Kigali

Yakuye inzoka ya Anaconda mu mazi ayiraza mu nzu abanamo n'abana n'umugore ari nzima

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2014 18:19
2


Umwarimu umwe wo mu gihugu cya French Guiana yagiye mu muzi maze afata inzoka nini cyane yo mu bwoko bwa Anaconda y’uburebure bwa metero 17 nyuma y’aho yari imaze kumira imbwa ya mugenzi we.



Sebastian Bascoules yakuye iyi nzoka mu mazi maremare cyane nyuma y’aho inshuti ye magara yamuhamagaraga imubwira ko iyo nzoka ifite uburemere bungana n’ibiro 79 yamuririye imbwa yakundaga cyane.

A

Sebastian Bascoules yifotoreza kui iyi nzoka ya metero 5 hamwe n'inshuti a

Nyuma yo kuyikura muri ayo mazi, uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yahise ayizirika umunwa akoresheje umwenda yari yambaye maze arayifotora ndetse anayifotorezaho we n’abana be n’inshuti ye. Bascoule yagize ati “Ubwo nakuraga iyi nzoka mu mazi bwari bwije cyane ku buryo ntari kubasha kuyisubiza aho yari isanzwe ibi niyo mpamvu nahise nyizirika umutwe wose kugira ngo itaza kugira uwo irya hanyuma nyishira mu bwogero  bw’iwanjye.”  

a

Iyi nzoka ikiri nzima yaraye mu bwogero bw'inzu abanamo n'umuryango we

Nyamara abantu bose iwe ntibari bishimiye uyu mushyitsi dore ko umugo re we atigeze atuza. Bascoules arakomeza agira ati “Umugore wanjye yari afite ubwoba bwinshi ko yava mu bwogero ikadusanga aho turyamye n’abana bacu ariko nta mpamvu yagombaga kumutera ubwoba kuko nari nayiziritse cyane umutwe wose. Uretse kuba itabashaga kuba yarya umuntu ntiyabashaga no kureba ngo ibe yamenya aho iri cyangwa aho ijya.”

A

Nta bwoba yari imuteye ku buryo yaretse n'abana be bakayifotorezaho

a

a

Bayifotorejeho nta bwoba na buke kandi ari nzima

Ku munsi wakurikiyeho Bascoule yatangaje ko abyutse yasanze izindi anakonda nyinshi cyane zuzuye ku mu mazi aho yari yakuye mugenzi wazo.

a

Uyu mugabo ufite umugore n’abana 3 akomoka mu Bufaransa akaba atangaza ko muri iki gihugu cya French Guiana amazemo imyaka isaga 15 inzoka ari ibintu bamenyereye, dore ko habarizwa amoko yazo asaga 98 ndetse akemeza ko atari ubwa mbere afashe inzoka ko amaze kubikora inshuro ziri hagati ya 25 na 20.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    rubanda ntibagira ubwoba
  • Nelly vrentinne4 years ago
    Gusa uwomugabo yarumuhanga cyane mbekoharahonzi nkiyonzoka anaconda itiyuye nanje ndashaka kuzayifata kuko ntabyobanjangira mwambwirubuhinga yakoresheje



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND