RFL
Kigali

Kayonza: Korali Peniel yasogongeje abakunzi bayo kuri Album y'amashusho igiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/06/2017 10:18
1


Kuri uyu wa 02/7/2017 i Kabarondo mu karere ka Kayonza, hazabera igiterane cya korali Peniel cyo kumurika album yayo ya mbere y’amashusho. Mbere y’iki gitaramo, korali Peniel yasogongeje abakunzi bayo kuri album y’amashusho bazaba bamurika uwo munsi, ibagezaho zimwe mu ndirimbo zigize iyo Album DVD.



Korali Peniel ibarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’i Burasirazuba akarere ka Kayonza, Paroisse ya Kabarondo ku mudugudu wa Ishimwe. Muri icyo gitaramo izamurikiramo album y’amashusho, korali Peniel izakoramo n’igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 100 mu rwego rwo kubwiriza ubutumwa bwiza bujyana n’imirimo.

Nyuma yuko iyi korali ishyize ahabona umuzingo w’amajwi wasohotse mu mwaka wa 2014, bazanye umuzingo w’amashusho bemeza ko ukoneza kandi indirimbo ziwukubiyeho , zizarushaho kuvuga ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’isi. Muri icyo gitaramo izamurikiramo album y’amashusho, hatumiwe Impanda ya ADEPR SEGM, mu rurembo rwa ADEPR, umujyi wa Kigali ifite inararibonye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ngo izafashe gususurutsa abazitabira uyu muhango ndetse no kongera guhembura imitima iguye isari.

Peniel choir

Korali Peniel yo mu karere ka Kayonza 

Habiyakare Pierre Vincent umuyobozi w’iyi korali aganira n’itangazamakuru yavuze ko mbere ya byose bashima Imana kuko ijya igenda ibiyereka uko iminsi ishira kuko nyuma yuko bamuritse umuzingo w’amajwi mu mwaka wa 2014, bahise bakomerezaho gukora amashusho none intego yabo igezweho, kuko iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bayimurikire imbaga iyitegerezanije ubwuzu..

Korali Peniel, kugeza ubu yashyize imbere gahunda ya ‘Kora ndebe, iruta vuga numve’, umunsi ubanziriza imurikwa ry’iyi album DVD, tariki ya 1 Nyakanga 2017, bazifatanya n’abanyarwanda batuye muri aka gace, gukangurira abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza, iyi korali izafashirizamo abatishoboye 100, ikabatangira uyu musanzu.

Korali Peniel yatangiye umurimo w’Imana tariki ya 06 Kanama 1999, itangira ari itsinda ry’abanyeshuri batandatu batangiye baririmba mu rusengero, mu mwaka wa 2009 bamaze kwaguka bahinduka Korari bitwa Peniel. Iki gihe ni bwo bafunguye amarembo bemerera n’abandi bakirisito babishaka batari abanyeshuri bafatanya nabo kuririmba, ku buryo kuri ubu iyi korari igizwe n’abaririmbyi 53 muri bo 60% akaba ari urubyiruko.

Peniel choir

Album igiye kumurikwa iteye amatsiko

Peniel choirPeniel choirPeniel choirPeniel choir

Aya ni amwe mu mafoto yakuwe mu ndirimbo za korali Peniel

REBA HANO 'DUKUMBUYE KUKUVAMO' YA KORALI PENIEL

REBA HANO 'SIYONI' YA KORALI PENIEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • liga6 years ago
    ndumva bihaye bishyushye





Inyarwanda BACKGROUND