RFL
Kigali

Reagan Da Promota yakoze indi ndirimbo nshya 'Uracyakora Mana' ayihurizamo Mandela na Yvan-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2017 20:06
0


Nyuma y'indirimbo 'Ingabire' yakozwe ku gitekerezo cy'umunyamakuru Reagan Da promota igahurizwamo abahanzi banyuranye ndetse ikishimirwa na benshi, kuri ubu Reagan yongeye gukora indi ndirimbo yahurijemo abahanzi babiri.



Indirimbo nshya Reagan Da Promota yahurijemo abahanzi babiri, yitwa Uracyakora Mana ikaba ihuriyemo Mandela wo muri Kenya na Yvan w'i Burundi. Reagan Da Promota ni umusore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akomoka mu Rwanda. Muri Amerika, yerekejeyo ku bijyanye n'ishuri. Magingo aya Reagan Da Promota ni umwe mu bakomeje gushyigikira umuziki wa Gospel aho ahuza abahanzi batandukanye.

UMVA HANO INDIRIMBO 'URACYAKORA MANA' YA MANDELA FT YVAN

Reagan Da Promota

Reagan Da Promota uri gufasha cyane abahanzi bafite impano

Reagan Da Promota yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa Ingabire yanditswe na Issah Noel Karinijabo. Ni indirimbo yakunzwe na benshi, ikaba irimo abahanzi banyuranye ari bo Aline Gahongayire, Babou, Dorcas Ashimwe (Blessed sisters), Olivier Roy, Rachel wo muri Tehillah, Lydia wo muri Power of cross na True Promises na producer Peniel ari na we wakoze iyi ndirimbo.

Issa Karinijabo yanditse indirimbo 'INGABIRE' ayihurizamo Aline Gahongayire, Roy,Dorcas,Rachel n’abandi-YUMVE

Issah Noel ni we wanditse indirimbo Ingabire ku gitekerezo cya Reagan Da Promota

UMVA HANO 'INGABIRE' YAHURIJWEMO ABAHANZI BANYURANYE

Kuri ubu indirimbo nshya yitwa Uracyakora Mana iri kumvikanamo umusore Mandela wo muri Kenya ndetse na Yvan ukora injyana ya HipHop akaba komoka i Burundi. Iyi ndirimbo 'Uracyakora Mana' yakozwe na Producer w'umunyakenya witwa Blaize. Mandela wumvikana muri iyi ndirimbo ni umusore ukomeje gukundwa kubera ijwi ryiza afite aho nawe yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Ntawe wasa na Yesu' yakoranye na Tresor wo muri True Promises ndetse na 'Mana ndategetse', izi ndirimbo zose zikaba zarashimishije cyane abantu bazumvise. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'URACYAKORA MANA' YA MANDELA FT YVAN

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Reagan yatangaje ko yabahisemo kubera impano yasanze muri bo kandi bakaba bakomeje gukorera Imana bashyira hanze ibihangano bitandukanye dore ko Yvan Blessing yari amaze iminsi anashyize hanze indi ndirimbo yitwa Sinicuza nayo yakunzwe na benshi. Yakomeje agira ati: "Iyi ndirimbo nshya Uracyakora Mana' irerekana gukomera kw'Imana". Mandela na Yvan muri iyi ndirimbo, bashimira Imana bavuga yuko ikora imirimo myinshi kandi myiza banabwira abantu ko Imana igikora n'ibindi umunsi ku munsi.

Mandela

Mandela ni umusore w'umuhanga uba muri Kenya wumvikana muri iyi ndirimbo

Yvan

Yvan ni umusore w'i Burundi uhagaze neza mu njyana ya Hiphop

UMVA HANO INDIRIMBO 'URACYAKORA MANA' YA MANDELA FT YVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND