Uko iminsi ishira indi igataha niko umuziki nyarwanda byumwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana ugenda urushaho gutera imbere, ni nako ugenda wunguka impano nshya ariko ibyo ntibikuraho ko hari abahanzi baba bafatwa nk’ab’ibihe byose mu mateka y’uyu muziki.
Abakristo bemera ko
indirimbo zifite uruhare runini mu kubafasha kurushaho kwegerana n’Imana,
kwihana ibyaha, kugeza ibifuzo byabo ku Mana ndetse no gusuka imitima yabo
imbere y’Imana mu buryo babyifuzamo.
Ntiwavuga izi ndirimbo
rero ngo wirengagize abazihimbye kandi bigomwe bagatanga umusanzu ukomeye mu
kwagura ubwami bw’Imana babinyujije mu muziki wo kuramya no guhimbaza.
Dore bamwe mu bahanzi b’indirimbo
zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bafatwa nk’ab’ibihe byose mu Rwanda
hashingiwe ahanini ku bigwi byabo muri uyu muziki no ku gihe bawumazemo:
1.
Theo Bosebabireba
Biragoye cyane ndetse
bishobora kuba bitanashoboka kubona umuntu uwo ariwe wese yaba umukuru cyangwa
umuto utazi izina Bosebabireba cyangwa se bimwe mu bihangano bye.
Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye
cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora
imitima y’abemeramana, amaze imyaka irenga 16 mu muziki, akaba yarakunzwe cyane
mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’,
‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.
2.
Israel Mbonyi
Umuramyi Israel
Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi, azwiho amateka adasanzwe yo kuzuza
inyubako Yyakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena inshuro zireze imwe. Kugeza
ubu, Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bayoboye abandi mu kugira igikundiro mu
Rwanda no hanze yarwo.
Uyu muhanzi yatangiye
kumenyekana mu muziki w’Akarere mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ziri
mu Giswahili nka Nina siri, Nitaamini, Jambo, Sikiliza, Malengo ya Mungu
n’izindi nyinshi.
3.
Alex Dusabe
Alex Dusabe ni umwe mu
bahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bawukora kuko
yatangiye kumenyekana mu 2000, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Ni kuki
turira, Umuyoboro, Ibyiringiro n’izindi.
4.
Aime Uwimana
Umuhanzi Aimé Uwimana [Bishop
w’abahanzi] ufatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zicurangwa
mu nsengero, yavukiye mu Burundi, igihugu yaje kuvamo yinjira mu Rwanda mu
1994. Muri icyo gihe, icy’ibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki
nyuma.
Uwimana Aimé, izina rye
ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka’’, ‘‘Une Lettre
d’Amour’’, ‘‘Ngwino mukiza twibanire’’, ‘‘Iminsi yose’’, ‘‘Urwibutso’’,
‘‘Inkovu z’urukundo’’ n’izindi. Yatangiye
gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.
5.
Adrien Misigaro
Adrien Misigaro ni umwe
mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakorera umuziki
wabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka
"Ntacyo nzaba" yakoranye na Meddy ndetse n’indi nshya baherutse
gukorana yitwa ‘Niyo Ndirimbo’ n’izindi zikundwa n’abatari bacye.
6.
Thacien Titus
Umuhanzi Thacien
Titus ari mu bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
by’umwihariko mu Itorero ADEPR. Yamamaye mu ndirimbo zirimo “Aho ugejeje
ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”,
“Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.
7.
Richard Ngendahayo
Umuramyi Richard Nick
Ngendahayo ukorera umuziki uhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ni umwe mu banyabigwi mu muziki wo kuramya Imana, yamamaye mu
bihangano bitandukanye byomora inguma z’imitima y’abihebye zirimo “Mbwira ibyo
ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”,
“Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi
babirambyemo kuko yatangiye kwigwizaho umubare munini w’abakunda ibihangano bye
kuva mu 2005 kugeza n’uyu munsi indirimbo ze nyinshi zikaba zifashishwa mu
matorero atandukanye iyo bageze mu mwanya wo kuramya.
8.
