“Turashaka kureba Yesu”, benshi mu banyeshuri bize muri Groupe Scolaire Shyogwe ntibakwibagirwa aya magambo amanitse aharebwa na bose kandi yakundaga kugarukwaho mu byigisho bitandukanye dore ko iri shuri rirangwa no kuzindukira ku makorasi n’amasengesho mbere yo gutangira amasomo.
Uramutse warize i Shyogwe hari ibintu bitandukanye utapfa kwibagirwa. Uramutse wibagiwe Bwende bupfe zahahirwaga mu Kinini buri wa 5, cyangwa umubyigano wa mu gitondo (push) abantu bajya kunywa igikoma, ntiwaba warize i Shyogwe. Ntiwakwirengagiza igisirimba cya buri cyumweru, indirimbo zakundwaga na bose za Korali Ubumwe, nk’ Isaha y’Imana, Izina rya Yesu, Tuzamuye amajwi, Ubu butayu n’izindi nyinshi zakoraga ku mitima ya benshi babashaga kujya gusengera muri RAJEPRA.
Aha hantu niho hakorerwa 'rassemblement' buri gitondo, mbere yayo higishwa ijambo ry'Imana rijyana n'amakorasi n'uturirimbo
Uwize i Shyogwe kandi ntiyakwibagirwa iyo Korali y’abadivantisiti ari yo yabaga igezweho kuririmba kuri 'rassemblement', abantu bose ntibasibaga ahubwo bazaga kwiyumvira uturirimbo twabo twabaga turimo udushya rimwe na rimwe cyane cyane iyo haririmbagamo abasore gusa. Ninde se wakwibagirwa ubwoba bwa nijoro abantu badatora agatotsi ngo bumvise umudayimoni witwa Gakweto! Cyakora byatumaga nta muntu usigara aryamye muri Dortoir ngo hato Gakweto itamusangamo. Abanyeshuri basohokeraga rimwe ntawe ushaka gusigara ahanganye na Gakweto itarigeze yigaragaza nibura ngo abantu bayivuge bayizi.
Iki kibuga nacyo gikora akazi kenshi, hakinirwamo football na Rugby, aba scouts nabo bahahurira mu mugoroba iyo bateranye
Ntiwavuga ubwoba umunyeshuri ugiye kwiga i Shyogwe yagiraga iyo bamubwiraga ko muri iryo shuri kera abanyeshuri bigeze kujugunya umuzungu muri muvero y’igikoma kiri kubira. Gusa wagera mu kigo aya makuru yose ugasanga ntuzi n’ishingiro ryayo. Iby’i Shyogwe ntiwabivuga ngo ubirangize, ibyaberaga inyuma y’akazu ka moteri, abakundana bahafungiye inguni, inzira zitagira umubare zo muri senyenge abanyeshuri batorokeramo bagiye hanze y’ikigo, abakobwa buriraga igipangu bava kuri dortoir bakajya kugura amandazi kwa muganga n’ibindi byinshi by’amafuti y’abanyeshuri byazengerezaga abayobozi.
Groupe Scolaire Shyogwe rero ni ishuri ry'itorero EAR rifashwa na Leta rikaba rimaze imyaka irenga 70, yaranzwe n’amateka menshi harimo n’afite aho ahuriye n’ibihe igihugu cyagiye gicamo. Twerekeje muri iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga, ni mu birometero nka 4 uvuye i Kabgayi. Ukiva mu modoka ikuvana i Kigali uhita ukubita amaso igishanga cya Rugeramigozi gihinzemo umuceri, ku rundi ruhande hakaba ikidendezi cy’amazi avomera icyo gishanga. Uhita ufata umuhanda ukomeza werekeza aho ishuri riri, unyura ku ishuri ryashinzwe na papa Yohani Pawulo wa 2 ubwo yazaga mu Rwanda hazwi nka Cite de Nazareth. Hirya yaho gato hari agasantere ka Kinini, abantu bize i Shyogwe barahibuka cyane kuko isoko ryaho ryo ku wa 5 ryagurirwagamo ibintu bitandukanye cyane cyane “Bwende bupfe”, imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho nkenerwa byo ku ishuri.
Umuyobozi wa G.S Shyogwe, Nyabyenda Paul
Tukihagera twasanze abanyeshuri bari mu mashuri, umuyobozi w’ishuri Nyabyenda Paul adutembereza mu kigo hose ari ko natwe dufata amafoto y’uko iri shuri rimeze ubu, cyane cyane ko ibyinshi byagiye bihindagurika uko imyaka yagiye itambuka.
Incamake ku mateka ya Groupe Scolaire Shyogwe:
I Shyogwe ni umusozi uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda ahanini kubera intambara yo ku rucunshu ndetse ni ho hari hatuye umugabekazi Kankazi wari nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa. Binavugwa ko ibi by’uko hari hatuye umwamikazi ari byo byakuruye abamisiyoneri b’abangilikani bari baturutse i Burundi ku gitekerezo cyo kuza gushinga ibirindiro i Shyogwe. Iri shuri ryatangijwe n’abamisiyoneri b’abaporotesitanti, babanje kubaka ishuri ribanza mu kibaya, ni muri 1944. Iryo shuri ribanza ryayoborwaga n’uwitwa Kabiligi Silas.
I Shyogwe hari hazwi nk’ahantu h’imyuka mibi
Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse ubwo hizihizwaga Yubile muri 2007, I Shogwe hafatwaga nk’ahantu harangwa imyuka mibi kubera habereye intambara yo ku Rucunshu, bityo nta munyarwanda wari uhatuye ahubwo hirirwaga hakinira inkwavu hakanabyukurukirizwa amashyo y’inka z’i Bwami. Abaturage batangajwe no kubona abaprotestanti bubaka aho hantu hatinywaga ariko ngo biringiraga amaraso ya Yesu bakomeza kubaka.
Ku itariki 28/06/1946 ni bwo abanyeshuri 75 ba mbere baje kwiga muri Ecole des Moniteurs. Muri 1948 Shyogwe yabaye ishuri ry’abaprotestanti bose (Alliance). Ikindi cyahindutse ni uko haje abigisha benshi mu gihugu kandi benshi muri bo baje i Shyogwe, babaga ari abongereza. Muri 1952 abanyeshuri ba mbere barangije imyaka 4 muri Ecole des Moniteurs bahabwa impamyabumenyi zabo bemererwa no kwigisha mu mashuri abanza yose.
Ryabaye ishuri rirangwa n’amasengesho cyane
Buri gihe ngo i Shyogwe saa Kumi n’igice z’umugoroba (16h 30) havuzwaga ingoma abantu bakaza gusenga. Ngo abanyeshuri b’abaprotestanti ntibabaga bazi igifaransa cyane ariko ngo bagaragazaga imico myiza kurusha abandi biga mu yandi mashuri. Uko imyaka yagiye itambuka yaba inyubako, imibereho, imyigishirize n’ibindi byinshi byagiye bihinduka i Shyogwe. Kugeza n’ubu abanyeshuri b’i Shyogwe bakunda isengesho kuko buri mugoroba buri wese mu idini rye aba ashobora kujya gusenga.
Kugeza ubu i Shyogwe hari amashami akurikira:
Ordinary Level: Icyiciro rusange (Tronc-commun)
MCB: Mathematics-Chemistry-Biology (Imibare- Ubutabire- Ibinyabuzima)
MPG: Mathematics- Physics- Geography (Imibare- Ubugenge- Ubumenyi bw’isi)
EKK: English- Kiswahili- Kinyarwanda (Icyongereza- Igiswahili- Ikinyarwanda)
Reba uko G.S Shyogwe imeze mu mafoto:
Aha ni ahari amazi avomera igishanga cya Rugeramigozi, ni ku Kinamba aho uviramo ushaka kujya i Shyogwe
Ku Kinamba, urugendo rugana i Shyogwe ruratangiye
Mu Gasantere ko mu Kinini ugana kuri G.S Shyogwe
Abanyeshuri bajyaga baza muri aka gasantere kurya ubugari no guhaha utuntu dutandukanye
Utungutse mu marembo y'i Shyogwe, abantu bizeyo muri 2010-2012 muri MCB basize bateye igiti bashinga n'icyapa cy'urwibutso
Munsi y'ibi biti naho habagamo agacucu kugamwagamo na benshi, cyane cyane ababaye muri AERG Ingeri ntibahibagirwa
Iyi nzu iri ukwaho ni cantine, ku rundi ruhande ni ibiro by'ushinzwe imyitwarire (prefet de discipline), ifatanye n'amazu bogosheramo ahagana inyuma naho ahakomeza ibumoso ni ku macumbi y'abahungu
Amafoto y'uko kera i Shyogwe byari byifashe
Aha ni imbere y'amacumbi y'abahungu ataravugururwa
Aha abanyeshuri basohoka mu mashuri bajya muri za Laboratwari, aha hitwa muri 'college'
Kuri uru ruhande hakunze kwigira abanyeshuri bakuru biga mu cyiciro cya 2 cy'ayisumbuye
Aha hakunzwe kwigirwa abanyeshuri bo mu mwaka wa 3
Aharangiriraga amashuri yo muri college hubatswe laboratwari
Iyi ni inzu yari iy'imyidagaduro mbere y'uko hubakwa inini, ubu ikorerwamo isengesho ryo ku mugoroba
TURASHAKA KUREBA YESU, ni ijambo risigara mu mitwe ya benshi mu banyuze i Shyogwe
Icyuma gisimbura inzogera ya kizungu iyo umuriro utunguranye ukagenda
Chapelle y'abagatolika nayo yaravuguruwe ku bufatanye bw'ishuri na Diyosezi ya Kabgayi
Aha ni ku macumbi y'abahungu
Abanyeshuri muri laboratwari mu masomo y'ubugenge
Animatrice Uwimbabazi Vestine
Uyu ni ushinzwe ibijyanye n'amasomo (prefet des etudes) i Shyogwe
Ku macumbi y'abakobwa
Mu nzu y'ibitabo
Iyi ni inzira ijya ku kigo Nderabuzima cya Shyogwe
Aha ni ku mashuri y'aho bita mu gikari, inyuma hagaragara agace ka refectoire aho bitaga muri chapelle ubu haravuguruwe
Amashuri yo mu gikari
Abanyeshuri bava mu ishuri
Mu nzu abanyeshuri bariramo
TANGA IGITECYEREZO