Miss High School Ltd, ku nshuro yayo ya mbere yateguye igikorwa cyo gutora umwari uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga mu mashuri yisumbuye ari muri Kigali
Aya marushawa yitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 12 baturutse mu bigo 12 by’amashuri yisumbuye biri mu mujyi wa Kigali aribyo, FAWE Girls School, APE RUGUNGA, La Colombiere, Notre Dame de Citeau, Ecole Belge, Saint Ptrick, Glory High School, IPRC, Ecole Française, SOS, Lycée de Kigali na IFAK
Nk’uko Miss High School Ltd ibitangaza, iki gikorwa gifite intego yo gukangurira abana b’abakobwa kwigirira icyizere ndetse no gutinyuka kwerekana impano bifitemo. Ibi kandi bikaba byabakingurira n’amarembo yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Tuganira n’umwe mu bakozi ba Muss High Schoo Ltd twamubajije impamvu bafashe ibigo 12 gusa kandi muri Kigali no mu Rwanda hari ibigo by’amashuri byinshi yadusubije muri aya magambo “Nibwo tugitangira kandi ntago umwana avuka ngo ahite yuzura ingobyi, twafashe bike dushoboye ariko mu bihe biza wenda nibidukundira tuzakomereza no mu bindi bigo byo muri Kigali ndetse no mu gihugu hose. Ntibyatworoheye no kubona abo dufite ubu kuko usanga benshi baba bitinya abandi batabyemererwa n’ababyeyi ariko twizera ko bizagenda byaguka uko ibihe bizajya bigenda.”
Dore abazahagararira abandi
Aurika Auger uhagarariye Ecole Belge
Ineza Lisa uahagarariye Glory Secondary School
Ishimwe Nadine uhagarariye APPE RUGUNGA
Mutesi Eduige uhagarariye Notre Dame De Citeau
Nkusi Deborah uhagarariye IPRC
Shaima Chanty uhagarariye La Colombiere
Sonia Songa uhagarariye Ecole Francaise
[
Umutesi Asha Kharim uhagarariye SOS
Umutoni Barbine uhagarariye LDK
Umutoni Sarah uhagarariye FAWE
Uwineza Kelly uhagarariye IFAK
Uwitonze Djamilla uhagarariye Saint Patrick
Ibirori byo gutora uyu nyampinga rero bikazaba kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kanama,2014 muri Sport View kuva i saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbili z’umugoroba aho aba bakobwa baiziereka abagize akanama nkemurampaka, babazwe ibibazo hanyuma kakaba ariko gatangaza uwahize abandi.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO