RFL
Kigali

Imyaka 26 irashize habayeho umunsi w’amateka abumbatiye urukundo kuri Perezida Paul Kagame n'umufasha we Janet Kagame

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:10/06/2015 15:17
3


Uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2015, wari umunsi udasanzwe kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Janet Kagame aho bizihiza isabukuru y’imyaka 26 bamaze basezeranye kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye.



Hari mu mwaka w’1989 tariki ya 10 Kamena mu gihugu cy’u Bugande, ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Janet Kagame bambikanaga impeta bagasezerana kubana.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, anafite umuryango i Burundi, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe(Janet) akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Kagame

Basezeraniye ishyanga ku bw'amateka y'igihugu yari yarabagize impunzi(Tariki ya 10/06/1989 - Tariki ya 10/06/2015. Barizihiza isabukuru y'imyaka 26 ishize basezeranye kubana)

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Paul Kagame, nyuma y'uko Fred Rwigema aguye ku rugamba mu 1990.

Paul Kagame

Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Paul Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande umufasha we nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

janet

Abinyujije mu Mbuto foundation, yagiye aba hafi cyane y'Abapfakazi

Uyu muryango kugeza ubu ufitanye abana bane(4)harimo imfura yabo y’umuhungu witwa Cyomoro Yvan Kagame, n’umukobwa umwe bafite Ange Kagame ndetse n’abandi bana babiri aribo Ian na Brian Kagame.

Kugeza ubu ku yandi makuru mashya akomeje kugarukwaho cyane yerekeye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, akaba ari izina rishya ry'iribyiniriro rya 'The Digital President' yahawe, nyuma yo kuba umu perezida wa mbere muri Afrika ukurikirwa na bantu benshi ku rubuga rwa Twitter, aho yamaze kuzuza miliyoni, yewe hakaba hari abakuru b'ibihugu bamwe na bamwe akubye inshuro zerenga eshatu!

Paul Kagame

Inyarwanda.com, mu izina ry’abakozi, abakunzi n’abasomyi bacu twifurije uyu muryango isabukuru nziza!

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akoniia8 years ago
    Isabukuru nziza yurushako rwabo.
  • 8 years ago
    jubile, jubile!
  • Ntawirinda danny leonard8 years ago
    nange mbifurije isabukuru nziza.





Inyarwanda BACKGROUND