RFL
Kigali

Muhire Nzubaha yasohoye amashusho ya 'Asante Mungu' arimo ayafatiwe kuri Victoria no kuri Nile-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2018 14:43
0


Muhire Nzubaha umwe mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel bari gukora cyane, yasohoye amahusho y'indirimbo ye nshya yise 'Asante Mungu' iri mu rurimi rw'igiswahili. Ni indirimbo akoze nyuma y'igihe gito akoranye indirimbo na Kipenzi, indirimbo bise Himbazwa.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Asante Mungu' yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda mu mujyi wa Kampala ahitwa Munyonyo, ku kiyaga cya Victoria n'i Jinja ku ruzi rwa Nile. Aya mashusho yatunganyijwe na Producer Karenzo, agaragaramo Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'RTV Sunday Live'.

Juliet Tumusiime

Juliet Tumusiime agaragara muri iyi ndirimbo

Nzubaha Muhire yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya imwinjije mu rugendo rwo kugeza umuziki we muri Afrika by'umwihariko mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba bitewe n'uko ururimi rw'Igiswahili yayiririmbyemo rukoreshwa mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Rwanda birimo cyane cyane Tanzania na Kenya.

Muhire NzubahaMuhire NzubahaMuhire Nzubaha

REBA HANO AMASHUSHO YA 'ASANTE MUNGU' YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND