RFL
Kigali

Gilbert Gatete washyize itafari ku itangazamakuru rya Gikristo yateguje igitabo cye bwite

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/05/2024 15:37
0


Gilbert Gatete usanzwe akora umwuga w’ubwarimu, yinjiye mu bwanditsi aho yiteguye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere kitwa: ’’Ubuzima mu Mboni y'Umuremyi".



Ni igitabo gihishura intego ya Yesu Kristo mu nkuru ya muntu ko ari muri we inyokomuntu yose yagombaga guhishurirwa inkomoko nyakuri, ngo bitume' tubaho bihuye neza n’umugambi Imana yagize mbere y’uko isi iremwa'.

Gatete Gilbert avuga ko igitabo cye "Umuzima mu Mboni y'Umuremyi" gisobanura birambuye ibanga nyamukuru ubuzima bushingiyeho nyuma yo guhishurirwa ukuri nk’uko biri muri Yohana 8:32 "Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” 

Isi yose ntiyamenye umuntu kuko itamenye Imana, uburyo rukumbi yagombaga kumenywamo byari bihishe mu mwana aha rero niho iki gitabo kigaragaza ko Ukuri isi yose yagombaga kumenya guhishe muri iki cyanditswe Yohana 14:20 

"Uwo munsi muzamenya ko ndi muri data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe’’ubwiru bwose bwari buhishe mu bumwe bw’umuntu n’Imana byavuyemo ikindi kiremwa gishya. Iryo niryo pfundo nyamukuru rikubiye muri iki gitabo kuko bidufasha kumenya neza umugambi w’Imana ku buzima bwacu bituma tubaho ubuzima bufite intego."

Umwanditsi yerekana ko bigoye gusohoza intego "yatuzanye ku isi tutazi inkomoko yacu bijyanye n’igitekerezo umuremyi yari afite aturema, bityo ko ari ngombwa cyane kumenya neza, ibyari inzozi z’Imana mbere yo kurema ngo bidufashe kubigenderamo".

Gilbert Gatete yabwiye inyaRwanda ko iki gitabo cye "kizafasha umuntu wese uzagisoma kongera kwisuzuma akareba neza niba koko abayeho nk’uko Imana yabigennye ndetse kikamuha n’uburyo yahinduramo agafata ingamba nshya zo kubaho ubuzima buhindutse, binyuze mu ngero zitandukanye zatanzwe muri iki gitabo."

Aragira ati "Ndasaba abantu kwitabira imurika ry’iki gitabo kuko byinshi mu bisobanuro byacyo n’imvano yacyo ariho bizatangirwa ku buryo burambuye. Nyuma igitabo kizajya hanze kandi abantu bose bagishaka kizabageraho aho baba bari hose."

Gatete yavuze ko imurikwa ry'iki gitabo rizaba tariki 25/05/2024 muri New Life In Jesus i Kinyinya hafi na Engen Petrol station. Gatete asanzwe ari umwalimu ndetse yanabaye umunyamakuru kuri Sana Radio, Urugero.net n'ahandi. 

Mu duhigo twe mu itangazamakuru ni uko ari we wakinnye bwa mbere kuri Radiyo yo mu Rwanda indirimbo za Israel Mbonyi ubwo uyu muramyi yigaga mu Buhinde muri za 2014. Ari no mu bagize uruhare mu kugeza mu binyamakuru binyuranye indirimbo z'uyu muramyi.


Gilbert Gatete yateguje igitabo cye bwite yise "Ubuzima mu Mboni y'Umuremyi"


Gilbert Gatete usanzwe ari umwalimu yinjiye mu kwandika ibitabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND