RFL
Kigali

Ni byuma ki abacuranzi b'indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda bitabaza mu gushyushya muzika?

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/02/2015 18:48
0


Uko imyaka ishira, niko mu Rwanda hagaragara abacuranzi bakora umuziki w'umwimerere mu bitaramo bitandukanye by'umwihariko ku bahimbaza Imana hirya no hino mu gihugu, hakoreshejwe ibyuma binyuranye.



Mu bimaze kugaragra mu Rwanda, umuziki w’umwimerere uzwi nka "Live Music", hari bake bamaze gutera intambwe yo kuwukora badategwa, hakaba n'abandi kugera n'ubu byananiye usanga bashyiramo CD mu gihe baba bagiye kuririmba, ibi abenshi bazi nka Playbacks.

Mu bimaze kugaragra mu Rwanda, umuziki uzwi nka Live Music, hari bake bamaze gutera intambwe yo kuwukora badategwa

Mu bimaze kugaragra mu Rwanda, umuziki uzwi nka Live Music, hari bake bamaze gutera intambwe yo kuwukora badategwa

Muri iyi nkuru, twifuje kugaruka ku byuma bikoreshwa cyane mu bitaramo byo guhimbaza Imana bibera hirya no hino bikoreshwejwe n'abahanga mu kubicuranga.

Uko imyaka ishira, niko mu Rwanda hagaragara abacuranzi bakora umuziki w'umwimerere mu bitaramo

Uko imyaka ishira, niko mu Rwanda hagaragara abacuranzi bakora umuziki w'umwimerere mu bitaramo

Hari abaririmbyi benshi bamaze kugaragaza ko bashoboye gukoresha ibyuma bimenyerewe cyane mu Rwanda bya muzika birimo nka Piano, Saxophones, Trompettes, Guitars, Percussions, Ingoma (Drums), Ibyinyuguri (Shakers), n'ibindi bigaragaza ko umuziki wa "Live" uri kurushaho kugenda utera intambwe mu Rwanda biturutse ku buhanga bwifashishwa hacurangwa ibi byuma.

Worshipers, riririmba rikoresheje amajwi gusa

Worshipers, riririmba rikoresheje amajwi gusa

Hari bamwe baririmba nta byuma bakoresheje, barimo nk'itsinda ririmo kuzamuka muri iki gihe "The Worshippers", riririmba rikoresheje amajwi gusa, rimwe na rimwe rikanakoresha amashyi kugera indirimbo irangiye. Hari kandi n'amatsinda akomeje kwigaragaza mu Rwanda nk'aririmbira Imana, ariko banicurangira nk'abishyize hamwe bagahuza impano zabo barimo itsinda Beauty for Ashes rikora injyana ya Rock, itsinda rikiri rishya ryitwa Kwizera Band rikora injyana nyafrica mu guhimbaza Imana, amakorari, n'abandi.

Kwizera Band ikoresha ibimenyerewe cyane birimo nka Piano, Guitars, Percussions, Ingoma, Ibyinyuguri (Shakers), n'ibindi bigaragaza ko umuziki wa Live utera imbere

Kwizera Band ikoresha ibimenyerewe cyane birimo nka Piano, Guitars, Percussions, Ingoma, Ibyinyuguri (Shakers), n'ibindi bigaragaza ko umuziki wa Live utera imbere

Benshi mu bahanzi nyarwanda bamaze kugaragara bicurangira, harimo abaririmba ku giti cyabo barimo nka,Patient Bizimana, Simon Kabera, Alexis Dusabe, Serge, Aime Uwimana n'abandi usanga bunganirwa n'abacuranzi basanzwe rimwe na rimwe baba barimo n'abakodeshejwe mu rwego rwo gushyushya muzika.

Umuziki wa Live iyo wakozwe n'abawuzi neza usanga wakoze ku mitima ya benshi

Uretse bimwe mu byuma byifashishwa twagarutseho hejuru aba bacuranzi bakoresha baryohereza ababa bitabiriye ibitaramo byabo, iyo urebye mu muziki ukorwa hanze ya Gospel yo mu Rwanda, usanga hari ibindi byinshi byifashihwa haryoshywa muzika ariko ugasanga mu Rwanda hataraterwa intambwe yo kubikoresha. Bimwe muri byinshi mu byuma bya muzika ya Live ni ibi bigaragara mu mafoto.

 ingoma

aa

tttt

dr

Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND