:

Urwego abana bagezeho haba ku rwego rw’indirimbo, imivugo no ku rwego rw’amatorero bose bamaze kugera ku rwego rwiza cyane. Abakemura mpaka bageze aho bavuga ko nk’amatorero ya mbere mu mashuli abanza ashobora kuba yahatana mu mashuli yisumbuye bakagira abo barusha. Ni icyerekana ko abatoza batoje aya matorero y’amashuri abanza n’ayisumbuye ni abatoza beza bamaze kumenya umuco w’u Rwanda kandi bakubahiriza n’insanganyamatsiko iba yatanzwe.

Fr.Camile Rudasingwa Karemera visi perezida w'ishyira hamwe rya siporo yo mu mashuli yari yitabiriye

Fr.Camile Rudasingwa Karemera visi perezida w'ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri aganira n'abanyamakuru

Akanama nkemurampaka

Akanama nkemurampaka mbere gato yo gutangaza amanota 

Fr.Camile Rudasingwa Karemera akomeza avuga uko yabonye irushanwa avuga ko itandukaniro cy’uyu mwaka wa 2018 n’indi myaka yabanje atari rinini cyane kuko akenshi usanga ibigo biba biri mu myanya ya hafi bihora bigaruka cyane.

“Itandukaniro ntabwo ari rinini cyane kuko nk’aya matorero navuga y’abakuru hafi ya yose ni amashuli asa naho ahora agaruka. Iri ryabaye irya mbere (TTC Muramba) ni ryo rishya mu irushanwa kuko umwaka ushize ntabwo ryari ririmo. Ariko ririya ryabaye irya kabiri (CIC Muramba) ni amashuri yegeranye, abatoza ni bamwe n'inama abatoza babagiriye ni zimwe. Kuba rero banakurikiranye rimwe rikaba irya mbere irindi irya kabiri banaturuka ahantu hamwe (Muramba) ntabwo ari igitangaza ariko ayandi yose asanzwe aza muri aya marushanwa, ni ibintu bamenyereye”. Fr.Camile Rudasingwa Karemera

Abana berekana gahuda zo kubaka igihugu biciye mu bikorwa remezo

Abana berekana gahuda zo kubaka igihugu biciye mu bikorwa remezo

Muri iki cyiciro cy’imbyino kandi, ibigo bizwi cyane nka GS St Joseph Kabgabyi (Muhanga) yaje ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 83.9%, Agahozo Shaloom Rwamagana ifata umwanya wa gatandatu (6) n’amanota 82.8 %. Lycee Notre Dame de Citeaux (Nyarugenge) yafashe umwanya wa karinwi (7) n’amanota 82.2 % mu gihe Sainte Bernadette (Kamonyi) yasoje ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 80% mbere y’Indatwa n’inkesha (Huye) yafashe umwanya wa munani (8) n’amanota 80.8 % mu cyiciro cy’amashuli yisumbuye.

Bakurikiye umuhango wo gutanga ibihembo

Bakurikiye umuhango wo gutanga ibihembo

Dore ibigo bitanu bya mbere mu mbyino z’amashuri yisumbuye:

1.TTC Muramba (Ngororero): 89.8 %

2.CIC Muramba (Ngororero): 87.4 %

3.Kagarama S.School (Kicukiro): 85.8 %

4.GS.St Alloys (Rwamagana):84.6 %

5.GS.St Joseph Kabgayi (Muhanga): 83.9 %

Mu mbyino z’icyiciro cy’amashuri abanza naho hahiganwe ibigo 13 mbere y'uko EP.St Andre (Muhanga) iba iya mbere n’amanota 90.8 % , ikurikirwa na EP.Espoir (Rwamagana) ku mwanya wa kabiri n’amanota 83.8 % mu gihe EP. Tumba (Huye) yabaye iya gatatu n’amanota83.6%.

Itangwa ry'ibihembo

Itangwa ry'ibihembo

Itangwa ry'ibihembo ku bana bo mu mashuri abanza 

Ishimwe Kelly wahize abandi mu ndirimbo zo mu mashuli abanza

Ishimwe Kelly wahize abandi mu ndirimbo zo mu mashuli abanza

Neza Elie (Kamonyi) uwa mbere mu ndirimbo mu mashuri yisumbuye

Neza Elie (Kamonyi) uwa mbere mu ndirimbo mu mashuri yisumbuye

Dore ibigo bitanu bya mbere mu mbyino z’amashuri abanza:

1.EP.St Andre (Muhanga): 90.8 %

2.EP.Espoir (Rwamagana): 83.8 %

3.EP.Tumba (Huye): 83.6 %

4.APAX (Gakenke):79.6 %

5.GS.Kanama Catholique (Rubavu): 78%

Mu cyiciro cy’indirimbo mu mashuri yisumbuye, harushanyijwe abahanzi 12 bari bavuye mu bigo bitandukanye ariko bari bahize abandi ku rwego rw’intara, birangira ku rwego rw’igihugu igihembo gikuru gitwawe na Neza Else wa Kamonyi wagize amanota 85.5 % akaza akurikiwe n’itsinda rya Bright Message ryari ryavuye muri Rulindo ryagize amanota 79.5 %.

Isano Band yari yavuye mu karere ka Nyanza baje ku mwanya wa gatatu bagira amanota 79.2 %, PS Nyundo iza ku mwanya wa kane(4) n’amanota 78%. Mugeni Kelia (GS de la Salle Byumba) yaje ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 76 %.

Minispoc

Dore abahanzi batanu ba mbere mu ndirimbo zo mu mashuri yisumbuye:

1. Neza Else (Kamonyi):85.5 %

2. Bright Message (Rulindo):79.5 %

3. Isano Band (Nyanza): 79.2 %

4. PS Nyundo (Rubavu): 78 %

5. Mugeni Kelia (GS de la Salle Byumba): 76 %

Mu mashuli abanza, abarushanwaga mu ndirimbo bahizwe na Ishimwe Kelly  (Nyaruguru) wagize amanota 80 %, Dushimimana Divine (Gatsibo) aza amukurikiye n’amanota 76 % mu gihe Abayisenga Lydie (Gicumbi) yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 75.5 %. Ku mwanya wa kane haje Emmanuel Mugenga (Ngororero) n’amanota 75 %, umwanya wa gatanu ufatwa na Ezzekiel Dukuzumuremyi (Gakenke) wagize amanota 74.7 %. Umwanya wa gatandatu waje uriho Uwimana Esther (Ngoma) wagize amanota 73.5 %.

EP.St Andre yabaye iya mbere mu mashuri abanza (Imbyino)

Ep st

EP.St Andre yabaye iya mbere mu mashuri abanza (Imbyino)

Dore abahanzi batanu ba mbere mu ndirimbo zo mu mashuri abanza:

1. Ishimwe Kelly  (Nyaruguru): 80%

2. Dushimimana Divine (Gatsibo): 76 %

3. Abayisenga Lydie (Gicumbi): 75.5 %

4. Mugenga (Ngororero): 75 %

5. Ezzekiel Dukuzumuremyi (Gakenke): 74.7 %

Mu cyiciro cy’imvugo mu mashuli yisumbuye, igihembo gikuru cyahawe Ukwishaka Modeste (Nyanza) wagize amanota 84.5 % aza akurikiwe na Mediatrice Uwamahoro (Huye) wagize amanota 84.2%.

Ku mwanya wa gatatu haje Florence Uwamahoro (Gakenke) wagize amanota 78.2 % mu gihe umwanya wa kane wafashwe na Jean Pierre Nkubito (Gatsibo) wasozanyije amanota 76.5 % naho umwanya wa gatanu ukaba uwa Uwineza Gisele (Rubavu) kuko yagize amanota 76.2 %.

Minispoc

Minaert avuga ko abafana ba Rayon Sports abakumbura

Minispoc

Minispoc

Dore uko batanu ba mbere bakurikirana mu mivugo y’amashuri yisumbuye:

1. Ukwishaka Modeste (Nyanza): 84.5 %

2. Mediatrice Uwamahoro (Huye): 84.2 %

3. Florence Uwamahoro (Gakenke): 78.2 %

4. Jean Pierre Nkubito (Gatsibo): 76.5 %

5. uwa Uwineza Gisele (Rubavu): 76.2 %.

Mu mashuri abanza, abana 12 barushanwaga mu mivugo bahizwe na Rukundo Faith (Rubavu) wagize amanota 83 % akaza akurikiwe na mugenzi we Gasasira Keza (GS.Gacuba/Rubavu) wabaye uwa kabiri n’amanota 82.5 %.

Mutuyimana Angelique (Nyaruguru) yabaye uwa gatatu n’amanota 80 % mu gihe Dushimimana Theogene (Gicumbi) yabaye uwa kane n’amanota 78%. Umwanya wa gatanu wafashwe na Tuyizere Francoise (GS.Nyabisindu/Gatsibo) yagize amanota 73.7 %.

Dore uko batanu ba mbere bakurikirana mu mivugo y’amashuri abanza:

1. Rukundo Faith (Rubavu): 83 %

2. Gasasira Keza (GS.Gacuba/Rubavu): 82.5 %.

3. Mutuyimana Angelique (Nyaruguru): 80%

4. Dushimimana Theogene (Gicumbi): 78%

5.Tuyizere Francoise (GS.Nyabisindu/Gatsibo): 73.7 %.

Akanama nkemurampaka  mu itangwa ry'amanota

Akanama nkemurampaka

Akanama nkemurampaka

Akanama nkemurampaka  mu itangwa ry'amanota

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bakurikiye irushanwa

Stade Amahoro

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bakurikiye irushanwa

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

Imbyino za Kinyarwanda zasusurukije abantu muri uyu muhango

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Ni byiza gusigasira umuco nyarwanda. Gusa njyewe ibyo nabonye bihabanye nibyo Frere Camile yabonye. Njyewe ngendeye ku ntore zabaga muri aya marushanwa muri za 2012 ndetse nizi ziki gihe, ndahamya neza ko imibyinire yagiye hasi cyane. Ubu intore zibyina ibirenge gusa. Naho imibyimba yazo reka da. Ziratega amaboko utamenya uko zitwa. Imiririmbire yabaye iyakiriziya. Amajwi reka da. Gusa abakaraza bo barahari beza cyane. Ndasaba ababishinzwe. Abayobozi b ibigo n abatoza bigishe abana imbyino zifite umwimerere wa kinyarwanda. Naho gutwara igikombe ntacyo bimaze mugihe uri intore itabasha gukors umusohoko mwiza, utabasha kwivuga neza imbere y abantu nibindi. Murakoze
  • lea5 years ago
    birababaje rwamagana twayizeraga gusa nabandi reka bazamuk nanone twishimiye kagrama mu rushanwa courage peee niga lycee de zaza
  • lea5 years ago
    birababaje rwamagana twayizeraga gusa nabandi reka bazamuk nanone twishimiye kagrama mu rushanwa courage peee niga lycee de zaza
  • lea didi5 years ago
    nitwa lea didi baba we st alloys ntago iri ku mwanya wambere gusa nibihangane biba bikenewe ko na bandi bazamuka. from lycee de zaza
  • 5 years ago
    Espoir Rwamagana oyeeeeee! Murarenze kbs
  • Jotty5 years ago
    jotty5@gmail.com
  • cedric gashema4 years ago
    kbs birakwiye. what about imbagukanabigwi from ecole des science de musanze? YOOOOH .TWABAYE abagatanu in northern province. ariko nakundi in2019 the cup will be for us.congratulations to TTC muramba.
  • Uwiringiyimana theogene2 years ago
    TTc muramba igikombe yar'igikwiye ntacyimenyane cya jemo





Inyarwanda BACKGROUND