RFL
Kigali

Dore ibintu 7 bizakubaho niba urya ubuki buri munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/05/2018 7:02
1


Ubuki ni kimwe mu biribwa bikunzwe na benshi ku isi kuko uretse uburyohe bwabwo ntagereranywa bufite n’intungamubiri zitangaje ku buzima bw’umuntu ari nazo tugiye kuvugaho nonaha



Kurya ubuki buri munsi bizagufasha byinshi bitangaje birimo:

Gutunganya uruhu rwawe: Niba ushaka kugira uruhu rwiza cyane ruzira ibiheri ndetse n’iminkanyari rya ubuki buri munsi kuko zimwe mu ntungamubiri zibugize zifasha uruhu rwawe gusa neza.

Kugabanya ibiro: Umuntu urya ubuki buri munsi bimufasha cyane kugabanya ibiro kuko nubwo mu buki dusangamo isukari ariko ikora mu buryo itagira icyo itwara uwayifashe bityo bufasha umuntu kugabanya ibiro ndetse bufasha gutwika ibinure bitera umubyibuho mu mubiri w’umuntu.

Kugabanya cholesterole mbi mu mubiri: Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Scientific World Journal bwagaragaje ko ubuki bugabanya cholesterole mbi mu mubiri binyuze muri antioxidant bwifitemo. Abakoreweho ubu bushakashatzi bariye garama 70 z’ubuki mu minsi30 gusa baza gusanga bigabanya cholesterole ku kigero cya 3%.

Gukomeza umutima: Muri kwa kugabanya cholesterole mbi mu mubiri binabuha ubushobozi bwo guha imbaraga umutima ku buryo umuntu urya ubuki buri munsi adashobora kugira aho ahurira na zimwe mu ndwara zibasira umutima.

Guha ubushobozi ubwonko: Kurya ubuki buri munsi bituma ubwonko bw’umuntu bubasha gukora neza nk'uko reuters Health ibigaragaza aho bakoze ubushakashatsi ku bagore 102 ubwo baryaga garama 20 z’ubuki mu gihe cy’amezi ane, nyuma rero baje gusanga mu magambo aba bagore bari bahawe yo gufata mu mutwe barayafashe uko yakabaye, ikindi kibutera ibi kandi ni uko ubuki bukungahaye kuri calcium ifasha ubwonko gukora neza cyane.

Gusinzira nk’uruhinja: Umuntu urya ubuki buri munsi ngo aba afite ubushobozi n’amahirwe menshi yo gusinzira cyane agashyirwayo, ikindi bufasha nuko kurya akayiko k’ubuki mbere yo kuryama bugufasha gusinzira ndetse ukarota inzozi utari bwibagirwe.

Kugubwa neza mu gifu: Mu gihe kurya ubuki buri munsi wabigize akamenyero bizagufasha guhora wumva uguwe neza mu gifu ndetse niba wagiraga ibibazo byo kugugara ntibizongera kukubaho na rimwe bitewe n’ubuki.

Icyitonderwa nuko ku bantu barwaye diabete bakwiye kubanza kugana muganga niba bifuza kurya ubuki. Ikindi abahanga bavuga nuko ubuki bubujijwe ku bana bari munsi y’imyaka ibiri.

Src: amelioretasante.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James5 years ago
    Murakoze nanjye ngiye kujya mburya kurwego two hejuru





Inyarwanda BACKGROUND