RFL
Kigali

Ibyiza byo kurya imbuto aho kuzikoramo umutobe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2024 12:00
0


Kumva ko imitobe nta musemburo ubamo bituma abantu benshi bayikunda ku buryo n’imbuto aho kuzirya uko zakabaye bahitamo kuzisya ngo zivemo umutobe.



Nubwo abantu bahitamo kunywa umutobe wakozwe mu rubuto runaka aho kwicara hasi ngo barurye uko, abahanga mu by’imirire bemeza ko intungamubiri ndetse n’akamaro byagombaga kugirira umubiri biba byagabanutse ndetse bikaba byateza ingaruka.

Inkuru y’urubuga elcrema igaragaza ko inzobere mu mirire zasanze gukora umutobe mu mbuto atari byiza nko kuzirya ubwazo.

1. Imitobe nta bikatsi bibamo (fibre)

Umutobe ntugira vitamin n’izindi ntungamubiri nk’ibiba biri mu mbuto z’umwimerere kuko hari ibice by’imbuto biba byatakaye kandi umubiri ukeneye kugira ngo ugubwe neza.

‘Fibre’ igira akamaro ko gufasha umubiri mu igogora ndetse igira umumaro wo gufasha umuntu kuramba nk’uko bitangazwa n’abahanga mu mirire.

Gufata imbuto ubwazo ukazirya bitanga amahirwe mu kwirinda diyabete, indwara z’umutima n’umubyibuho ukabije, bikaba byaremejwe ko ari ukurya intungamubiri utiriwe uzikamuramo umutobe.

2. Imitobe igira isukari nyinshi

Bitewe n’uko mu gukora imitobe haba hari ibirungo byongewemo, bituma imitobe igira isukari nyinshi bikagira ingaruka ku buzima.

Umutobe w’imbuto nta ngaruka utera uwaziye zidakamuwe, naho uwakozwe ukongerwamo ibindi bintu wo ugira ingaruka zitandukanye bitewe n’isukari nyinshi.

Iyo sukari ikunze gukurura indwara za diyabete bitewe n’uko isukari yayo izamuka vuba cyane mu mubiri.

3. Imitobe ituma umuntu yiyongera ibiro vuba vuba

Abakunze kunywa imitobe usanga bagira umubyibuho ukabije kubera ibisukari byinshi binjiza mu mubiri wabo.

Ikindi bavuga ni uko atari byiza guhorera imitobe cyangwa ngo uko uriye ube ufite umutobe wo gusomeza, wabanza ukarya ukaza kunywa nyuma aho kubivangavanga.

Ku bana batoya ngo kubakorera umutobe mu mbuto bisaba ko nta kindi kintu wongeramo kandi na bwo ntibabihabwe kenshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND