RFL
Kigali

Pastor Diana yashimiye Gahongayire washikamye ku gihango yagiranye n'Imana cyo kugirira neza abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2018 16:55
1


Pastor Diana wari umwe mu baramyi icumi bafashishije byihariye Aline Gahongayire kwamamaza ineza y’Imana mu mujyi wa Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye byimazeyo Gahongayire washikamye ku gihango yagiranye n’Imana cyo kugirira neza abandi, ngo hari benshi mu baramyi badakora nk’ibyo yakoze nawe arimo.



Umuhanzikazi Mucyo Diana usanzwe ari Pasiteri mu itorero rya Divine Embassy Church Riherereye i Masaka yavugiye imbere y’imbaga yari ikoraniye muri Zion Temple i Huye ko ibyo Aline Gahongayire akora byagakwiye kubera abandi bahanzi bagenzi be urugero rwiza. Yavuze ko iki gikorwa cy’ineza gikwiye gushyigikirwa mu nguni zose kuko ngo hari benshi mu bahanzi bafite ubushobozi nawe arimo batabashije kubikora no kubitekereza ariko ngo Aline yashikamye k’uwo yemeye anategura gufasha abatishoboye n’abandi babayeho mu buzima butari bwiza.

Mucyo uzwi mu ndirimbo ‘Uzaza ryari Yesu’ yavuze ko yaje yitwaje impano yateguriye Aline, ngo n’ubwo atari nini ariko yayiteguye kugira ngo ashime Aline k’ubw’umutima w’ineza akomeje kugaragariza abari mu buzima bugoye. Ati “Sister wanjye Aline ndagushimira ko wantumiye muri iyi concert Imana iguhe umugisha….Ikindi mushimira, habayeho abahanzi benshi baririmba indirimbo z’Imana...sindabona umuhanzi wakoze igikorwa nk’icya Aline yakoze cyo kuzenguruka igihugu yamamaza ineza y’Imana.

Pastor Diana

Pastor Diana yageneye impano Aline Gahongayire wateguye unakomeje igikorwa cyo gufasha

Pastor Diana wandika yibanda ku ndirimbo zo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yabakoreye, yavuze ko nawe asanzwe ari umuhanzi ariko ko igikorwa cy'ineza nk'icyo Aline akora gisobanuye byinshi ku buzima bwa benshi kandi ko hari benshi mu bahanzi bakora Gospel nawe arimo batarakora igikorwa nk’iki. Yagize ati:

Ntabwo nari narigeze mubona [akomerwa amashyi n’abari mu gitaramo] agenda ashaka inkunga yo gufasha abantu b’Imana. Byankoze ku mutima ndashaka ku gushimira….Ni we muntu mbonye muri Gospel ukoze ibi bintu. N’abandi barahari, natwe turahari ariko nanjye sindabikora ariko we yarabikoze. Niyo mpamvu nifuje uyu munsi guhagarara imbere nkagushimira k’ubw’iki gikorwa wakoze. Iyi mpano irimo akantu gato ariko byavuye ku mutima wanjye.

Iki gitaramo cyabereye i Huye cyanaririmbyemo abandi bahanzi barimo Janvier Muhoza, umuraperi MD, The Pink, Babou, Oliver The Legend, Elysee n’umuvandimwe we Mutabazi Chris ndetse na Azaph Choir ya Zion Temple y’i Huye.

AMAFOTO:

Diana

Pastor Diana yavuze ko ibyo Aline akora hari benshi mu bahanzi byananiwe

Pastor

Bishop Amoni wa Light Church na Pastor Murenzi babwiriza ijambo ry'Imana

amoni

Fanique

Miss Isimbi Fanique [uri ku mwanya wa Gatatu uherereye iburyo]

Isimbi

Umubyeyi wa Aline

Umubyeyi wa Aline Gahongayire [uri iburyo]

pastor

light church

babou

Umunyamuziki Babou Melo

Mutabazi

Elyse n'umuvandimwe we Mutabazi Chris

family

pasiteri

urubyiruko

Aline Gahongayire

huye

huye mu ntara

satura

ineza tour

bishop

fotogarafe

The Pink yaririmbye

The Pink yaririmbye muri iki gitaramo

Umuraperi MD

Umuraperi MD

Gahongayire

Aline aba yizihiwe

muhoza

Freddy Don nawe yaririmbye muri iki gitaramo

asaph choir

Azaph Choir ya Zion Temple i Huye

satura

Umuhanzikazi Assoumpta wamenyekanye nka Satura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    aliko aba pastors bubu ye???? haryuyunawe ngo numshumba, ubuse ghafitimyakingahe? hanyuma numugabowe ngoni za apotre!!!! ni danger, kwubakizina sumukino umugani wawamuhanzi, hit iravuna





Inyarwanda BACKGROUND