Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12/2/2018 kugeza uyu munsi, urusengero rwa Redeemed Gospel church ruherereye mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura, rurafunzwe kubera urusaku rukabije nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.
Uru rusengero rwafunzwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bakristo bo muri Redeemed Gospel church ishami rya Kigali. Uru rusengero ruri mu gikari cyo kwa Rubangura ni bwo Bishop Rugagi yimukiyemo nyuma yo kuva Kimisagara ahazwi nko kwa Mutwe, aha hose akaba akodesha dore ko atari yubaka urusengero rwe bwite n'ubwo abiteganya mu gihe atari yatangaza.
Kuva kuwa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 ntabwo uru rusengero rwa Bishop Rugagi bari kurusengeramo na cyane ko hariho ingufuri yashyizweho n'umuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge, mu gihe buri ku mugoroba habaga hari amateraniro by'akarusho muri iyi minsi bakaba bari mu giterane 'HABWA' cy'iminsi 77 aho abakristo biyiriza ubusa, noneho ku mugoroba bagahurira ku rusengero mu materaniro bagasenga.
Nta n'inyoni wabona ku rusengero rwa Bishop Rugagi ahabaga hari abantu ibihumbi buri mugoroba
Inyarwanda.com twashatse kuvugana na Bishop Rugagi Innocent ntibyadukundira kuko terefone ye twasanze itari ku murongo. Ku ruhande rw'akarere ka Nyarugenge, nabo ntitwashoboye kuvugisha umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba kuko nawe tutamubonye kuri terefone ye igendanwa. Inyarwanda yageze aho uru rusengero ruri, dusanga koko rwafunzwe.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018 nyuma yo gufungwa kw'uru rusengero rwa Bishop Rugagi, bamwe mu bakristo ba Redeemed Gospel church baje kwiyiba bajya gusenga banyuze mu wundi muryango w'urusengero. Ibi byatumye Bishop Rugagi Innocent kuri uyu wa Kabiri yitaba inzego zifite iki kibazo mu nshingano, ahatwa ibibazo binyuranye abazwa n'impamvu yarenze ku mahame yahawe n'akarere ka Nyarugenge.
Urusaku rukabije rwatumye Rugagi afungirwa urusengero
Ntabwo ari urusengero rwa Bishop Rugagi gusa rwafunzwe kubera urusaku kuko n'urw'Inkuru-Nziza rwo mu mujyi narwo rwafunzwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge. Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ingingo yacyo ya 600 ivuga ko abateza urusaku rukabije nijoro, bahabwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo. Gufungwa kw'insengero zo muri Kigali kubera urusaku ntibyaherukaga kuba bitewe n'uko abanyamadini bari baragabanyije urusaku.
Bishop Rugagi yahawe umukoro w'uko yakubaka urusengero rugezweho akava mu bukode
TANGA IGITECYEREZO