RFL
Kigali

Patient Bizimana yakoze indirimbo iri mu njyana adasanzwe akora -Video

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/04/2015 11:08
3


Umuhanzi Patient Bizimana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo’King of Kings’ yakoranye na Gaby Kamanzi itandukanye n’izo asanzwe akora, ikaba iri kuri album yise’Ubwo buntu’ yamuritse kuri Pasika muri Serena Hotel.



Ubusanzwe Patient Bizimana azwiho gukora indirimbo zigenda buhoro kandi zituje. Indirimbo’King of Kings’ yo ikaba ifite injyana yihuse ugereranyije n’iyo uyu muhanzi asanzwe akora. Patient avuga ko impamvu yakoze indirimbo yihuta ari ukugira ngo abantu bakunda ibihangano bye ,bakunda kuramya Imana mu njyana yihuse nabo bibonemo.

Patient Bizimana

Patient Bizimana ubwo yamurikaga album ye'Ubwo buntu'

Ati” Buri muntu agira umwihariko we. Ubusanzwe nkunda kuririmba muri style(injyana) igenda buhoro ariko nashatse ko nabandi bibona muri style yihuta bagira imwe mu ndirimbo zanjye bibonamo kuri iyi album, urebye niyo mpamvu nabikoze kuriya kandi nishimiye uburyo yasohotse imeze nuburyo amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh yakozwe neza.”

Patient yakomeje avuga ko impamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo 'Kings of kings’(Umwami w’abami) ari uko yashakaga kwibutsa abantu ko ubwami bw’Imana butashyizweho n’abantu kandi butazigera buhanguka ndetse ko buri wese akwiriye guharanira kuzabubamo iteka.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi umwe mu bafashije Patient Bizimana mu imurikwa rya Album ye ndetse bakaba barafatanyije mu kuririmba'King of Kings'

Indirimbo’Kings of Kings’ ni  imwe mu ziboneka kuri Album DVD uyu muhanzi  yamuritse kuri Pasika mu gitaramo yakoreye muri Serena Hotel kikitabirwa n’abantu benshi cyane ndetse kuri ubu DVD yayo ikaba iboneka ahantu henshi hatandukanye . Album’Ubwo buntu’ iboneka ku Nkurunziza,Zion Temple mu Gatenga, Restoration  Church Kimisagara,Resitoration Church  Masoro,kuri Eglise Vivante,Zion Temple Gisozi,Blues Café mu mujyi wa Kigali,Resitoration Church Gikondo. DVD imwe ikaba igura ibihumbi bitatu by’amanyarwanda(3000 Frw).

Kuri iyi album hakubiyeho indirimbo zakunzwe na benshi nka’Amagambo yanjye’,Ubwo buntu’, ‘Nushimwe’umuhanzi Patient yakoranye na Dudu w’I Burundi n’izindi zinyuranye.

Reba hano amashusho y'indirimbo'King of Kings'Patient Bizimana yafatanyije na Gaby Kamanzi

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lebon9 years ago
    Icyo mwifuriza nugukomeza umuzikiariko ubwo yatangiye guhindura injyana ntazagere aho aho ahindura akava no muri Gospel music nka Man Martin! byaba bibabaje
  • BARUTA Martin9 years ago
    Iyi ndirimbo ni nziza cyane nukuri yaturyoheye sana Patient na Gaby nukuri Merci ku ndirimbo nziza Caurage Patient muri iyo njyana nayo ni nziza abakunzi bawe turayikunda
  • 9 years ago
    ok the is nc





Inyarwanda BACKGROUND