RFL
Kigali

Umuraperi Gakunzi Jonathan (P Professor) watangije injyana ya Hiphop muri ADEPR yitabye Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2018 10:33
3


Gakunzi Jonathan wari uzwi nka P Professor mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yakoraga injyana ya Hiphop yitabye Imana ahagana Saa tanu z'ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 26/11/2018. Yazize uburwayi yari amaranye igihe kinini ndetse hategurwaga igitaramo cyo kumusengera.



P Professor yari umukristo mu itorero rya ADEPR Remera. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Amarira'. Ni umuhungu w'umuririmbyikazi Nyirankundwa Juliette wateraga indirimbo 'Inzira inyerera' ya Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro). Ni indirimbo yakunzwe bikomeye mu bihe byashije ndetse n'ubu. P Professor yari aherutse gusubiramo iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibuka nyina wayiteraga witabye Imana mu mwaka wa 2011. Uyu muraperi waririmbaga no muri korali Amahoro y'i Remera, yari amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Amarira, Imbere yawe, Inzira inyerera, My Lord yakoranye na Mimi, Umusirikare n'izindi.

Image result for P Professor injyana adepr

P Professor watangije Rap muri ADEPR yitabye Imana

P Professor ni we watangije injyana ya Hiphop muri ADEPR. Yanditse amateka yo kuba umukristo wo muri iri torero wabimburiye abandi bahanzi bose kuririmba injyana ya Rap mu muziki uhimbaza Imana. Nyuma ye hahise havuka abandi baraperi bo muri ADEPR barimo Deo Imanirakarama uhagaze neza cyane muri iyi minsi muri Rap. Injyana ya Rap P Professor yatangije muri ADEPR, ntiyakiriwe neza icyo gihe n'abakristo b'iri torero, gusa yaje guhabwa umugisha na Pastor Zigirinshuti Michel wari ukuriye ivugabutumwa icyo gihe.

Pastor Zigirinshuti yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nta njyana n'imwe ikwiriye gukumirwa mu guhimbaza Imana igihe cyose uyikora afite ubuhamya bwiza yaba mu myambarire n'imyitwarire ndetse n'ibyo aririmba bikaba birimo ubutumwa bwiza. Abakristo ba ADEPR bahise batangira kugenda biyumvamo iyi njyana nyuma y'aho nanone Nshizirungu Jonathan uzwi nka Nshizo Exploiter akaba umuhungu wa Bishop Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, nawe yahise yinjira mu muziki akaririmba injyana ya Rap. P Professor azibukirwa ku buhanga yari afite muri Rap by'akarusho yibukirwe ku kuba yaratangije iyi njyana muri ADEPR, icyo gihe agacibwa intege na benshi ariko magingo aya iyi njyana yatangije ikaba yemewe muri iri torero ry'Abapentekote.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

UMVA HANO 'AMARIRA' YA P PROFESSOR

UMVA HANO 'MY LORD' YA P PROFESSOR FT MIMI

REBA HANO 'INZIRA INYERERA' P PROFESSOR YASUBIYEMO YIBUKA NYINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Biteye intimba5 years ago
    Ruhukira mu mahoro Usanze mama yaguteguriye inzira nziza Ubundi yeruzalemu wowe na mama wawe sinshidikanyako Mutari bube muyitambagiramo Wandijije nubwo nta kuzi Ugiye ukiri ikibondo Urupfu nzarwishima hejuru Tuzarunyukanyuka Uwangira yezu wagukunze kuturusha
  • Claire5 years ago
    Imana yagukunze kuturusha. Cya gitwenge cyawe tuzahora tukibuka. Uruhukire mu mahoro Professor
  • Hirwa Raoul5 years ago
    May his soul Rest in Peace, ndamuzi muri promotion yacu kuri APADE.





Inyarwanda BACKGROUND