Kuri iki cyumweru muburyo butandukanye impanuka zibasiye abahanzi Ezra Kwizera ubarizwa muri America ndetse na Eddie Mico wari ugiye gusenga aho asengera mu Biryogo .
Ubwo yari agiye gusenga mumasaha macye ashize aho abarizwa muri America Ezra Kwizera amaze gukora impanuka imodoka irangirika bikomeye ariko ntiyagira icyo aba naho Eddie mico we ubwo nawe yari yerekeje kurusengero rwa Saint Etienne rwa EAR aho asanzwe asengera mu masaha ya saa mbili za mugitondo yakoze impanuka ya moto arakomereka ariko bitari cyane.
Aha ni kuri facebook ya Eddy Mico avuga iby'impanuka yakoze
Ubwo inyarwanda.com yamubazaga uko amerewe aka akanya yavuze ko ubu yumva ameze neza uretse udukomere duto yagize.Yagize ati ”Hari mu masaha ya saa mbili za mugitondo,moto yakoze impanuka tugeze hafi no kuri zion temple mu Gatenga ariko ntacyo nabaye usibye udukomere duto nagize n’akaguru kababaye”
Kuruhande rwa Ezra nawe aratangaza ko nubwo imodoka yangiritse ariko we ari muzima ariko akaba yagize ikibazo mugituza akaba yahise ubu akaba yahise ajya kwa muganga
Iyo niyo modoka ya EZRA yangiritse bikomeye
Iyo niyo byagonganye nayo yangiritse cyane
Mumagambo ye inyarwanda.com ibajije Ezra icyateye impanuka yagize ati"Nanjye sinzi uko byagenze gusa umukecuru wari utwaye indi modoka nashidutse yangoze"
TANGA IGITECYEREZO