RFL
Kigali

Kwibuka24:Musenyeri Nzakamwita ashavuzwa no kuba yaratanze imbabazi ku bamwiciye umuryango akabura uzakira

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/04/2018 12:06
0


Musenyeri Servelien Nzakamwita uyobora Diyoseze Gatolika ya Byumba avuga ko yamaze kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko akababazwa no kuba abo yababariye ntawutera intambwe ngo yicuze ibyo yamukoreye.



Musenyeri Nzakamwita avuga ko abamwiciye umuryango bamwe bafunze, abandi bakaba barahunze igihugu, ariko nanone ngo hari n’abandi bari mu baturage. Yibaza impamvu muri abo bose yababariye, ntawuratera intambwe ngo amwegere byibura yicuze ibibi yamukoreye. Ati:

Mbabazwa no kuba twaratanze imbabazi duhora tunabivuga iyo twaje hano, ariko nabuze abo nziha, ntawuza ngo atubwire ko yahemutse, uwo twiyunga nawe ntawe tuzi, imbabazi twarazitanze ariko ntawuzakira.

Musenyeri Nzakamwita

Musenyeri Nzakamwita avuga ko yabuze abo aha imbabazi mu bishe umuryango we

Musenyeri Nzakamwita avuga ko muri Kiriziya Gatolika bagira umunsi wahariwe ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo abantu barebe amateka yabo, barebe ibibatandukanya n’abandi babishyire ku ruhande. Abafite ibikomere na bo muri uwo munsi batozwa umuco wa Gikristo wo kwiyubakamo ineza, ngo kuko inabi itavura indi ahubwo ivurwa n’ineza.

Yasabye abantu kwiyakira bakiyunga ubwabo bagasubiza umutima mu gitereko, bakiyunga n’Imana bakirukana inabi muri bo kuko ibabaza Imana. Agira ati“Kwiyunga hagati yacu, tugaharura umubano mwiza ahasibye tukahakora isuku kuko kwiyunga n’umuvandimwe ni ukwiha agaciro. Dukwiye kandi kubitoza abana na bo bakamenya kubana neza no gusaba imbabazi.”

Mu gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge muri diyoseze ya Byumba Musenyeri Servelien Nzakamwita avuga ko muri Paruwasi ya Mutete habereye ubwicanyi ndengakamere hagiye kubakwa ikigo kitiriwe imbabazi (Centre Imbabazi). Iki kigo ngo kizajya gihugura amatsinda anyuranye y’abantu, urubyiruko n’abana ku bijyanye no guhosha amakimbirane no kumenya indangagaciro za muntu. Ngo hashyirwaho n’ibindi bintu bizegeranya abantu, bakaganira bagasabana.

Musenyeri Nzakamwita

Mu nzira bajya kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Musenyeri Nzakamwita yatangaje ibi tariki 13 Mata 2018 ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Nyagatare. Iyi gahunda yabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiyombe ruruhukiyemo imibiri irimo 3 y’abatutsi bazize Jenoside bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi mu mwaka wa 1990 inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, bose bakaba ari abavandimwe ba Musenyeri Servelien Nzakamwita.

Src: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND