RFL
Kigali

Canada:Nkunzimana Richard wakuriye mu nzoga, itabi no kujya mu bakobwa yakiriye agakiza yinjira mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/01/2018 14:30
0


Nkunzimana Richard ni umunyarwanda uri kuba muri Canada akaba yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel nyuma yo kwakira agakiza. Mu buhamya bwe avuga ko kera yakuriye mu buzima bubi bwo kunywa itabi, inzoga no kujya mu bakobwa.



Mbere yo kujya muri Canada, Nkunzimana Richard yakinnye filime nyarwanda zitandukanye aho yakinnye mu yitwa Inzozi party 2 akinana na Marie France, we akaba yaritwaga Chris. Yakinnye kandi no muri filime Melissa. Nyuma yo kugera muri Canada, Nkunzimana Richard yaje kwakira agakiza ndetse magingo yamaze gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana. 

UMVA HANO 'MBESE NINDE' YA RICHARD

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nkunzimana Richard yavuze ko gukora indirimbo za Gospel yabitangiye mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Mutarama ubwo yari mu masengesho. Yakomeje avuga ko intego ye ari ugusangiza abakunda umuziki ibyo yamenye ku Mana, akabikora abinyujije mu muziki. Yunzemo ko igikomeye ari ukugarura umwami bw'Imana mu bantu. Yagize ati:

Gospel nayitangiye mukwambere 2018 ni bwo nagize inspiration ndi mu masengesho kandi ni bwo nahuye n'umu producer hano Montreal witwa Blameless rero haboneka opportunity (amahirwe) ndatangira gusa nabibwiwe n'abakozi b'Imana byari nk'inzozi kubikora kuko ntakerekezo gusa naririmbye kera mu badive muri chorale Vers sion yo muri Apace ariko nza kuba umurokore muri 2008 nkajya ndirimba worship Team. Intego mfite ni ugusangiza abakunda umuziki ibyo namenyeye ku Mana mbicishije mu ndirimbo ndetse no gufasha abaciye mu byo naciyemo gukora kw'Imana. Igikomeye ni ukugarura ubwami bw'Imana mu bantu.

Nkunzimana Richard

Nkunzimana Richard yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel

Mbere atarakizwa, Nkunzimana Richard avuga ko yabayeho mu buzima bubi

Yagize ati: "Mbere ntarakizwa nari naraheranywe n'amateka kuko nabaye impfubyi nkiri muto nkurana ibikomere by'ubuzima sinabayeho ubuzima bwiza nari ubuhungiro bwanjye bwari kujya mu tubari, kunywa inzoga n'itabi n'abakobwa ariko byose nabitewe no kwiheba kuko nari narabuze urukundo kandi nta byiringiro by'ejo hazaza nari mfite. Ikindi nakinye film muri za 2012 na 2013 nakinye muri film Inzozi 2 hamwe n'umudam witwa Marie France n'iyindi yitwa Melissa."

Nkunzimana RichardNkunzimana Richard

Nkunzimana Richard azwi cyane muri sinema nyarwanda

UMVA HANO 'MBESE NINDE' YA RICHARD

UMVA HANO 'CARVAL' YA RICHARD


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND