Umuhanzi Gisa cy’INGANZO muri iyi minsi arasa nkuri mu gisa nk’igeragezwa rishingiye ahanini ku myitwarire ye ku buryo mu gihe yaba abashije kubyitwaramo neza yaba umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ya Kina music aho yaba asanze abahanzi nka Christopher, Knowless, Tom Close na Dream boys.
Kugeza ubu hatangiye imikoranire hagati y’uyu muhanzi ndetse n’umuyobozi mukuru w’iyi nzu producer Ishimwe Clement aho ndetse bamaze gushyira hanze umushinga wa mbere w’indirimbo babashije gukorana.
Kanda hano wumve indirimbo Isengesho
Gisa ashyize hanze indirimbo ‘Isengesho’ yatunganyirijwe muri Kina music nyuma y’igihe kinini uyu muhanzi yaramaze atagaragara, nyuma y’uko yirukanywe mu nzu ya Touch records bamushinja imyitwarire mibi.
Gisa agomba kugaragaza impinduka mu myitwarire
Mu kiganiro twagiranye na producer Clement tumubaza ku makuru yavugaga ko baba bitegura gusinyisha Gisa muri Kina music yavuze ko bataragera kuri urwo rwego gusa barimo bakorana muri iyi minsi hakaba hakiri byinshi bakireba byiyongere kubuhanga bwe.
Producer Clement
Producer Clement ati “ Afite impano ikomeye,afite ijwi ryiza buri wese yakumva igisigaye ni ukureba ibindi bijyana nabyo. Nitugira amahirwe bigakunda nta kabuza tuzakorana.”
Ku ruhande rwa Gisa cy’INGANZO nawe yadutangarije ko yishimiye imikoranire ye mishya na Kina music akaba yifuza ko ndetse yarushaho guteza imbere iyi mikoranire ku buryo yamaze guhindura imyitwarire ye kugirango atabura aya mahirwe.
Ati “ Kina music ni inzu nziza cyane iyoboye izindi, byari inzozi zanjye gukorana nayo byibuze umushinga umwe w’indirimbo. Nabyakiriye neza, cyane ko hari imikorere miremire igitekerezwaho muri Kina music.”
Gisa mu marushanwa ya PGGSS III yifashishijwe cyane na Kamichi ku rubyiniro
Gisa akomeza agira ati “ Mu minsi yashize nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza! Mu magambo macye nahindutse burundu, ibintu bihinduka mu bikorwa ubu natuje, naretse inzoga, nafashe icyemezo ubu nziko umuziki wanjye hari icyo ushobora kungezaho mu gihe naba mbigizemo uruhare kandi mfite ubufasha bwa Kina music, ndetse ndumva ibikorwa bigiye kurushaho kuba byiza.”
Gisa cy’INGANZO mu gihe yaba yerekeje muri Kina music, yaba ahagiye nyuma yo guca mu zindi nzu zitandukanye zirimbo Bridge records na Touch record aho atagiye amara kabiri buri gihe agashinjwa imyitwarire mibi ku buryo abamushoragamo amafaranga nta kizere yabahaga.
Reba amashusho y'indirimbo Rumbiya
Nta gushidikanya ko uyu musore mu gihe yaba abashije guhuza na producer Clement hari byinshi babasha kugeranaho nk’uko yabashije gufasha ku buryo bugaragara abahanzi nka Christopher na Knowless. Ikindi benshi mu bakurikiranira umuziki hafio batekereza ni uko Clement uzwiho kuba adashobora kwihanganira imyitwarire idasobanutse y’umuhanzi we, ashobora kugira uruhare rukomeye muguhindura Gisa dore ko impano ye idashidikanywaho.
Reba amashusho y'indirimbo Inkombe
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO