Ubwo umuhanzi Bonhomme yaririmbiraga imbaga irimo n’umushumba wa Disosezi gaturika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatunguwe cyane no kubona uyu mushumba amuha umugisha ku bw’ubutumwa yari amaze gutanga bwanarebaga kiliziya gaturika kimwe n’andi madini, n’ababibonye bikaba byarabatunguye.
Nyuma yo kugaragara ahantu henshi mu bikorwa byo kwibuka atanga ubutumwa bwe mu ndirimbo, umuhanzi Bonhomme yifatanyije n’akarere ka Muhanga ndetse na Diyoseze ya Kabgayi mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abari bahungiye i Kabgayi, ibyo bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku itariki 1 Kamena rishyira tariki ya 2 Kamena ari nabwo aha i Kabgayi bibuka Jenoside yakorewe abatutsi banazirikana iyo tariki inkotanyi zabashije kubohoraho abari barahahungiye mu gihe cya Jenoside. Mu ndirimbo zose Bonhomme yaririmbye, iyitwa “Amaraso y’abayoboke asize ku nkuta z’insengero” yakoze ku mutima umushumba wa Diyosezi maze biramurenga aha umugisha uyu muhanzi, ikimenyetso ubundi gikorerwa ku muntu wakoze ibintu byiza by’agahebuzo.
Ubwo yari akimara kuririmba izindi ndirimbo ze zitandukanye, akimara kuririmba iyi ndirimbo Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege yarahagurutse aramusanga aramuhobera maze amuha umugisha; bigaragazwa n’ikimenyetso cy’ishimwe ku gahanga. Abantu benshi bari aho baratunguwe cyane, ndetse nabo batangira kwibaza byimbitse ku butumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo.
Ubusanzwe iyi ndirimbo y’uyu musore yumvikanamo amagambo avuga uburyo muri Jenoside yakorewe abatutsi hari abantu bahungiye mu nsengero na za kiliziya ariko bakicirwamo bari bizeye kuhakirira, iyi ndirimbo amashusho yayo akaba yaranafatiwe i Ntarama ahari Kiliziya yiciwemo abantu benshi cyane mu gihe cya Jenoside maze nyuma igahindurwa urwibutso.
Kugeza ubu Bonhomme amaze gutumirwa mu turere twinshi mu gihugu agenda atanga ubutumwa mu ndirimbo ze
Bonhomme mu bikorwa bitandukanye byo kwibuka aho agenda atanga ubutumwa
Nyuma yo kubona uburyo indirimbo za Bonhomme zikora ku mitima y’abantu benshi, twegereye Bonhomme tumubaza icyo Musenyeri yaba yaramwongoreye ubwo yamuhoberaga akanamuha umugisha, maze uyu muhanzi atangariza inyarwanda.com ko uyu mushumba yamubwiye amagambo amukomeza kandi ashima ubutumwa bwe, uyu kandi nawe akaba yarishimiye cyane guhabwa umugisha na Musenyeri.
REBA HANO INDIRIMBO "AMARASO Y'ABAYOBOKE":
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO