RFL
Kigali

Senderi yaririmbye i Nyarushishi ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3516 y’abatutsi bishwe muri Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2018 19:27
0


I Nyarushishi mu karere ka Rusizi- Umuhanzi Nzaramba Eric [Senderi International Hit] yaririmbye mu muhango wo kwibuka no gushyingura imibiri 3516 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka w’1994.



Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 ‘Kwibuka Twiyubuka’ wabaye uyu munsi kuwa 23 Kamena 2018 ubera ku rwibutso rwa Jenoside Nyarushishi mu karere ka Rusizi ahashyinguye mu cyubahiro imibiri 3516 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside cyabanjirijwe n'ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 24. Senderi yihanganishije abacitse ku icumi rya Jenoside cyane cyane abarokokeye ku musozi wa Nyarushishi mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangungu, ni igice cyari gituwe n’abatutsi benshi nk’uko byatanzwemo ubuhamya n'uwarokokeye kuri uyu musozi wa Nyarushishi.

umushyiitsi

Senarteri Mushinzimana Apollinaire ni we wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango

Uyu munsi himuwe imibiri yari ahantu hatandukanye hatajyanye n’igihe yimurirwa mu rwibutso rw’Akarere ka Rusizi ruri i Nyarushishi ahashyinguye indi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Aha i Nyarushishi hari muri zone y’ingabo z’Abafaransa zitabashije kugira icyo zimarira abatutsi bicwaga muri icyo gihe.

mukuru

senderi

Senderi yaririmbye indirimbo  'Amateka yacu', 'Twigirire icyizere' n'izindi

nyarushishi

kwibuka24

 Genirose Mukangango watanze ubuhamya muri uyu muhango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND