Korali El Bethel nimwe mu makorali akorera umurimo w’ Imana ku mudugudu wa ADEPR Kacyiru, Paruwasi Kacyiru, Akarere ka Gasabo , Ururembo rw’ umujyi wa Kigali.Iyi korali ifite indirimbo 200, igeze kure imyiteguro yo kumurika alubumu ya mbere y’amashusho nyuma y’imyaka 20 imaze kuva ishinzwe.
Korali El Bethel yatangiye ivugabutumwa ari korali y’ ababyeyi ikora umurimo w’ Imana mu buryo bw’ indirimbo ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1996 igizwe n’ ababyeyi umunani.
Korali El Bethel yatangiye umurimo w’ Imana bakoresha akagoma mu guhimbaza Imana abakristo barayikunda cyane bitewe n’ indirimbo zayo nziza ndetse n’ amavuta bari bafite kubera gusenga Imana. Hamwe no gusenga Imana, byatumye abakristo bashaka kuyinjiramo ari benshi ari abagabo, abasore n’ abakobwa.
Umugabo wa mbere yinjiye muri Korali El Bethel nyuma y’ imyaka ibiri akaba ari Nsanzurwimo Laurent, umusore wa mbere winjiyemo ni Sylvere Nsanzimana naho umukobwa wa mbere ni Ndangizi Donatila.
Bamwe mu baririmbyi ba Korali El Bethel
Kugeza ubu korali El Bethel igizwe n’abaririmbyi barenga ijana (100) harimo n’ abayitangije bagera kuri batanu bakiyirimo abagabo 23, abagore 33, abasore 22 n’ abakobwa 33 barimo n’ abanyeshuri, Muri bo abize kaminuza ndetse n’ abakiga bagera kuri 13, abangije amashuri yisumbuye ni 40 naho abarangije amashuri abanza bagera kuri 50.
Kubera ubuhamya bwiza bwa kigali El Bethel, hari abaririmbyi barobanuwe n’ itorero ubu umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya ADEPR akaba ari umuririmbyi wa Korali El Bethel. Iyi korali kandi ikaba yarabyaye umukozi w’ Imana ariwe Pastor Nyandwi Jerome, Mwarimu Berchmas ndetse n’ abadiyakoni batandatu.
Korali El Bethel imaze kugera ku iterambere rishimishije mu miriririmbire, ibikoresho by’ ibaanze bya muzika, abacuranzi bahagije ikaba imaze gukora Album 3 z’ indirimbo harimo album 2 z’amajwi na album imwe y’ amashusho igiye gushyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere. Kugeza ubu iyi korali ifite inzirimbo zigera kuri 200, ikora kandi ibikorwa by’ urukundo byo gufasha abatishoboye.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na HABYARIMANA PaulKorali umuyobozi wa korali El Bethel, yavuze ko iyi korali ijya itanga imisanzu mu itorero rya ADEPR ikoreramo umurimo w’ Imana uko riyisabye inkunga, imaze kandi gukorera ingendo z’ ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu nubu ikaba ifite ubutumire bwinshi butandukanye.
El Bethel choir igira gahunda y’ umwaka igenderaho na budget izakoresha ikaba ikunda gusenga Imana aribyo biyigejeje aho igeze ubu. Mu marushanwa yateguwe n’ ururembo rw’ Umujyi wa Kigali yatangiriye mu midugudu, korali El Bethel niyo yegukanye umwanya mbere ku mudugudu wa Kacyiru ndetse no muri Paroisse ya Kacyiru. Korali El Bethel.
Kubera ubuyobozi bwiza byatumye kuva mu mwaka wa 2015 urubyiruko rwinshi rw’ itorero rusaba kuyiririmbamo hakaba harakiriwe urubyiruko rwinshi rwazanye impinduka igaragara mu miririmbire ya chorale.
Korali El Bethel kandi Imana yagiye iyigirira neza cyane cyane kubijyanye n’ imibereho y’ abariririmbyi Imana ikaba yaragiye ibateza intambwe bakaba bakora imirimo itandukanye ibafasha gutunga imiryango yabo ndetse no gutanga imisanzu basabwa na korali ndetse n’ Itorero. Turebye aho twavuye naho tugeze ubu ntacyo twashinja Imana.
Kugeza ubu korali El Bethel ifite abaterankunga bagera kuri mirongo itandatu ikaba imaze kuyoborwa n’ aba Perezida 6 harimo n’ aba mama babiri naho abaririmbyi bitabye Imana ni 3. Perezida wa mbere wayoboye korali El Bethel yitwa NYIRABACUMBITSI Melanie naho Perezida uriho ubu ni HABYARIMANA Paul umaze imyaka icumi ayobora iyo korali.
Kugeza ubu iyi korali igizwe n'urubyiruko ndetse n'abantu bakuze
TANGA IGITECYEREZO