RFL
Kigali

The Pink yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'You Love Me' yakoranye na NPC na Columbus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2018 9:33
1


Umuraperikazi The Pink yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'You love me' yakoranye na NPC na Columbus. Ni mu gihe amajwi yayo yashyizwe hanze mu ntangiriro za 2018. Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira 'Ikiganza cy'Uwiteka' yakoranye na Gaby Kamanzi, indirimbo yagiye hanze muri 2017.



Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink yabwiye Inyarwanda.com ko mu kwandika iyi ndirimbo 'You love me' yagendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Abaroma 8:35 ahari ibintu byinshi binyuranye abantu banyuramo hano ku isi, gusa ngo ibyo byose ntibihungabanya urukundo Imana ikunda abantu kuko ari yo buhungiro bwabo. The Pink yunzemo ati:"Indirimbo nayise You love me" kuko namenye ko Imana inkunda bihebuje hari igihe kubisobanura mu magambo yacu nk'abantu bitoroha gusa ibyo mbona cyangwa mbamo yewe n'ibyo nanyuzemo hano ku isi bituma mbona urukundo Imana inkunda."

Kuki The Pink yakoranye iyi ndirimbo na NPC na Columbus?

The Pink yabajijwe impamvu yakoranye iyi ndirimbo na Columbus na NPC uherutse gusezerera umuziki wa Secular akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba akomeje gukora no kwitabira ibikorwa bitandukanye bya Gospel. Asubiza iki kibazo yari abajijwe na Inyarwanda.com, The Pink yavuze ko yabitewe nuko yasanze ari abantu bahuje ingufu. Yagize ati:

Njya guhitamo gukorana na NPC na Columbus mbere na mbere ni uko ari abantu numvaga duhuje ingufu havamo igikorwa kiza..... Ikindi Columbus twari twarashatse gukorana kera mbona iki ni cyo gihe. Ngize n'Imana, NPC arakizwa aza muri Gospel. Nk'umuntu twari inshuti na mbere, nifuza nawe kumwongeramo,..kandi ndakeka iyi ndirimbo ifite ubutumwa kandi ikaba inaryoheye ugutwi.....Ni indirimbo yakorewe kwa Devydenko.

The Pink yasobanuye intego ye mu muziki akora mu njyana ya Hiphop

The Pink uza ku isonga mu b'igitsinagore bakunzwe cyane mu bakora injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, yabwiye Inyarwanda.com ko intego ye ari ugukora indirimbo urubyiruko rwisangamo. Yagize ati: "Intego yanjye ni ugukora indirimbo urubyiruko rwisangamo kugira ngo rubashe kumva rudahejwe ku buryo narwo rwifuza kuza mu nzu y'Imana. Nifuza ko mu ndirimbo zacu bakuramo ubuhamya bwatuma bahinduka."

REBA HANO 'YOU LOVE ME' YA THE PINK FT NPC & COLUMBUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane6 years ago
    Well done once again Pink. Keep up the good work, your labor for the Lord is not in vain.





Inyarwanda BACKGROUND