RFL
Kigali

Mutara Eugene wahoze ari umunyamakuru wa The New Times yitabye Imana nyuma y'amezi macye akoze ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2018 17:04
3


Eugene Rugambwa Mutara wakoreye The New Times guhera muri 2003 kugeza muri 2011, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 26/08/2018 azize uburwayi. Yitabye Imana nyuma y'amezi macye akoze ubukwe.



Nyakwigendera Mutara Eugene yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi micye arwariye. Urupfu rwe rwatunguranye kuko yari atangiye koroherwa nk'uko inshuti za hafi z'umuryango we zibivuga. Muganwa Assumpta mushiki wa Mutara Eugene, yatangarije Inyarwanda.com ko nyakwigendera yari arwaye indwara yitwa Guillain-Barré, akaba ari indwara iterwa no kuba abasirikare b'umubiri batatse imitsi ijyana amakuru mu bwonko cyangwa mu rutirigongo ikanayavanayo (Nerves). 

Mutara Eugene

Hari hashize amezi 10 Mutara Eugene akoze ubukwe

Mutara Eugene yitabye Imana nyuma y'amezi 10 akoze ubukwe dore ko tariki 10/12/2017 ari bwo yasezeranye na Kamukama Grace mu muhango wabereye kuri EAR/Paruwase Kibagabaga. Mutara Eugene yari umukristo mu itorero Angilikani, ndetse ni we wayoboraga urubyiruko n'abana muri Diyoseze ya Shyira. Urupfu rwashenguye benshi muri bamuzi. Ikiriyo kirabera Samuduha mu rugo ruherereye kuri KK215 ku muhanda wa 59 mu mujyi wa Kigali.

Mutara Rugambwa Eugene azwi nk'umunyamakuru w'umunyarwanda wanditse bwa mbere inkuru z'iyobokamana mu kinyamakuru gikomeye cya The New Times na cyane ko ubwo yatangiraga uwo mwuga nta binyamakuru byandika gusa ku Iyobokamana byari byakavutse. Mu gihe cye yatanze umusanzu ukomeye mu gisata cy'iyobokamana kuva muri 2003 kugeza muri 2011. 

Mutara Eugene

Nyakwigendera Mutara Eugene hamwe n'umufasha we ubwo bari bakoze ubukwe

MutaraMutara

Nyakwigendera Mutara Eugene (uwa kabiri uhereye iburyo) yari inshuti y'abapasitori banyuranye

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Imana nimwakire
  • basanda Oswald5 years ago
    Mutara Eugene igendere ntabwo bykuri uzava mu bitekerezo byacu kuko wari intwari ikomeye ya Kristu, ni ukuri ntabwo nshobora kuzibagirwa amasengesho twajyaga gusengera mu igorofa kwa Polisi Denis utuibwiriza Ijambo ry'Imana na n'ubu ndibuka amagambo meza wagiye utwigisha, wabwirije abantu benshi wavuze ubutumwa Igendere ugiye mu Ijuru aho ugiye guhembwa ibyo wakoreye hano ku isi Imana igushyire mu gituza cyayo uruhuke natwe nta shiti tuzagusanga. Ndaguhamya kuko nari nzi umutima wawe ukunda Imana cyane ugakunda abantu, useka, uvugisha ukuri. Imana ikwakire mu abayo aho ugiye kubana n'Umwami wacu Yesu Kristu watwitangiye ku musalaba.Inshuti yawe Oswald
  • 5 years ago
    RIP Mutara , biragoye kubyakira , ndakwibuka muri Player Palace Church uririmba muri corner Stone ,uri no mwitsinda ryabavugabutumwa , ukaba n'umusemuzi ,wagiraga umuhate mumurimo w'Imana cyane , Imana wakoreye yagukunze kuturusha . Imana ikwakire mubayo .





Inyarwanda BACKGROUND