Kigali

Libya yabonye ubwigenge! Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/12/2024 9:01
0


Tariki 24 Ukuboza ni umunsi wa 358 mu igize umwaka, hasigaye iminsi irindwi ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Muri Finland uyu munsi hizihizwa itangazwa ry’Amahoro ya Noheli (Declaration of Christmas Peace), umunsi wizihirijwe bwa mbere i Turku, ni wo munsi wizihizwaho Noheli mu Mujyi wa Turku.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1294: Papa Boniface VIII yatorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, asimbura Mutagatifu Celestine V wari umaze kwegura.

1914: Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi yose, hatangiye ibihe byiswe Christmas Truce aho abarwana batanze agahenge ku Munsi Mukuru wa Noheli, Ingabo z’Abongereza n’iz’Abadage bagaragarizanya akanyamuneza kadasanzwe baririmba, bahana imikono mu byishimo.

1924: Albania yahindutse Repubulika.

1929: Muri Argentine habaye ubwicanyi bwivuganye umukuru w’igihugu.

1951: Libya yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi y’Abataliyani ndetse Idris I ahita yimikwa aba umwami wa Libya.

1964: Mu Ntambara ya Vietnam, habaye igikorwa cya gisirikare cyiswe Viet Cong, cyibasiye hoteli iri mu Mujyi wa Saigon hagamijwe kwereka Abanyamerika ko batishimiye ukuza kwabo mu murwa wabo.

1978: Bwa mbere Habyarimana yatorewe kuyobora u Rwanda ku majwi 99%.

1997: Muri Algeria habaye ubwicanyi bwahitanye abantu babarirwa hagati ya 50 na 100, ubu bwicanyi bwiswe Sid El-Antri massacre.

2005: Umubano hagati y’ibihugu bya Sudani na Chad wajemo agatotsi, Chad yatangaje ko igiye kugaba ibitero kuri Sudani, gikurikira icyagabwe Adré, aho cyahitanye abantu 100.

2008: Umutwe wa Gisirikare wo muri Uganda uzwi nka Lord’s Resistance Army uyoborwa na Joseph Kony watangiye kugaba ibitero by’urukurikirane kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguyemo abantu babarirwa muri 400.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1969: Sean Michael, umukinnyi wa Filime ukomoka muri Afurika y’Epfo.

1982: Robert Carmine, umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1999: João Figueiredo wahoze ari Perezida wa Brazil.

2009: Rafael Caldera, umunyamategeko, umwanditsi, umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu ndetse n’umunyapolitiki; yigeze no kuba Perezida wa Venezuela.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND