RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yahuye n’abahanzi ba Gospel baganira ku nzitizi bahura na zo abasaba imbabazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2017 12:23
8


Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017 i Remera kuri Hilltop Hotel habereye amasengesho y’abahanzi batandukanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bahabwa impanuro na Apostle Dr Paul Gitwaza na we ufite impano yo kuririmbira Imana.



Ahagana isaa tanu n’iminota micye za mu gitondo ni bwo iyi nama yatangiye yitabirwa n’abahanzi banyuranye baturutse mu matorero atandukanye ya Gikristo ya hano mu Rwanda. Aya masengesho ‘Prayer and worship workshop’ yahawe insanganyamatsiko igira iti “Subira ku gicaniro” yitabiriwe n’abahanzi bari bafite ubutumire bahawe na Moriah Entertainment group ikuriwe na Eric Mashukano.

Abahanzi bitabiriye aya masengesho bararenga 30, abandi bakaba babujijwe n'imvura yaguye habura igihe gito amasaha yo gutangira akagera. Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa harimo: Tonzi, Patient Bizimana, Gaby Irene Kamanzi, Colombus, Guy Badibanga, Pastor Jackie Mugabo, Serge Iyamuremye, Olivier Roy, Gaga Grace, The Pink, Daniel Svensson, Rene Patrick, Pastor Rose Ngabo, Cubaka, Mbonigaba Bonnke uyobora True Promises, Luc Buntu, Confiance wo muri Heman worshipers n’abandi.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yahurije hamwe abahanzi bo mu matorero atandukanye

Mu gutangiza iki gikorwa abahanzi babanje gufata umwanya wo kuramya Imana no gusenga binginga Imana ngo ibahe amavuta babashe gukora neza umurimo bahamagariwe gukora wo kuyiririmbira. Apotle Gitwaza yavuze ko intego z’aya masengesho ari ukubibutsa ko umurimo bakora w’uburirimbyi wahoze ukorwa na satani akaba ari yo mpamvu satani abarwanya. Indi ntego yari ukumenya inzitizi bahura na zo mu ivugabutumwa, bakaba barebera hamwe icyakorwa zikavaho.

Apotre Gitwaza yabasabye gushaka amavuta kugira ngo umurimo bakora ujye uhesha Imana icyubahiro. Yabasabye kujya bahimba bagendeye ku ijambo ry’Imana. Ku isaha ya saa sita zuzuye ni bwo bageze mu mwanya wo kuganira, abahanzi bose bahabwa umwanya babaza Apotle Gitwaza ibibazo bahurira na byo mu ivugabutumwa bakora, na we afata umwanya wo kubasubiza akurikije uko abyumva.

BIMWE MU BIBAZO ABAHANZI BABAJIJE APOTRE PAUL GITWAZA

"Gusaba ituro si icyaha"-Apotre Gitwaza

Iki ni igisubizo cya Apotre Paul Gitwaza ku muhanzi wari umubajije niba bikwiye ko umuhanzi akorera itorero agatahira gusabirwa umugisha gusa na pasiteri mu gihe yakabaye yitabwaho n'umushumba we akagira amafaranga amuha ari yo yiswe ituro. Apotre Gitwaza yavuze ko i Burayi no muri Amerika,abahanzi baho bahembwa n'insengero babarizwamo kuko bo babifata nk'akazi, iyo utamuhembye ngo ahita yigira ahandi bari bumuhembe amafaranga ashaka.

Apotre Gitwaza avuga ko abahanzi bo mu Rwanda na bo bakwiye guhabwa amafaranga n'abapasiteri b'insengero bakoreramo umurimo w'Imana, ayo mafaranga akaba ayo kubafasha mu kazi kabo gasanzwe, gusa ngo abahanzi bose ntibyashoboka ko bahabwa amafaranga ahubwo hajya harebwa ku nshingano buri umwe afite mu itorero n'umwanya akoresha.

Hano yavugaga ko abahanzi b'inzererezi badakwiye guhabwa aya mafaranga. Yunzemo ati "Imikoranire yacu mu by'ukuri twebwe abashumba na mwe (abahanzi) ikwiye gusubirwamo. (..)Ikibazo mugira na mwe amasengesho yanyu si menshi, mufashe umwanya wo kujya musenga, Imana yabacira inzira, mujye mufata imitima yacu (abapasiteri) muyikande muyereke Imana, innovation (guhanga udushya) irakenewe"

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ni umwe mu bitabiriye aya masengesho yateguwe na Apotre Gitwaza

Ese Umuhanzi wa Gospel yemerewe kujya kuririmba mu gitaramo cya Secular?

Kuri iki kibazo cyabajijwe n’umuhanzikazi Mimy umugore wa Dj Spin, mu kugisubiza, Apotre Paul Gitwaza yavuze ko bidakwiriye kujya kuririmba mu gitaramo cy’abantu badakijijwe, gusa ngo igihe cyose wabanje kuganira n’umushumba wawe, akakwemerera kujyayo akaguha n’impamba, ngo aho ngaho nta kibazo.Yakomeje avuga ko abaye ari muri gahunda igihugu cyagutumiyemo ngo na bwo nta kibazo kujya kuharirimba.Yagize ati:

Kujya mu gitaramo cy’abapagani ndumva ntabikugiraho inama,..sinifuza kukubona urimo kuririmbana n’aba Luck Dube,Koffi Olomide.. ngira ngo aho ngaho natwe (abashumba) twaba dutandukiriye, gusa pasiteri wawe akugiriye inama yo kujya kuririmba yo nta kibazo.

Ese umuhanzi uririmba Gospel yakorana indirimbo n’umuhanzi uririmba Secular? Gitwaza abivugaho iki?

Kuri iki kibazo yavuze ko bigoye kugisubiza. Apotre Gitwaza yavuze ko atiyumvisha impamvu umuhanzi wa Gospel yakorana indirimbo n’umuhanzi wa secular gusa ngo byaterwa n’icyaba cyabateye gukorana indirimbo. Yunzemo ko intego ibaye iyo guhesha Imana icyubahiro, ngo nta kibazo, gusa hano wumvaga atabyemera ko bakorana indirimbo na cyane ko akenshi abahanzi ba Gospel bakorana n'aba secular izi ndirimbo, ahanini baba bishakira kumenyekana (gushaka hit).

Apotre Gitwaza yaje kubakurira inzira ku murima ababwira ko we atabyemera na cyane bariya bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe iyo baririmbye Gospel ngo biba bitabarimo. Yabahaye urugero rw'ukuntu byaba bitajyanye igihe Patient Bizimana yaba aramutse asubiyemo indirimbo ye 'Menye neza' akayiririmbana naJose  Chameleone. Yagize ati "Ibaze Chameleone arimo kuririmbana na Patient Bizimana 'Menye neza' kandi uzi ko (Chameleone) yasinze, mu by'ukuri iriya ndirimbo yabo yagufasha. ?" Yasoje agira ati:

Ushaka guhitinga (gushaka hit) wabikora (wakorana indirimbo n’umuhanzi uririmba umuziki usanzwe (secular) ariko amaherezo bizangiza ubugingo bwawe, mwebwe (bahanzi) musenge Imana, erega burya natwe Imana idufasha guhitinga, muri abasitari ku izina ariko mwihangane Imana izabibuka n’amafaranga aboneke, mukomeze mube inyangamugayo mu bukene murimo gukoreramo ivugabutumwa.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Gitwaza yishimiye ibihe byiza yagiranye n'abahanzi

Daniel Svensson yabajije Apotre Gitwaza icyo avuga ku bahanzi bitwa inzererezi kandi ahanini biba byaturutse ku kudahabwa agaciro n’abashumba

Kuri iki kibazo Apotre Gitwaza yatangiye yisegura ku bahanzi avuga ko abashumba barangarana cyane abahanzi kandi bakishimira kubabona bateye imbere bakirengagiza icyuya baba biyushye batunganya umuziki. Yagize ati “Ku ruhare rwacu tuvugishije ukuri turabarangana ariko tukanezezwa no kubona umuhanzi wacu akomeye (yateye imbere)”. Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko kuri we asanga abahanzi bakwiye kugira umushumba wabo (ugomba kuba ari umuhanzi) mugenzi wabo akajya amenyera hafi ibyifuzo byabo n'inzitizi bahura nazo. Apotre Gitwaza yemera ko muri buri cyiciro hashobora kubonekamo umuntu wimikwa akaba Apotre. Mu baganga hakaba hakimikwa Apotre w'abaganga, mu banyamakuru hakimikwa Apotre w'abanyamakuru, mu bahanzi hakimikwa Apotre w'abahanzi,...kuko ngo Apotre ngo atari 'title' ahubwo ari umuhamagaro.

Apotre Gitwaza yanenze abahanzi bajya gutangiza amatorero bakagenda badasezeye mu itorero bakuriyemo

Nubwo Apotre Gitwaza avuga ko hari ikibazo gikomeye cy’abapasiteri batererana abahanzi, yavuze ko n’abahanzi atari shyashya kuko hari abajya gutangiza amatorero bakabikora badasezeye abashumba babo mu gihe baba bakwiye kwicarana nabo bagasezera ku mugaragaro niba hari n’ikibazo bafitanye bagasiga bakivuze. Yakomeje abaha impanuro abasaba kwimakaza urukundo muri bo bakirinda gusebanya. Yavuze kandi ko indwara yo kudashyigikirana yamaze no kwinjira mu banyamadini, ikaba ikwiriye kurwanywa amazi atari yarenga inkombe.

Hari umupasiteri w’inshuti ya Apotre Gitwaza ngo ujya umusaba ko basengera abamwandikaho ibinyoma Imana ikabica

Apotre Gitwaza yabanje gusobanura abamwandikaho ibinyoma ko ari abakristo n’abashumba b'abanyamashyari. Apotre Gitwaza yabwiye abahanzi ko kwihangana ari ikintu cy’ingenzi ku mukristo. Yabahaye urugero rw’umukozi w’Imana atavuze izina warwanyaga ivugabutumwa akora, ariko nyuma akaza kumusaba imbabazi (gusaba Gitwaza imbabazi), ubu bakaba ari inshuti zikomeye ndetse akaba ajya agira inama Apotre Gitwaza yo gusengera abamuhimbaho inkuru z’ibinyoma ko Imana yabica. Apotre Gitwaza yavuze ko yahakaniye uwo mupasiteri akamubwira ko atakora ibintu nk'ibyo ahubwo ko abasengera kugira ngo Imana ibafashe na bo bahinduke bamenye Imana.  

Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Gitwaza aganiriza abahanzi

Apotre Gitwaza yagize icyo avuga ku njyana ya Hiphop itemerwa n’abapasiteri benshi mu Rwanda

Kuri iki kibazo cyabajijwe n’umuraperikazi The Pink, Apotre Gitwaza yahishuye ko injyana ya Hiphop nta kibazo itwaye kuri we kuba yakoreshwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse yavuze ko igihe kizagera iyi njyana igakoreshwa mu nsengero nyinshi zo mu Rwanda. Mu myaka iri imbere ubwo insengero nyinshi ngo zizaba ziyobowe n’abapasiteri kuri ubu bakiri urubyiruko, Gitwaza avuga ko ari bwo iyi njyana izaba ikunzwe cyane mu bakristo bo mu Rwanda kandi abantu benshi bakayiyumvamo. Mu gushimangira ibi, yababwiye ko nubwo kuri ubu Zion Temple iri mu nsengero zifite abakristo mu Rwanda, ngo mu gihe kiri imbere nko mu myaka 10 mu Rwanda hazaba haravutse izindi nsengero nyinshi zifite abakristo benshi kurusha abo Zion ifite ubu kandi zikaba zizatangizwa n’abakiri urubyiruko magingo aya.

Patient Bizimana yasabye Apotre Gitwaza ko buri mwaka hajya habaho overnight (amakesha) bakaboneraho n’umwanya wo kuganira ku bibazo by’inzitane bahura na byo.

Umuhanzi Patient Bizimana usengera muri Restoration church, yashimiye Apotre Gutwaza kuba yahurije hamwe abahanzi, aboneraho kumusaba ko buri mwaka hajya habaho amasengesho y’amakesha (overnight) bagasenga Imana ndetse bakaganira ku bibazo bahura nabyo. Yakomeje avuga ko hari ibibazo bikomeye mu bahanzi byo gusengerwa dore ko ngo hari n’abahanzi bageze ku rwego rwo kubivamo (kuva mu muziki), abandi bakaba barafashe umwanzuro wo kujya bateranira mu ngo zabo kubera ibikomere batewe n’abapasiteri.

Mu izina ry’abapasiteri bose, Apotre Gitwaza yasabye imbabazi abahanzi bose bo mu Rwanda

Nubwo ngo ko atari ahagarariye abandi bashumba b'andi matorero mu guhuriza hamwe abahanzi, ahubwo yabikoze ku giti cye, Apotre Gitwaza yasabye imbabazi abahanzi bose mu izina ry’abapasiteri bose kubwo kubatererana mu ivugabutumwa bakora. Abajijwe impamvu Zion Temple nta cyo yakoze ngo ibere urugero rwiza abandi bashumba b’andi matorero, yavuze ko yabigerageje bikamunanira, gusa ngo agiye kuganira na komite ishinzwe abaririmbyi bafate umwanzuro w’igikwiye gukorwa.  

Mu gusoza aya masengesho yasojwe ku isaha ya Saa munani n'igice z'amanywa, Apotre Gitwaza yasabye abahanzi gukoresha impano bafite bagamije kumanura icyubahiro cy’Imana. Yagize ati: "Imana yarambwiye ngo nzagira u Rwanda kuba Zion yanjye. Abaramyi mufite mandate yo kumanura ubwiza bw’Imana muri iki gihugu, imigisha tuzayibona according y’uko muramya Imana. Mwe kwifatanya n’abahanzi baririmba izisanzwe. Akenshi abahanzi dufite (ba Gospel) ntitubaha agaciro, kuki utakorana indirimbo na Gaby, cyangwa na Tonzi,ukishimira kujya kuririmbana na Chameleone?...,"

Ese Apotre Gitwaza aho ntiyaba ashaka kwiyegereza abahanzi ba Gospel kugira ngo bajye muri Zion Temple? Dore icyo yabivuzeho

Kuri iki kibazo, Apotre Gitwaza yavuze ko icyo yari agamije ajya kubatumiza ari ukurebera hamwe inzitizi bahura nazo bakaba bazishakira umuti. Yavuze ko atagamije kubajyana muri Zion Temple ahubwo ko byari ukubasaba gusubira ku gicaniro, bagashaka amavuta bakinginga Imana kuko izabarwanirira. Abajijwe niba ubutaha mu kwezi kwa Gatanu nkuko yabibasezeranyije bitaba byiza aramutse atumiye n'abandi bashumba b'andi matorero bakazaba bahari, yavuze ko ibyiza cyane ari uko babanza bagahura na we gusa (Gitwaza) akaba ari we baganira, abandi bashumba bakazaba batekerezwaho ikindi gihe. Yakomeje abamara impungenge z'abashobora gukeka ko ashaka kubajyana muri Zion Temple bakaba abayoboke be.

Apotre Gitwaza yakomeje agira ati “Mujye mubanza mwibaze niba ibyo mukora bimanura icyubahiro cy’Imana. If you fail your mission, the whole nation will fail. Mumanure icyubahiro cy’Imana murebe ngo Imana irabazamura, murebe ngo za SIDA zirakira, za Concer zigakira,...Muhumure ntabwo nshaka kubagira aba Zion Temple ndashaka ko dukorera mu bumwe, nta kibi kirimo ni ukugira ngo twegerane, tuganire. Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha." Aya masengesho yasojwe n'isengesho ryayobiwe na Apotre Gitwaza.

REBA AMAFOTO Y'ABAHANZI BAHURIYE NA APOTRE GITWAZA MU MASENGESHO

Tonzi

Tonzi ni umwe mu bitabiriye aya masengesho

Colombus

Colombus na we yitabiriye aya masengesho

Patient Bizimana

Patient Bizimana yumva impuguro za Apotre Gitwaza

Bonnke

Mbonigaba Bonnke uyobora True Promises

Guy Badibanga

Guy Badibanga wahoze muri Zion Temple akaza kuyivamo, hano yarimo kubaza Apotre Gitwaza impamvu badaha agaciro abahanzi

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ni umwe mu bishimiye ibisubizo Apotre Gitwaza yasubizaga

Patient Bizimana

Patient Bizimana ubwo yatangaga igitekerezo cye

Luc Buntu

Umuramyi Luc Buntu hari ibyo atemeranyijweho na Apotre Gitwaza

Mimy

Mimy umugore wa Dj Spin yabajije niba umuhanzi wa Gospel yajya kuririmba mu gitaramo cy'abahanzi ba Gospel, bamusubiza ko bidakwiriye

Daniel Svensson

Daniel Svensson wo muri ADEPR yabajije ikibazo cy'abahanzi bitwa inzererezi kandi ahanini biterwa n'abashumba batererana abahanzi, Ap Gitwaza ahita asaba imbabazi abahanzi bose

Gaga Grace

Umuhanzikazi Gaga Grace wo muri Zion Temple hano yandikaga ibyo yungukiye muri iyi nama

Apotre Dr Paul Gitwaza

Nyuma y'iki gikorwa, abahanzi bose bafatanye ifoto y'urwibutso na Apotre Gitwaza

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba

REBA HANO 'MANA KIZA BENE WACU' INDIRIMBO YA APOTRE GITWAZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KOCO7 years ago
    KARE KOSE SE YARARIHE?? UBUNIBWO YAKWIBUKA ABAHANZI???? UKUNUKUYOBYAMARARI KU BIBAZO ARIMO NGO ABE AHUGIJE ABANTU.
  • Byumvuhore 7 years ago
    Sha uy'umugabo ndamukunda numuhanga kbs I mana imuhe umugisha
  • 7 years ago
    Imana Iguhe umugisha Gitwaza.uri umunyabwenge
  • mahoro7 years ago
    wooow Apostle,nkunda ko uri umuhanga rwose....Imana ikomeze kuguha amavuta mashya yo gukora inshingano yaguhaye.
  • Kamariza7 years ago
    bravo GITWAZA
  • 7 years ago
    ariko uyu aracyamoyongwa mubiki ko ubutekamutwe bwe bugenda bucika
  • Germaine mahoro7 years ago
    Waohh impanuro nziza cyane Father Apostle yatanze,amavuta y'Imana amanukire ku baririmbyi bacu hama bamanure icyubahiro Cy'Imana abantu bagubwe neza
  • Germaine Mahoro7 years ago
    Ariko nkumuntu ufata umwanya we agatuka abakozi b'Imana arumukristo aba ameze neza?igikorwa yakoze nikibi cyo guhuza abahanzi akabahugura,yewe Imana igye itubabarira kuko amagambo yose tuvuga tuzayabazwa umunsi w'urubanza,Imana ikubabarire wowe wavuze ngo n'Umutekamutwe,retire





Inyarwanda BACKGROUND