RFL
Kigali

The Bright Five Singers bateguye igitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya mbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/10/2017 9:34
1


Iyi alubumu bise “Musabe Muzahabwa” niyo izaba ibaye iya mbere kuva batangira gukora umuziki nk’itsinda, aba basore 5 bakaba babarizwa muri paruwasi katederali ya St Michel. Iki gitaramo giteganyijwe ku cyumweru tariki 15/10/2017 muri Kigali Serena Hotel.



Aba basore bagize itsinda The Bright Five Singers bafite urwego rushimishije bamaze kwigezaho mu miririmbire ku buryo abhantu hatandukanye baririmba usanga bahasiga isura itazibagirana, bamaze imyaka 2 bihurije muri iri tsinda ndetse iki gitaramo cyabo kikazaba kizahurirana no kwizihiza iyi myaka 2. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel bazamurikamo akubumu yabo ya mbere “Musabe Muzahabwa”, aho abazabasha kwitabira bazumva umuziki wihariye yaba mu miririmbire no mu micurangire.

The Bright 5 Singers

Si ibyo gusa kuko The Bright Five Singers bazaba bari kumwe n’abandi bahanga mu kugorora amajwi bo mu yandi makorali akomeye nka Chorale de Kigali na Choeur Internationale. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo aboneka muri Librairies zikurikira: St Michel, Ste Famille, Regina Pacis, Paroisse Kacyiru ndetse aya matike ushobora no kuyabona kuri Economat Generale kuri Saint Paul.

The Bright Five Singers

Iki gitaramo kizaba kirimo abahanga benshi mu kuririmba no gucuranga

Amatike ni 5000 Rwf mu myanya isanzwe, 10,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ndetse na 15,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ku bantu babiri bari kumwe (couple), iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Incamake y’amateka ya The Bright Five Singers

The Bright 5 Singers ni itsinda rigizwe n’abasore 5 ari bo Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper, Niyonkuru Fabrice na Mugabe Jean Jacques Bertrand. Batangiye kwitwa iri zina muri 2015 ku itariki 15 Ukwakira ariko aba bose bari basanzwe ari abaririmbyi dore ko bose bize mu maseminari atandukanye. Barangije amashuri yisumbuye, bane muri aba basore bahuriye mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare (NUR) muri korali yitwa Le Bon Berger.

Ubwo habaga amahugurwa muri 2011 yari yateguwe na Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali igatumira umugabo w’umuhanga cyane wo muri Cameroun witwa Jean Jacques Gregoire Belobo, yabasigiye ubumenyi ari nabwo bifashishije mu kuzamura imiririmbire yabo. Aha niho bahereye baritinyuka batangira kuririmba mu itsinda, kugeza ubu iri tsinda rimaze kugira indirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye zifasah abakristu gusenga ndetse bakaba banahugura amakorali yaba i Kigali no hanze yaho.

The Bright 5 SingersThe Bright 5 Singers

The Bright 5 Singers

The Bright Five Singers mu myiteguro y'igitaramo gikomeye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iris6 years ago
    Keep it up.





Inyarwanda BACKGROUND