RFL
Kigali

Juliet Tumusiime ukora kuri Televiziyo Rwanda yasohoye amashusho y'indirimbo 'Waba usize iki'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2018 11:48
0


Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'RTV Sunday Live', yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Waba usize iki'. Aya mashusho agiye hanze nyuma y'imyaka 2 uyu mukobwa yinjiye mu muziki agahera ku ndirimbo 'Tera intambwe imwe'.



Iyi ndirimbo 'Waba usize iki' yanditswe na Juliet Tumusiime, ikorwa na MT Pro mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na M.JO Creations. Amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kigali ahitwa 'Juru Park'. Muri aya mashusho hagaragaramo Juliet Tumusiime ari kumwe n'abakobwa b'urungano rwe basaba Yesu Kristo kubabera umuyobozi mu rugendo rugana mu ijuru. Baganira kandi ku bijyanye no gusiga umurage mwiza ku isi baharanira gukora ibyiza bagihumeka umwuka w'abazima.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WABA USIZE IKI' YA JULIET

Juliet hamwe na bagenzi be bakorana muri RTV Sunday Live

Muri iyi ndirimbo 'Waba usize iki', Juliet Tumusiime w'imyaka 23 y'amavuko agira inama abantu bagihumeka umwuka w'abazima, akabasaba kurangwa n'imirimo myiza bakiri ku isi kugira ngo bazasige urwibutso rwiza bazibibukirwaho igihe bazaba batakiriho. Anabagira inama yo gufata Yesu Kristo nk'icyitegererezo kuko ubwo yari ku isi yaranzwe no guca bugufi, yuzuye imbabazi ndetse n'urukundo. Yumvikana aririmba aya magambo:

Waba usize iki aho utuye, waba usize iki mu muryango wawe, waba usigiye iki inshuti zawe, wibuke ko ejo, cyangwa uyu munsi ushobora kuba utariho. Waba usize iki cy'urwibutso. Yesu wenyine reka tumufate nk'icyitegererezo atubere umuyobozi muri uru rugendo. Reka twige gukora neza tukiriho kuko Yesu yakuze agira neza kuri twese, yuzuye imbabazi, yuzuye urukundo no guca bugufi ni byo byamuranze, reka tumufate nk'icyitegererezo.

Mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Waba usize iki'

Juliet Tumusiime avuga ko abahanzi akunda cyane mu Rwanda ari Simon Kabera na Diana Kamugisha. Abajijwe na Inyarwanda.com niba azakomeza gukora umuziki dore ko ubusanzwe ari umunyamakuru, yavuze ko kuririmbira Imana abikunda cyane kuko ari byo bimuha umunezero usendereye mu buzima bwe bwa buri munsi. Yashimangiye ko kuririmba ku giti cye ngo azajya abikora bitewe n'uko Imana izajya imushoboza. Twabibutsa ko asohoye amashusho y'iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye ahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Mount Kenya University.

Juliet Tumusiime mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WABA USIZE IKI' YA JULIET







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND