Eugene Rugambwa Mutara wakoreye The New Times guhera muri 2003 kugeza muri 2011, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 26/08/2018 azize uburwayi. Yitabye Imana nyuma y'amezi macye akoze ubukwe.
Nyakwigendera Mutara Eugene yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi micye arwariye. Urupfu rwe rwatunguranye kuko yari atangiye koroherwa nk'uko inshuti za hafi z'umuryango we zibivuga. Muganwa Assumpta mushiki wa Mutara Eugene, yatangarije Inyarwanda.com ko nyakwigendera yari arwaye indwara yitwa Guillain-Barré, akaba ari indwara iterwa no kuba abasirikare b'umubiri batatse imitsi ijyana amakuru mu bwonko cyangwa mu rutirigongo ikanayavanayo (Nerves).
Hari hashize amezi 10 Mutara Eugene akoze ubukwe
Mutara Eugene yitabye Imana nyuma y'amezi 10 akoze ubukwe dore ko tariki 10/12/2017 ari bwo yasezeranye na Kamukama Grace mu muhango wabereye kuri EAR/Paruwase Kibagabaga. Mutara Eugene yari umukristo mu itorero Angilikani, ndetse ni we wayoboraga urubyiruko n'abana muri Diyoseze ya Shyira. Urupfu rwashenguye benshi muri bamuzi. Ikiriyo kirabera Samuduha mu rugo ruherereye kuri KK215 ku muhanda wa 59 mu mujyi wa Kigali.
Mutara Rugambwa Eugene azwi nk'umunyamakuru w'umunyarwanda wanditse bwa mbere inkuru z'iyobokamana mu kinyamakuru gikomeye cya The New Times na cyane ko ubwo yatangiraga uwo mwuga nta binyamakuru byandika gusa ku Iyobokamana byari byakavutse. Mu gihe cye yatanze umusanzu ukomeye mu gisata cy'iyobokamana kuva muri 2003 kugeza muri 2011.
Nyakwigendera Mutara Eugene hamwe n'umufasha we ubwo bari bakoze ubukwe
Nyakwigendera Mutara Eugene (uwa kabiri uhereye iburyo) yari inshuti y'abapasitori banyuranye
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO