RFL
Kigali

Umuhanzikazi ukora umuziki wa Gospel yasobanuye iby’inda ya Harmonize ashinjwa anasaba imbabazi abakunzi be n’abo basengana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/05/2018 13:23
0


Mu gihe mu minsi ishize havuzwe inkuru z’urudaca ko umukunzi wa Harmonize, Sarah yaba yararyamanye n’umurinzi wa Diamond ariko uyu mukobwa akabihakana yivuye inyuma, hari n’indi nkuru yavuzwe kuri Harmonize n’undi mukobwa.



Uwo mukobwa wavuzweho umubano udasanzwe na Harmonize nta wundi ni Wanja Veronic abenshi bazi nka The Queen wo mu gihugu cya Kenya ukora umuziki wa guhimbaza Imana (Gospel). Byavuzwe kenshi ko uyu muhanzikazi yaba atwite inda ya Harmonize ibintu bitamuguye neza na gato.

Nyuma yo kumva izo nkuru zicicikana, The Queen ubwe yasabye imbabazi abo mu itorero asengeramo ndetse anavuga ko izo nkuru z’uko atwitiye Harmonize ntaho zihuriye n’ukuri ahubwo byose byaturutse ku mafoto aba bombi bifotoje ubwo bari bari muri studio nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla. Mu cyumweru gishize ni bwo hasakajwe ifoto ya Harmonize na The Queen begeranye cyane bikavugwa ko bari mu rukundo.

Ifoto ya Harmonize na The Queen yatumye bavugwaho urukundo no kumutwitira ni iyi

Uyu mukobwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye imbabazi cyane abakunzi be ndetse n’abo basengana ku bw’iyo nkuru yamwandagaje ndetse anavuga ko nta mubano wihariye bafitanye. Yagize ati:

Mfitiye ukuri kose abakunzi banjye ndanasaba imbabazi abo dusengana bose. Sinigeze mba mu rukundo na Harmonize, ntabwo ntwite. Iyi foto twayifashe umwaka ushize duhuriye muri studio, kuva ubwo sinongeye guhura nawe. Harmonize ni umusore uri mu biyubaha kandi ufite umukunzi. Nkunda uburyo akora cyane kandi nkakunda umuziki we. Nta kintu kihariye kiri hagati yanjye nawe.

Harmonize n'umukunzi we Sarah 

Nyuma y’izo nkuru zavuzwe haba kuri Sarah n’umurinzi wa Diamond ndetse no kuri Harmonize na The Queen aba bombi nta kirabatanya kugeza ubu bagaragaza ko urukundo rwabo nta cyarwangiza uko kije kose cyane ko aba bombi bateganya kurushinga.

Ibyo bavugwaho byose bahamya ko icyabatandukanye kitava hafi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND