RFL
Kigali

Abahanzi baririmba indirimbo z'Imana Eddie Mico na Ezra Kwizera bakoze impanuka

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/02/2015 21:53
4


Kuri iki cyumweru muburyo butandukanye impanuka zibasiye abahanzi Ezra Kwizera ubarizwa muri America ndetse na Eddie Mico wari ugiye gusenga aho asengera mu Biryogo .



Ubwo yari agiye gusenga mumasaha macye ashize aho abarizwa muri America Ezra Kwizera amaze gukora impanuka  imodoka irangirika bikomeye ariko ntiyagira icyo aba naho Eddie mico we ubwo nawe yari yerekeje kurusengero rwa Saint Etienne rwa EAR aho asanzwe asengera mu masaha ya saa mbili za mugitondo  yakoze impanuka ya moto arakomereka ariko bitari cyane.

 Eddy

Aha ni kuri facebook ya Eddy Mico avuga iby'impanuka yakoze

Ubwo inyarwanda.com yamubazaga uko amerewe aka akanya  yavuze ko ubu yumva ameze neza uretse udukomere duto yagize.Yagize ati ”Hari mu masaha ya saa mbili za mugitondo,moto yakoze impanuka tugeze hafi no kuri zion temple mu Gatenga  ariko ntacyo nabaye usibye udukomere duto nagize n’akaguru kababaye”

Kuruhande rwa Ezra nawe aratangaza ko nubwo imodoka yangiritse ariko we ari muzima ariko  akaba  yagize  ikibazo mugituza akaba yahise ubu akaba yahise ajya kwa muganga

 EZRA

Iyo niyo modoka ya EZRA yangiritse bikomeye

Ezra

Iyo niyo byagonganye nayo yangiritse cyane

Mumagambo ye  inyarwanda.com ibajije Ezra icyateye impanuka yagize ati"Nanjye sinzi uko byagenze gusa umukecuru wari utwaye indi modoka nashidutse yangoze"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • faith 9 years ago
    imana ishimwe ubwo nacyo babaye ,nuwakomeretse twizere ko aribukire ,ezra wihagane uri muzima uzabona indi modoka ,ntagiheze nku buzima .
  • Blandine9 years ago
    Ark Imana ni nziza koko!! niyo mpamvu icyubahiro no gushimwa aribyayo ibihe byose Amen!!!praise God.
  • Job9 years ago
    Imana ishimwe kuko mugihumeka uwabazima naho ibikomere nimodoka birakira tukanagura nizindi nziza kurushaho Imana idufiteho umugambi mwiza mwigira ikibazo!
  • sandra9 years ago
    Nibihane kko imana iracyabarinze abandi bahita bapfa arkobo babaye bazima ubwose ntitwaha imana icyubahiro kko igibasha kuturindira nomumigambi yumubi





Inyarwanda BACKGROUND