Bigizi Gentil
Bigizi Gentil ni umuramyi
utuye muri Amerika, akaba yaramamaye mu ndirimbo "Imvuyo Yiwe",
"Kipenzi", "Yesu arabaruta", "Umugoroba",
"Ntacyo mfite", "Tujyane" n'izindi. Mu bihe byashize ubwo
yari akiri mu Rwanda, yatunguwe n'abana ba Apotre Dr Paul Gitwaza bamubwira ko
ari we muhanzi wa Gospel bakunda cyane. 2018, Hon. Edouard Bamporiki nawe
yatangaje ko akunda bihebuje uyu muramyi icyo gihe akaba yaravuze ko indirimbo
ze azumva inshuro 5 ku munsi.
9.
Serge Iyamuremye
Iyamuremye ni umwe mu
bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi
cyane mu ndirimbo nka Yesu agarutse yakoranye na James & Daniella,
Biramvura, Urugendo yakoranye na Israel Mbonyi n’izindi nyinshi.
Serge Iyamuremye kandi, ni
umwe mu bamaze igihe muri uyu muziki kuko abimazemo imyaka irenga icumi.
10.
Domic Ashimwe
Iyo uvuze izina Dominic
Ashimwe mu muziki uhimbaza Imana, ku bawukurikira bahita bibuka indirimbo nka
Nemerewe kwinjira, Ndishimye, Wambereye imfura, Ashimwe, Arikumwe natwe
n’izindi zahembuye imitima y’abatari bake kuva mu myaka yo ha mbere kugeza
ubu.
11.
Prosper Nkomezi
Prosper Nkomezi uri mu
baramyi bagezweho muri iki gihe aherutse gutangaza ko nubwo yakuriye mu
muryango w’abemera Imana cyane ko Se umubyara yari Pasiteri, we atahise yisanga
mu gakiza ahubwo byamusabye kugenda urugendo rurerure mbere yo kumaramaza mu
murimo w’Imana.
Nkomezi, yatangiye
kuririmba yujuje imyaka 18 nyuma y’igihe kinini yamaze atekereza kuzibera
umukinnyi wa ruhago cyane ko ahamya ko yari anayizi.
Uyu muramyi yakunzwe
cyane mu ndirimbo zirimo ‘Nzayivuga,’ Wanyujuje indirimbo, Ibasha gukora,
Nzakingura, Urarinzwe n’izindi.
12.
Gentil Misigaro
Gentil Misigaro umaze
kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni mubyara wa Adrien
Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana.
Gentil Misigaro
yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’,
‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in
my favour’ n’izindi.
13.
Patient Bizimana
Umuririmbyi Patient
Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana, amaze imyaka irenga 16 akora
umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye
igikundiro cye mu ngeri zose.
Uyu muririmbyi yamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’ yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse no mu 2022 yataramiye mu Burayi.
Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano
yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma
y’igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church.
Yavukiye muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu
Rwanda. Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka ‘Iyo neza’,
‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi.
14.
Bosco Nshuti
Umuhanzi Bosco Nshuti,
uri mu bafite izina rikomeye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,
watumbagirijwe izina n’indirimbo yise "Ibyo Ntunze", ni umwe mu
bahanzi bakunzwe mu basengera muri ADEPR. Anaririmba muri New Melody no muri
Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke.
Ni umuhanga mu myandikire
n’imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko
byumwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.
Izina rye rizwi cyane mu
bihangano bitandukanye bihembura imitima ya benshi birimo "Ibyo
Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe
n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya",
"Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha
y’Imana", "Ni muri Yesu" n’ibindi.
15.
Simon Kabera
Lt Col Kabera yakoze mu
nzego zitandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko yabaye mu Nama
y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare guhera mu 2019. Mbere yaho, yagiye mu
butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Ni umuntu usanzwe azwi mu
bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo yise ‘Mfashe inanga,’
ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.
Yigeze kuvuga ati “Niba
hari ikintu mfite kiruta ibindi, icya mbere ni ukuba Umunyarwanda nkaba ndi mu
Rwanda, nkaba mfite uburenganzira ko abana banjye bazarukuriramo, abuzukuru,
abuzukuruza n’ubuvivi.”
“Ikindi kirenze kuri ubu
buzima buri hano, ni uko nakiriye Yesu, nziko na nyuma y’ubu buzima hari ikindi
gihugu Yesu yagiye kudutegurira tuzabamo. Uko nkunda kuzaba mu ijuru, ni ko
mfite urukundo nkunze igihugu cy’u Rwanda nk’umunyarwanda mu gihe nkituyemo.”
16.
Bright Patrick
Ni we muhanzi watangije
mu Rwanda mu buryo bweruye injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana. Niyo njyana yatangiriyemo umuziki ndetse na n'uyu munsi ayishikamijeho
umutima. Uwo ni Bright Patrick Mugabe umuraperi w'umunyarwanda uri kubarizwa
muri iyi minsi mu gihugu cya Canada.
Bright Patrick agitangira
umuziki mu njyana ya Hiphop-Gospel abakristo benshi bo mu Rwanda ntibabyumvaga,
gusa hari abandi bishimiye cyane umuhamagaro we wo guhimbaza Imana mu njyana ya
Rap, bamusaba gukomeza no kudacika intege. Muri abo bamukomeje harimo n'Intumwa
y'Imana Dr Paul Gitwaza wanatangaje ko azakorana indirimbo n'uyu
muraperi.
Uyu muhanzi yakunzwe
cyane mu ndirimbo zirimo 'Imbohe', 'Umucunguzi', Ndiho', 'L'Inverse', 'ID'
yakoranye na Gaby Kamanzi, n'izindi.
17.
Papa Jesus
Dieudonne Karangwa
Shabani ‘Papa Jesus], ni umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
cyane ko yatangiye kuwukora kera cyane utaratera imbere ngo uhabwe agaciro.
Shabani, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Papa Jesus”,
“Golgota” n’izindi nyinshi.
Usibye kuba ari umuhanga
mu kuririmba, uyu mugabo azwiho no kuba umucuranzi mwiza wa gitari ndetse n’umuvugabutumwa
wagejeje benshi kuri Kristo.
18. Enric Sifa
Enric Sifa ni
umunyamuziki utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni we waririmbye indirimbo
yakunzwe cyane hambere yise ‘Ingorofani ihindutse indege’. Indirimbo ze zibanda
ahanini ku butumwa buvugira indushyi, abakene n’abihebye, zigasubiza imbaraga
mu bugingo ababa baremerewe n’imitwaro.
Uyu muhanzi yaciye mu
buzima bubi nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, yabayeho igihe kinini
atagira ibyo kurya, aho kuba ndetse n’agahinda kari kenshi.
19.
Chryso Ndasingwa
I Kigali ubu nta Yindi nkuru
usibye ivuga ko Chryso Ndasingwa wakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena,
inyubako ubusanzwe yubahwa na buri muhanzi bitewe nuko ijyamo umubare munini
w’abakunzi b’umuziki, yarangiza akayuzuza nyuma y’igihe gito cyane yinjiye mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubusanzwe, Chryso
Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye
i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika,
nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa
kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
20.
Josh Ishimwe
Umuhanzi Josh Ishimwe
umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Amatorero ya Gikirisitu, ni
umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wadukanye uburyo bwo gukora umuziki wo kuramya
no guhimbaza Imana abinyujije mu njyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2020.
Ni umusore ubusanzwe
wakuriye mu Itorero rya ADEPR aho kuri ubu abarizwa muri ADEPR Samuduha. Amaze
gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika ndetse n’izikoreshwa mu
matorero nka ADEPR n’ahandi.
Zimwe muri izi ndirimbo
harimo ‘Inkingi Negamiye, Yesu Ashimwe, Hari icyo nkwaka, Rumuri Rutazima,
Imana iraduteteruye, Reka Ndate Imana Data, Munsi y’Umusaraba, Yezu Wanjye,
Amasezerano, Yesu Ndagukunda’ n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO