RFL
Kigali

Muhire ari kwicinya icyara ku bw’indirimbo ye ‘Asante Mungu’ yatumbagije izina rye muri Tanzania na RDC-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 8:55
0


Muhire Nzubaha uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Asante Mungu’, kuri ubu ari kwicinya icyara ku bw’iyi ndirimbo ye yatumbagije izina rye muri Tanzania, by’akarusho ku nshuro ye ya mbere akaba yatangiye kwandika mu binyamakuru byaho.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Asante Mungu' ya Muhire Nzubaha yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda mu mujyi wa Kampala ahitwa Munyonyo ndetse no ku kiyaga cya Victoria n'i Jinja ku ruzi rwa Nile. Ni amashusho agaragaramo Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'RTV Sunday Live', gusa we agaragara mu yafatiwe i Kigali.

Juliet Tumusiime

Tumusiime Juliet agaragara mu mashusho y'indirimbo ya Muhire

Muhire Nzubaha yabwiye Inyarwanda.com ko yashimishijwe cyane no kuba indirimbo ye yarishimiwe cyane mu Rwanda ndetse by'umwihariko ibitangazamakuru byo muri Tanzania bikaba biri kumwandikaho. Avuga ko muri Tanzania ahafite abahanzi b’inshuti ze bahurira mu matsinda; Bongo Gospels na Gospel House ari nabo batumye yandika indirimbo yifuje gusangiza akarere k'Afrika y'Iburasirazuba. 

Muhire Nzubaha

Muhire Nzubaha i Kampala mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye

Aba bahanzi b'inshuti ze bo muri Tanzania ngo bamubwiye ko bakunda umuziki wo mu Rwanda ariko bakaba batabasha kumva ururimi rw'ikinyarwanda, bituma Muhire Nzubaha agambirira gukora indirimbo mu rurimi rw’Igiswahili gusa ari bwo yahise yandika ‘Asante Mungu’. Nyuma yo gushyira hanze amajwi yayo, yahise ajya muri Uganda afata amashusho, ari nayo yatumbagije izina rye bitewe n’uburyo abantu bayishimiye cyane.

Nzubaha Muhire yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya imwinjije mu rugendo rwo kugeza umuziki we mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba bitewe n'uko ururimi rw'Igiswahili yayiririmbyemo rukoreshwa mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Rwanda birimo cyane cyane Tanzania na Kenya. Ikindi cyamushimishije cyane ni ubutumwa yahawe n'abatuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakamubwira ko bishimiye indirimbo ye nyuma yo kubibona mu itangazamakuru. 

Muhire NzubahaMuhire Nzubaha

'Asante Mungu' yatumye Muhire yandikwa mu binyamakuru byo muri Tanzania

REBA HANO ASANTE MUNGU YA MUHIRE NZUBAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND