RFL
Kigali

Job Batatu ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise "Path to salvation" yatumiyemo MD, Gogo, Danny Mutabazi n'abandi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2018 9:03
0


Umuhanzi Job Batatu yateguye igitaramo yise “Path to salvation”, aho azaba asobanura inzira y’agakiza kabonewe i Gorigota. Ni igitaramo yatumiyemo Danny Mutabazi, MD, Gogo, Bob Eric ndetse n’amatsinda anyuranye.



Ni igitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018 muri Life Givers Christian Center mu Gakinjiro ko mu mujyi. Job Batatu azaba ari kumwe na Mahoro Gloria (Gogo), MD, Danny Mutabazi, Eric Bob n'amatsinda arimo: More worship, Elohim Singers Ministry n'abandi. Aganira na inyarwanda.com Job Batatu yatubwiye ko kuri ubu imyiteguro irimbanije haba ku bo bazafatanya ndetse nawe ubwe akaba yizeza buri wese uzitabira iki gitaramo ko azataha har’impinduka ikomeye ibaye ku buzima bwe.

Job Batatu wiyemeje kujya akora igitaramo buri mu ntangiriro z'ukwezi kw'Ukuboza, yagize ati:”Mu by’ukuri iki gitaramo nagiteguye nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana ari nayo mpamvu nizeye ndashidikanya ko buri umwe uzahagera azataha hari impinduka ikomeye ibaye kubuzima bwe”. Job Batatu yadutangarije ko kwinjira mu gitaramo ari ubuntu aho ku isaha ya saa cyenda imiryango izaba ifunguye ndetse itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikazaba ryatangiye kuramya no guhimbaza Imana.

Job Batatu

Batatu asanga hari impamvu ikomeye yatumye Imana ishima ko asigara

Job Batatu yamenyekanye ku bw’ubuhamya bwe anakomoraho izina  BATATU. Iri zina akaba yararyiswe n’ababyeyi be nyuma y’uko umubyeyi wabo abibarutse ari abana 3 b’impanga, maze nyuma y’amezi 9 babiri bagapfa agasigara ari umwe. Mu buhamya bwe atanga, Job Batatu avuga ko kuba akiriho asanga hari icyo Imana yamusigarije kandi ngo iyo mpamvu ni ukuyobora abantu mu nzira y’agakiza binyunze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aririmba. Avuga ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye atekereza iri zina ry’iki giterane “Path To salvation” bikiyongera ku ndirimbo ze n’ubundi asanzwe aririmba aho iheruka yayise “Umuragwa w’ijuru”.

Umwaka ushize wa 2017 mu ntangiriro z'ukwezi kw'Ukuboza; 3/12/2017 ni bwo Job Batatu yaherukaga gukora igitaramo yise Nyuzuza Mwami live concert. Ni igitaramo yari yatumiyemo Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye ndetse na Power of the cross kibera mu mujyi wa Kigali mu Itorero Inkuru Nziza. Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane dore ko urusengero cyabereyemo rwari rwakubise rwuzuye by'akarusho abacyitabiriye basabana n'Imana binyuze mu ndirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza. Job Batatu yakozweho cyane, ashimira Imana yamushoboje anashimira abantu bose bitabiriye igitaramo cye. Kuri ubu rero agiye gukora ikindi gitaramo yise "Path to salvation" kizaba tariki 2/12/2018.

Job Batatu

Igitaramo Job Batatu agiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND