RFL
Kigali

Prophet Claude yateguye iminsi 3 yo kwakira ubuhanuzi bwa 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2016 12:03
1


Prophet Claude Ndahimana uyobora Soul Healing Revival Church yateguye igiterane kizamara iminsi 3 yo kwakira ubuhanuzi bw'umwaka wa 2017 ndetse no kuramya no guhimbaza Imana. Ni gahunda izatangira kuva kuwa 29 Ukuboza 2016 kugeza tariki 31 Ukuboza 2016. .



Prophet Claude ni umwe mu bahanuzi b'abanyarwanda. Kuri ubu yateguye igiterane cy'iminsi 3 kizarangwa n’ubuhanuzi ndetse no gushima Imana. Iki giterane gifite intego igira iti: “Non Stop Praise and Worship Prophetic” aho bazaba bagendera ku murongo wo muri Bibiliya dusanga muri Zaburi 150:1.

Nkuko twabitangarijwe na Prophet Claude mu magambo ye yaragize ati: “Iki ni cyo gihe gikwiye kugira ngo umuntu aze maze abashe kumenya icyo Imana imuvugaho muri uyu mwaka wa 2017 bityo azabashe kugendera mu bushake bwayo nkuko bikwiye kandi ni nacyo gihe cyo gushima Imana kubyo yakoze muri uyu mwaka wose wa 2016 tuyihimbaza.”

Iki giterane cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo The Power of Cross Choir, Soul Healers Worship Team, Alice Big Tony, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire,Kingdom of God Ministries ndetse n’abandi benshi. Iki giterane kizajya kibera kuri Soul Healing Revival Church ku Kacyiru hafi ya Minagri.

Prophet Claude

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Siborurema Olivier 7 years ago
    Ndabasuhuje Mwizina Rya Yesu Nitwa Olivier Ndi Umucuranzi Muri Chorale Byiringiro Goshen Ndakangurira Abantu Kuza Bakumva Icyo Imana Ibavugaho Prophet Ndahimana Cloude Ndamukunda Cyane Kdi Imana Ibahe Umugisha Kubazahaza Natwe Tuzaba Twagiye Kuharirimbira Ndasuhuza Pastor Cloude Imana Iguhe Umugisha Kubwibyiza Uduteganyiriza Tugomba Kurangiza Umwana Duhimbaza Imana





Inyarwanda BACKGROUND