RFL
Kigali

KIGALI: Urusengero rwa Bishop Rugagi Innocent rwafunzwe kubera urusaku rukabije

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2018 17:16
10


Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12/2/2018 kugeza uyu munsi, urusengero rwa Redeemed Gospel church ruherereye mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura, rurafunzwe kubera urusaku rukabije nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.



Uru rusengero rwafunzwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bakristo bo muri Redeemed Gospel church ishami rya Kigali. Uru rusengero ruri mu gikari cyo kwa Rubangura ni bwo Bishop Rugagi yimukiyemo nyuma yo kuva Kimisagara ahazwi nko kwa Mutwe, aha hose akaba akodesha dore ko atari yubaka urusengero rwe bwite n'ubwo abiteganya mu gihe atari yatangaza.

Kuva kuwa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 ntabwo uru rusengero rwa Bishop Rugagi bari kurusengeramo na cyane ko hariho ingufuri yashyizweho n'umuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge, mu gihe buri ku mugoroba habaga hari amateraniro by'akarusho muri iyi minsi bakaba bari mu giterane 'HABWA' cy'iminsi 77 aho abakristo biyiriza ubusa, noneho ku mugoroba bagahurira ku rusengero mu materaniro bagasenga.

Bishop Rugagi

Nta n'inyoni wabona ku rusengero rwa Bishop Rugagi ahabaga hari abantu ibihumbi buri mugoroba

Inyarwanda.com twashatse kuvugana na Bishop Rugagi Innocent ntibyadukundira kuko terefone ye twasanze itari ku murongo. Ku ruhande rw'akarere ka Nyarugenge, nabo ntitwashoboye kuvugisha umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba kuko nawe tutamubonye kuri terefone ye igendanwa. Inyarwanda yageze aho uru rusengero ruri, dusanga koko rwafunzwe.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 nyuma yo gufungwa kw'uru rusengero rwa Bishop Rugagi, bamwe mu bakristo ba Redeemed Gospel church baje kwiyiba bajya gusenga banyuze mu wundi muryango w'urusengero. Ibi byatumye Bishop Rugagi Innocent kuri uyu wa Kabiri yitaba inzego zifite iki kibazo mu nshingano, ahatwa ibibazo binyuranye abazwa n'impamvu yarenze ku mahame yahawe n'akarere ka Nyarugenge. 

Bishop Rugagi

Urusaku rukabije rwatumye Rugagi afungirwa urusengero

Ntabwo ari urusengero rwa Bishop Rugagi gusa rwafunzwe kubera urusaku kuko n'urw'Inkuru-Nziza rwo mu mujyi narwo rwafunzwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge. Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo yacyo ya 600 ivuga ko abateza urusaku rukabije nijoro, bahabwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo. Gufungwa kw'insengero zo muri Kigali kubera urusaku ntibyaherukaga kuba bitewe n'uko abanyamadini bari baragabanyije urusaku.

Image result for Bishop Rugagi amakuru inyarwanda

Bishop Rugagi yahawe umukoro w'uko yakubaka urusengero rugezweho akava mu bukode






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, nakore ibitangaza ahite abona inzu yubatse
  • Gakwisi6 years ago
    Rimwe kabiri gatatu Fireeeeeeeee bagunge na Tv7 wari warigize intyoza ngagi weeee
  • Gakwisi6 years ago
    Rimwe kabiri gatatu Fireeeeeeeee bafunge na Tv7 maze ndebe aho ingagi igana uzaze ube diacon kwa Bosco hhhhhhhhh
  • Hino6 years ago
    Bazagufungire na Tv7 Patmos irakurenze
  • Gospel 6 years ago
    gusenga sugusakuza,rugagi asenga nkaba farisayo nibo basengera mumayira nomumasinagogi kugirango babarebe,turashimira leta ireberera abanyarwanda ejo hazaza kuko ayo matorero ari mumugi nayo nubucuruzi nkubundi,bagomba gufungirwa mumugi siho hakwiye kujya insengero
  • Yvone6 years ago
    Gakwisi:: Man ntuli muzima!
  • my remedeemer lives6 years ago
    amadini yo muri kgli siyo asakuza kurusha utubari.
  • 6 years ago
    cyokoze abavuze ibyo mwese murabapagani ntateze kuba umudiyakoni patimos cg ibindi murikuva mugiye kuririra mumyotsi ahubwo nishyari kuko yamamaye naho patimos muragapuuuuu
  • D6 years ago
    mbega patmos muragaragaye kbs ngo ingagi ukifuriza ikibi mugenziwaw'imana yomwijuru ibababarire ngobafunge na tv7 hhhhhhh!!!!! mbeg'ishyari ahaaaaa!!!
  • Geko6 years ago
    Politics z'insengero zubu nta ndangagaciro namba. Inda yasumbye iyobokamana abashukanyi bajya kurya iby'Indangare n'indondogozi.





Inyarwanda BACKGROUND